Digiqole ad

Abanyarwanda n’Abanyafurika ntabwo dukwiye kwemera kubana akaramata n’ubukene – Kagame

 Abanyarwanda n’Abanyafurika ntabwo dukwiye kwemera kubana akaramata n’ubukene – Kagame

Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango.

Ubwo yaganiraga n’Abavuga rikumvikana bakunze kwitwa Abavuga-rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Karongi no mu tundi Turere tw’Intara y’Uburengerazuba, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire niba bashaka kugera ku iterambere, bakumva ko batagomba kubaho nk’abantu bihebye cyangwa ko amajyambere yabasize.

Abavuga bakumvikana banyuranye banaboneyeho umwanya wo kugeza ibibazo n'ibyifuzo kuri Perezida.
Abavuga rikumvikana banyuranye banaboneyeho umwanya wo kugeza ibibazo n’ibyifuzo kuri Perezida.

Ikiganiro cya Perezida n’aba bayobozi mu nzego za Leta, amadini, ba rwiyemezamirimo n’abandi, cyibanze ku kubakangurira kubyaza umusaruro amahirwe bafite imbere mu gihugu, bibanzirizwano guhindura imyumvire.

Perezida yavuze ko hari amafaranga menshi u Rwanda rusohora rutumiza mu mahanga ibintu bishobora no kuboneka hano mu Rwanda ndetse n’ibindi u Rwanda rubanza kohereza hanze bigahindurwa bakabigarura babyongereye agaciro.

Ati “…Gukora, u Rwanda rushobora kugira byinshi rwakora ntiruhore ruvana ibintu hanze kandi rubifite,…gukora ibintu nk’ibyo bihera ku myumvire mbere na mbere.

Iyo utumvise ngo si ko bikwiye, ntabwo uzakora rwa ruganda, uzakomeza ubitegereze (ibiva hanze), dukomeze tugire ibyo bibazo tuvuga buri munsi, twitane ba mwa abashoramari bati ni Leta, Leta iti ni abikorera badutereranye,…”

Perezida yavuze ko Abanyarwanda bahinduye imyumvira, bigaherekezwa no guhindura imikorere, ibintu byakoroha.

Ati “Iki kintu cyo guhindura imyumvire mugerageze tucyumve neza kandi tugishyigikire.”

Aha yavuze ko bitari bikwiye kuba abantu batsimbarara ku myambaro, inkweto n’ibindi byakoreshejwe bizwi nka ‘Caguwa’.

Ati “…imyenda bita Caguwa, ni uguhitamo, ni ukuvugango jya muri ziriya ‘Ndibata’ zaturutse mu ngo, mubyo abantu bambayeho hanyuma bagera ku yindi Noheri bakabishyira iruhande, bakavuga ngo ibyo ni iby’abatagira Noheri nziza (uhitemo).

Bimwe ntanavugira hano, umuntu atambara ngo atize undi, ikote ushobora kuryambara ariko hari ibindi…abantu badashobora kwambarana, ariko (bakabigura) ikinyuranyo kirimo ni uko gusa utazi uwayambaye naho ubundi arahari cyangwase barahari ni benshi.”

Abitabiriye iyi nama bashimiye Perezida ibikorwaremezo amaze guha Intara y'Uburengerazuba.
Abitabiriye iyi nama bashimiye Perezida ibikorwaremezo amaze guha Intara y’Uburengerazuba.

Perezida yanenze abantu usanga bagamije gusenya Politike igamije guca iyi myenda n’inkweto bya Caguwa, nyamara ngo Leta yarayishyizeho igamije ineza y’Abanyarwanda n’igihugu.

Kagame avuga ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange badakwiye kubaho nk’abantu bihebye.

Ati “Ni nko kuvuga ko amajyambere yadusize, yaducitse tutazayageraho, ibintu ari uguhendahenda, ari ukugenda buhoro, ari ukwitonda cyangwase tugahitamo kwibanira n’ubukene, tukabwemera tukumva ko tugomba kubana akaramata, twibanire n’ubukene dukundane, ntabwo aribyo,…mu mutwe niho hagomba kubanza guhinduka ibikorwa bigakurikiraho.”

Muri iki kiganiro, Caritas Mukandasira, umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yavuze ko kubera ibikorwa-remezo by’amashanyarazi, imihanda n’ibindi, ngo bafite imigambi yo kwagura ishoramari, kandi ngo ubu bongereye 15% ku mirimo iciriritse yari muri iyi ntara.

Mukandasira kandi yizeje Perezida ko nyuma y’impanuro yabahaye ubwo yaherukaga gusura Uturere twa Rubavu na Nyabihu, ngo bazigendeyeho ku buryo ubu abana bari barataye ishuri hafi ya bose bamaze kurisubiramo, kandi ngo barimo no guhangana n’ikibazo cy’Isuku, ndetse banahangana n’ibibazo byari byagaragaye muri gahunda ya VUP na Girinka.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikibazo dufite ni uko abashoramari bikundira gutumiza ibintu mu mahanga kandi nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abivuga dushobora kubikorera hano iwacu, urubyiruko rukabona imirimo kandi ni Igihugu kigatera imbere. Reka ntange ingero ebyiri buri wese azi:
    1. Iyo wubatse inzu yo guturamo wowe n’umuryango wawe igura tuvuge miliyoni magana atanu, ubwo ntihavamo inzu nziza waturamo tuvuge data iya miliyoni magana abiri, izindi miliyoni magana atatu ugashinga uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ugatanga imirimo ku bahinzi ugurira imyaka, no kubakora muri urwo ruganda?
    2. Iyo uguze imodoka eshatu cyangwa enye za miliyoni mirongo itanu buri imwe zose ziba mu rugo rwawe nkaho ari ubushyo bw’inka, ubwo ntiwagura ebyiri, iyawe na iya madamu, abana mukajya musimburana kubatwara ku ishuri, andi miliyoni ijana na mirongo itanu agakoreshwa guhanga imirimo, mugatanga akazi ku rubyiruko? Mvuze ibyo kuko nibyo bigaragarira benshi ariko hari byinshi twahindura, tukabaho neza kandi tugateza imbere Abanyarwanda n’ Igihugu. Tugire amahoro!

  • Utamufashe agira ati; mukomeze!

Comments are closed.

en_USEnglish