Digiqole ad

Kayonza: Imbere ya Meya abaturage bashinje bamwe mu bayobozi kurya ruswa

 Kayonza: Imbere ya Meya abaturage bashinje bamwe mu bayobozi kurya ruswa

Bamwe mu baturage bashinje ruswa abayobozi mu ruhame

Mu kiganiro imbonankubone umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yagiranye n’abaturage, hari abaturage bashinje bamwe mu bayobozi babo kurya ruswa muri gahunda ya Girinka bigatuma abatabashije gutanga ruswa badahabwa inka kabone nubwo baba batishoboye ku buryo bugaragara.

Bamwe mu baturage bashinje ruswa abayobozi mu ruhame
Bamwe mu baturage bashinje ruswa abayobozi mu ruhame

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza bavuga ko bemerewe inka ariko imyaka ikaba igiye kuba 10 batarazibona kubera ko batatanze ruswa.

Umwe mubagaragaje iki kibazo, ni umukecuru witwa Nyampinga Mariya wavuze ko yemerewe inka mu 2005, ndetse yubaka n’ikiraro.

Ati “Nanditswe mu 2005, bampamagara no kujya mu mahugurwa ishuro ebyiri ariko kugeza nanubu imyaka icumi irashize ntarabona inka, ngewe baranguze kuko nari nyikwiye rwose, ubu n’ikiraro cyamaze gusenyuka.”

Murenzi Jean de Claude, Uyobora Akarere ka Kayonza yahumurije abaturage, ababwira ko bubabwira ko ikibazo cya ruswa ivugwa muri gahunda ya Girinka cyahagurukiwe, ndetse hari n’abamaze kubihanirwa.

Yagize ati “Hari bamwe bamaze kubihanirwa ufashwe (arya ruswa) turamuhana, dukorana cyane n’inzego z’umutekano namwe kandi mujye muduha amakuru ntimukabyihererane.”

Uku guhuriza hamwe abayobozi n’abaturage bakaganira ku bibazo byihari imbonankubone, byakozwe ku bufatanye n’umuryango Huguka n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Abaturage n'abayobozi bari bahurijwe hamwe kugira ngo baganire ku bibazo bihari.
Abaturage n’abayobozi bari bahurijwe hamwe kugira ngo baganire ku bibazo bihari.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza yiyamye abayobozi baka ruswa abaturage ngo babahe inka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yiyamye abayobozi baka ruswa abaturage ngo babahe inka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish