WEF: Africa ntikwiye guhora yiruka inyuma y’iterambere abandi barenze – Kagame
Mu kiganiro yatanze mu ihuriro mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum (WEF)”, Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gutera intambwe ndende iyigeza ku rwego rumwe n’ibindi bice by’isi mu iterambere, kugira ngo itazahora irwana no kugera ku iterambere abandi barenze.
Iki kiganiro cyahujwe no gufungura WEF ya 2016 ibera mu Rwanda, cyibanze ku mpinduramatwara ya kane mu bukungu muri Afurika (Africa’s Fourth Industrial Revolution), n’uburyo byateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri izi nama za WEF imeze, Isi iriga uburyo ikoranabuhanga ryaba umugenga w’inzego zose z’ubukungu ku Isi, rigafasha mu kuvugurura ubuhinzi, ubwikorezi, kunoza Serivise z’ubuzima, ibikorwaremezo, inganda n’ibindi.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo intego Afurika ifite zo kugendana n’Isi muri izi mpinduka mu bukungu bisaba ko ibihugu bya Afurika bihaguruka bigashora imari mu bikorwaremezo, ndetse no gutegura abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora inzego zose z’ubukungu.
Yavuze ko kuba ikoranabuhanga mu isakazamakuru ari inkingi y’ibanze muri izi gahunda, kurigeraho atari ubufindo kuko bisaba kubitegura.
Yavuze ko hari ibintu bikeneye gukorwa kugira ngo Afurika ye kuzasigara inyuma muri izi mpinduka. Ibyo birimo, Ikoranabuhanga ribyara inyungu muri Serivise z’imari (Financial technology), aha yagarutse ku kubaka isoko ry’imari rikomeye riha ibigo binini by’ishoramari nk’Ibigo by’Ubwishingizi kubona inyungu mu gihe byashoye mu bikorwaremezo no muri business muri Afurika.
Ikindi ngo ni Ikoranabuhanga rihindura imibereho y’abantu (People technology), aha yavuze ko iterambere rirenze amafaranga, rikarenga imashini cyangwa amategeko meza, ahubwo rikaba iry’abantu n’ubuzima babayeho.
Ati “Ibi bivuze ko tugomba kwimakaza Politike nziza isaba abayobozi ibisubizo no gusobanura ibyo bakora, kwimakaza ubumwe bw’abantu kuruta kubatandukanya, no kurinda/gusigasira umutekano wo musingi wa byose.”
Perezida Kagame yavuze ko byaba ari ukwibeshya, gutekereza ko wateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hatabayeho uruhare n’uburenganzira bwa buri umwe.
Ati “Impinduramatwara ya kane (Fourth Industrial Revolution) yubakiye kuzayibanjirije, zo usanga zaraciye kuri Afurika ntacyo ziyisigiye,… Africa yahabwa intebe ku meza ari uko ibikoreye gusa.”
Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo ubwo Isi izaba yinjira mu Mpinduramatwara ya gatnu mu bukungu itazaba ikigerageza gufata abandi.
Ati “Dukoresheje uyu mwanya dushaka uko twabyaza umusaruro impinduramatwara ya kane mu bukungu ku nyungu za buri wese, dushingiye ku gaciro n’indangagaciro za buri umwe, twagera ku bintu byiza.”
Muri iki kiganiro impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bw’abagore, Graca Machel yavuze ko intego Afurika ifiite uyu munsi itazazigeraho n’itagira igenamigambi ridaheza abagore n’abakiri bato, kandi ibiganiro abayobozi ba Afurika bagirana bikava ku kwiga ibyo bazakora, ahubwo bagatangira kubishyira mu bikorwa, mu myaka iri imbere bakazaba biga kubyo bakoze n’imbogamizi bahuye nazo, naho ubundi ngo bazahora bavuga ibyo bazakora gusa.
Dr Akinwumi Ayodeji Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere we yavuze ko ubu igikenewe ari ugushora imari mu kubaka ibikorwaremezo cyane cyane mu ngufu z’amashanyarazi, kuko ibyo Afurika itekereza uyu munsi byaba ari inzozi kubigeraho nta mashanyarazi.
Akinwumi kandi yasabye za Guverinoma gushyira ingufu mu burezi no gutegura abahanga mu nzego zose kuko bahanganya n’ibindi bice by’Isi bifite abahanga benshi; Ndetse no guhangira urubyiruko imirimo kugira ngo rwe gukomeza kugwa mu Nyanja rujya gushaka imibereho ku mugabane w’Iburayi.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
19 Comments
Njye nja nibaza niba aba ba McKinsey, ba Tony Blair,Buffet niba baziko mu Rwanda rusigaye rukinga babiri, ko abazunguzayi bameneshwa mu mujyi wa Kigali kugirango batagaragara. Leta ikavugako banze kujya gucururiza mu masoko bubakiwe kandi benshi ariho batangiriye ariko babona imisoro n’inyungu bavanamo ntaho bihuriye bakajya mu Muhanda.
