Habyarimana wakoze Jenoside ngo inshuti ze magara ni abo yiciye
*Yaburanye yemera ibyaha, asaba imbabazi akatirwa igifungo cy’imyaka 13 yanakozemo imirimo nsimburagifungo,
*Avuga ko aho kongera gukora nk’ibyo yakoze muri Jenoside Imana yazamutwara bitaraba,
*Ubu ari mu rugamba rwo kwiteza imbere, ngo abikesha amahoro yakuye mu gusaba no guhabwa imbabazi.
Habyarimana Anastase wo mu Murenge wa Rushekeri, mu Karere ka Nyamasheke yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu miryango umunani (8), gusa abo muri iyo miryango barokotse bamuhaye imbabazi nyuma yo kuzibasaba, ndetse ngo ubu ni nabo nshuti ze hafi afite.
Ku itariki ya 10 Mata, i Kigali habaye isengesho ryo gusabira abarwayi no gukira ibikomere ryatangiwemo ubuhamya bw’abakize n’abomowe ibikomere batewe na Jenoside yakoreye Abatutsi.
Habyarimana Anastase na Antoinette Uzabakiriho wiciwe umubyeyi bigizwemo uruhare n’uyu mugabo batangiye ubuhamya muri iri sengesho, bagaragaza ko n’ubwo umwe yiciye undi umubano wabo uhagaze neza.
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’UM– USEKE; Habyarimana w’imyaka 58 yavuze ko yasabye imbabazi imiryango umunani yaburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi abigizemo uruhare.
Iyi ntambwe uyu mugabo yateye ngo ayikesha Kiliziya Gatolika yatanze inyigisho zikamukora ku mutima, avuga ko atarasaba imbabazi yari ariho mu bwigunge. Ati “ Nari umunyabwoba, ntiyumvagamo ubumuntu nkurikije uburemere bw’ibyo nakoze, hari n’umudugudu w’abacitse ku icumu ntakandagiragamo.”
Habyarimana wemeza ko inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge zamufunguriye imiryango, avuga ko inshuti za bugufi afite muri iyi minsi ari abo mu miryango y’abo yahemukiye.
Ati “Kuri jye ni urujya n’uruza, twibonanamo, banyiyumvamo nanjye nkabiyumvamo, dusangira akabisi n’agahiye…”
Avuga ko kubera iyi mibanire myiza afitanye n’abo yahemukiye, byatumye aha umwana Uzabakiriho Antoinette (umubyeyi we yishwe n’igitero cyari kirimo Habyarimana) wabuze abe muri Jenoside kugira ngo ajye amufasha mu turimo two mu rugo.
Padiri wa Ntendezi ni umugabo wo kubihamya!
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ntendezi Ashile Nzamurambaho wafashije Habyarimana na Uzabakiriho kubabarirana kubera inyigisho z’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge atanga, avuga ko aba bombi (Uzabakiriho na Habyarimana) ari urugero rwiza rw’imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge.
Ashima igikorwa Habyarimana yakoze cyo guha umwana uwo yiciye, Padiri Nzamurambaho ati “Yaravuze ati ni jye wamaze abawe cyangwa se ni jye wagize uruhare mu rupfu rwabo, akira umwana ajye akuvomera.”
Nzamurambaho avuga ko gusaba no gutanga imbabazi byomora ibikomere, kuko byafashije Uzabakiriho gukira igikomere cyamubuzaga kunywa amazi, ikibazo yari amaranye imyaka 20.
Ati “Muri Jenoside yagiye (Uzabakiriho Antoinette) gusaba amazi barayamwima, ubwonko buhita buhagarara gutekereza kunywa amazi, yakenera kunywa amazi agakandagira mu ibasi irimo amazi inyota igashira, ariko aho Habyarimana yaturiye (avugiye) iyicwa ry’umubyeyi wa Antoinette, ako kanya inyota yahise iza, yumva agize inyota atangira kunywa amazi, n’ubu arayanywa nk’abandi bose.”
Habyarimana ngo aho kongera kugwa mu mutego ngo yava ku Isi
Habyarimana utunga agatoki ubuyobozi bwari buriho kubiba inzangano, avuga ko yaguye mu gishuko akumvira inama mbi z’ubuyobozi bwamusabaga kwanga no kurimbura abo badahuje ubwoko.
Uyu mugabo avuga ko muri iyi myaka 22 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi atifuza ko ibyabaye mu Rwanda byongera kuba cyangwa ngo bigire ahandi biba ku isi.
Ati “Mu buzima bwanjye naravuze nti aho kugira ngo hagaruke ikibi cyazana amacakubiri yangusha mu gishuko nk’icyo naguyemo muri Jenoside, nazaba niviriye mu buzima singire ikindi kibi nongera kubona mu maso n’amaboko yanjye.”
Ashimira Kagame wahagaritse Jenoside ntahoore
Habyarimana kandi ashimira Perezida Paul Kagame by’umwihariko ku kuba ari we wari urangaje imbere ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Ati “Umuntu wabashije guhagarika Jenoside yari iriho ikorwa n’Abanyarwanda bayikorera abandi, bamwe mu bayikoze tukaboneka ariko ntavuge ati aba bantu bishe bagenzi babo, bica Abatutsi, agafata ubutegetsi ntahoore ahubwo agakangurira abishe n’abiciwe kubana mu mahoro…!!!”
Habyarimana Anasthase ubu akomeje inzira yo kwiteza imebere, akavuga ko amaze gutera ishyamba rya ‘Ari’ ebyiri, n’icyayi asaruramo ibilo 150 buri kwezi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Amina.gukosa si bibi ikibi ni ugutsimbarara ku kibi
Comments are closed.