Digiqole ad

Gatsibo: Abakuze barashinja abayobozi kunyereza inkunga yabo y’ingoboka

 Gatsibo: Abakuze barashinja abayobozi kunyereza inkunga yabo y’ingoboka

Umukecuru n’Umusaza bari baje kureba Perezida

Bamwe mu bageze muzabukuru bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo baravuga ko batunguwe no kuba barahagarikiwe amafaranga y’inkunga y’ingoboka bahabwaga binyuze muri gahunda ya VUP, bakaba bafite impungenge ko amafaranga bagenerwaga ashobora kuba asigaye ajya mu mifuka ya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Bamwe mu basaza ndetse n’abakecuru bo mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kanyangese twaganiriye bavuga ko batunguye n’uko abayobozi b’inzego z’ibanze baje bakabasaba imyirondoro (Fotokopi z’indangamuntu) yabo kugira ngo hakorwe urutonde rusobanutse rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka anyuzwa muri gahunda ya VUP. Nyuma yo gutanga imyirondoro bamwe ngo bakuwe mubafashwa.

Ikindi kandi ngo babwiwe ko hari abaterankunga babahaye inka, bityo batangira kujya bakatwa amafaranga yo guhemba abashumba ndetse no kwita kuri izo nka. Nyuma y’aho bakuriwe muri VUP ngo ntibakimenya irengero ry’izo nka.

Umwe muri bo waganiriye n’UM– USEKE yagize ati “Twari twarahawe inka tuziterera ubwatsi tuzi ko tugiye kubaho neza none dore banyir’ukurya barishyirira mumifuka yabo naho twe dupfa nabi gusa.”

Undi witwa Mukangwije yagize ati “Kagame (Perezida) yanyemereye inkunga kuko ntishoboye none aba barayinyambura kubera iki?…ni uko se ntagira kivugira?”

Nyuma yo guhagarikirwa iyi nkunga yabageragaho, ngo ubu bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bishingiye ku mibereho yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee yahakanye ibi bivugwa n’aba basaza n’abakecuru bo mu Mudugudu wa Tetero by’uko amafaranga yabo yanyerejwe, akemeza ko n’izi nka zigihari.

Asobanura impamvu aba basaza n’abakecuru bakuwe ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka ya VUP, yagize ati “Umuntu ubona amafaranga ya VUP ni wa wundi wibana utagira umwana namba umwitaho.”

Urujeni Consolee, Umuyobozi w'Umurenge wa Rugarama muri Gatsibo (Photo: K2D)
Urujeni Consolee, Umuyobozi w’Umurenge wa Rugarama muri Gatsibo (Photo: K2D)

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW/Gatsibo

2 Comments

  • Ibi Warren Buffet,Tony Blair,Mackinsey barabizi?

  • NI MW4E KUKIBAZO CYABO BABYEYI NIBA ARI NG6BWA

Comments are closed.

en_USEnglish