Ese koko leta yumvako abantu bahitamo kuba abazunguzayi izuba n’imvura byose bakabihitamo kubwende bwabo?
Rimwe na rimwe abayobozi bacu niba byenda gusetsa.
@Kibonumwe
Mu Rwanda ntabwo rukinga umwe my friend, niba iwawe ushonje ntibivuze ko igihugu cyose gishonje my dear. Iby’abazunguzayi byo byihorere ndumva ntabyo uzi, tanga imibare ifatika y’abavuye mu isoko bakajya mu muhanda ureke kuvugira mu cyuka nk’injiji mon cher ami.
Njyewe nsanga kibonumwe ibyavuga ntaho abeshye muzanyarukire mu mirenge ya Muhanga,Musanze,Karongi kure y’imigi mubabaze muti: kugirango ubone amafaranga yo kugura umunyu wo kurunga ibiryo byawe ubigenza gute? Muzumirwa.Dore aho nibereye.
Nonese ni bose??ubwo aba nyamuhanga bose na musanze bose nta munyu bagira??nta hataba abakize n abakennye n I burayi haba abicara bagasaba!
Mwihorere wasanga aba hanze hari abiyemeje gusebya igihugu cyabo bazi ukuri,nyamara niyo wagira ibipapuro by isi yose imbere y abazungu uhora uri umwirabura!ubwo kugumya uhavuga nabo rero….
Igihe cyose uvuga Urwanda nabi. Ngo murwanda rurakinga 2? Barakubeshye cyane. Ahubwo ndabona iwawe ariho rukinga babri.
ikinyoma.com.ngo uburenganzira vwa buri wese?????hummm, mh Rda se? ariko ye! izi speeches ziraryoshya cyane, gusa zijye zibikwa neza kuko zizifashishwa mu gige kiri imbere. ubundi courage bayobozi beza kdi b’ imbonekarimwe!!!!
Areweeeeeeeeee
Urishongora kuri inde se mama we!? Ngo uzazifashisha ryari? Ariko wasetsa wasetsa Kazungu rwose!
Umva rero nguhe inama iruta izindi, ubuyobozi bushyirwaho n’Imana, uzabisoma muri Bibiliya, ubuyobozi bw’imbonekarimwe nk’ubwo u Rwanda rufite bukaba amahirwe ku gihugu.
Vana ijinyori aho rero kandi umenye ko nta nduru ihangana n’ingoma. Uburenganzira urabufite dore wirirwa unidoga kuri Internet nziza uri kwinjoyinga(niba uri mu Rwanda).
Mubwire kabisa umwihangurizeho, ari kuri internet 4G ya HE Kagame, wenda na computer yandikiraho ni iyo yamuhaye none afite ijinyori ! Njyewe ariko sinemera icyo kinyoma cyawe na bibiliya yawe ngo abategetsi bashyirwaho n’Imana, keretse niba ari imana yeze; kimeze nka cya kindi cy’abami bavukanaga imbuto, ubwo bikaba birarangiye hehe na accountability, bakagira ububasha ku bagore bose, buzima bw’umuntu, mbese igihumeka cyose. Wapi kabisa !
Muraho niba anari hanze kuba igitekerezo ke kimeze kuriya banagihitisha byo ntibyerekana ko abufite .hhhh Rwanda ufite akazi pee urwango ndabona ari karande
Cyane imbonekarimwe paul kagame impano y Imana,….Turasaba abamukunda ngo Imana imuturindire gusa.abatamukunda n abatishimira ibyo akora mwihanganee les faits sont tetus!
Ariko nkubu aba bantu baba bangiza amafaranga yabo n’umwanya wabo kubera iki? Harya ngo bari kuganira kucyateza imbere afrika? barasetsa cyane. Africa ntishobora na rimwe gutera imbere mugihe tugifite abayobozi bihambira kubutegetsi. Reba i Burundi, urebe muri Ouganda, urebe muri DRC no mu Rwanda. bose ntanumwe ushaka kuva kubutegetsi buri wese ajyaho agahita yumvako aribyo byonyine yaremewe. Mugihe tutaratera iyo ntambwe, Ngo tugire ubwo burenganzira bwo Kwihitiramo umuyobozi tubona ubishoboye, nawe igihe cye nikirangira asimburwe mumahoro, Africa yacu izaguma inyuma nk’umurizo. Ibi tuzabisubiramo mumyaka 100 iri imbere. Nuko njyr mbibona murakoze!
uri fake gusa!!
Gabiro ibyuvuga nibyo, kuko abo bayobozi bihambira kubutegetsi igisigaye cyo kubakuraho nintambara cyangwa imyivumbagatanyo ibyo rero iyo bibaye ikintu cyambere kiba nugusenya ibyo abo banyagitugu baba barubatse bakabimariramo umujinya baba bafite.Muzarebe muri Libiya,Burkina Faso,Zaire abaje bakongera gutangira bundi bushya.Ngiyo impamvu burigihe duhora muntangiriro burigihe.
Ahubwo niwowe wangiza umwanya wawe usubiramo ibyo wumvanye abazungu ukabimira bunguri kandi ntunatekereze ko bo batanabikora! Niko Angela Merkel wo muri Germany ari muri mandat ya kangahe kandi arashaka kongera gutorerwa mandat ya kangahe?! Ngaho nsubiza wowe ngo wigize champion wa democraty utanumva!
Aba mbere badindiza Afrika, ni abategetsi bayo ubwabo, bayihoza mu ntambara z’urudaca, bakayisahura bajyana i Bwotamasimbi, bagahora bumva bagomba ibisobanuro by’ibyo bakora ku babaha imfashanyo kurusha uko basobanurira umuturage bayobora icyo bamumariye.
Iyo umuntu amaze nk’imyaka 30 ku butegetsi, igihugu cye kikaba gikennye kurusha uko cyari gikennye afata ubwo butegetsi, kandi akaba agishaka kubugumaho, aba yumva ko iterambere rizava hehe? Iyo umuntu ari ku butegetsi, agashishikarira guhora acamo ibice abaturage bacyo ngo abone uko abayobora, abatamushyigikiye bose akabakenesha ntibasigarane n’urwara rwo kwishima, byaba ngombwa akohereza burende n’indege zo kubarasa kuko batemeye ibivuye mu matora, iryo terambere ubwo aba yumva rizava hehe? Iyo abayobozi ba Afrika ubona abenshi batumva ko gushora amafranga menshi ashoboka mu burezi abana b’igihugu bose bakiga kandi neza ari bwo buryo bwo gutegura ejo hazaza, bakohereza abana babo kwiga hanze y’ibihugu bategeka kubera ko bazi neza ko nta reme ry’uburezi bubatse mu bihugu byabo, baba bategereje ko iterambere riva hehe?
Iyo tugishora mu kugura intwaro amafranga aruta ayo dushora mu buhinzi cyangwa mu kubaka ibikorwa remezo, harya ngo tuba twumva bizagenda gute? Iyo abenshi mu bayobozi ba Afrika bashora amafranga atagera no ku 10% mu buhinzi bukorwa n’abaturage barenga 70% muri rusange muri Afrika yose, mu gihe nko mu Burayi no muri Amerika usanga bashyira ingengo y’imari igera nibura kuri 30% muri ubwo buhinzi, kandi ahubwo iwabo bukorwa n’abantu batarenze 5% muri rusange, buriya nta somo bavanamo koko?
Iyo icyitwa ubushakashatsi mu bihugu byacu kimeze nk’umugani, ugasanga dutegereje ko abandi baba ari bo batuvumburira imbuto dukeneye, amatungo afite umusaruro mwiza twifuza, indwara z’ibyorezo zatwugariza tugahora tubaza abanyaburayi n’abanyamerika impamvu nta nkingo bariho badukorera, ikoranabuhanga rijyanye n’imibereho yacu kandi rihendutse tukaritega ku banyaziya, tuba twumva ko iryo terambere rizashoboka gute? Iyo tugipakira toni z’amabuye y’agaciro cyangwa z’umusaruro w’ubuhinzi tutabyongereye ako agaciro tukohereza muri ibyo bihugu byateye imbere, tukanasubirayo kubaguraho ibyo batunganyije mu byo twaboherereje, tuba twumva iterambere rizava hehe?
Iyo intiti Leta yatanzeho amafranga ngo zige ziminuze ubona zishyize imbere kujya kwibera i Burayi no muri Amerika, ntihashyirweho politiki ituma ibyo bintu bihinduka, harya ubwo iterambere riba rizaturuka kuri ba nde? Ubwo abategetsi bacu bagenda barushaho kubitekerezaho, ni intambwe ishimishije, nibakomereze aho.
ntimukajye musebya igihugu cyacu ntacyo tubaye.
Ariko twagiye tuvuga ibyubaka kurusha guterana amagambo
[…] WEF: Africa ntikwiye guhora yiruka inyuma y’iterambere abandi barenze – Kagame […]
Comments are closed.