Digiqole ad

Abunganira Mbarushimana batari biteguye neza basabye ibyumeru bibiri, bahabwa kimwe

 Abunganira Mbarushimana batari biteguye neza basabye ibyumeru bibiri, bahabwa kimwe

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Bavuga ko amakuru y’ingenzi bakuye mu iperereza bayabonye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize;

*Ngo ubushobozi bemerewe n’Urukiko ntibabuboneye igihe ndetse ntibwaje uko bwari bwategetswe;

*Mbarushimana avuga ko azabanza gusuzuma ibyavuye muri iri perereza rikorwa n’Abanyamategeko atemera;

*Umunyamategeko ni we ukemerewe kugira icyo avuga, undi kuva yacibwa ihazabu nta jambo yemerewe mu gihe atarishyura.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’Umwihariko iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, kuri uyu wa 23 Gicurasi Abavoka b’uregwa bavuze ko batiteguye kuregura umukiliya wabo kuko batabonye igihe cyo guhuza ibyo bakuye mu iperereza ry’ibanze bari bamazemo ukwezi.

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

Me Twagirayezu Christophe wemerewe kugira icyo avuga ku ruhande rw’ubwunganizi (kuko Me Shoshi yimwe ijambo mu gihe ataragaragaza ko yishyuye amande yaciwe) yabwiye Umucamanza ko uruhande rw’ubwunganizi rutiteguye.

Uyu munyamategeko yabwiye Umucamanza ko arwaye ariko ko yahisemo kuza kubwira Urukiko ko abunganira uregwa batabonye umwanya wo kwegeranya ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rishinjura umukiliya wabo.

Me Twagirayezu yavuze ko ibyo babonye batahita babishyikiriza Urukiko kuko batabashije kubonera ku gihe ibyo bari bakeneye.

Agaragaza imbogamizi, Me Twagirayezu yavuze ko bamwe mu bantu bagombaga kubaha amakuru ashinjura umukiliya wabo basangaga barimutse, ati “Bamwe twasangaga batagituye aho bari batuye, abandi ntitubabone bikadusaba gusubirayo.”

Uyu munyamategeko yabwiye umucamanza ko ubushobozi bwagenwe n’Urukiko butabonetse ku gihe, ndetse n’ububonetse ngo buza butuzuye.

Yavuze ko amakuru y’ingenzi bari bakeneye mu iperereza bayabonye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ati “Na byo ntibyuzuye.”

Me Twagurayezu uba yongorerwa na mugenzi we Me Shoshi Bizimana Jean Claude (utemerewe kumvikana muri uru rubanza mu gihe ataragaragaza ko yishyuye ihazabu yaciwe), yavuze ko ubwunganizi bwifuza igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo bahuze amakuru bakuye mu iperereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko buzi imbogamizi abantu bahura nazo mu iperereza, bityo ntibwanyuranya n’ubu busabe bw’Abavoka, ariko buvuga ko igihe bagenerwa n’Urukiko cyazakoreshwa neza.

Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana ati “Ntitwifuza icyabangamira defense (ubwunganizi); Nta doute (gushidikanya) twagira ku byo basaba, ariko igihe bemererwa n’urukiko bazagikoreshe neza.”

Umucamanza Muhima Antoine ukuriye inteko iburanisha uru rubanza, yibukije impande zombi ko abunganira uregwa bahawe igihe cy’ukwezi cyo gukora iperereza, bityo ko igihe cy’icyumweru kimwe gihagije ku buryo bazaba bahuje ibyavuye muri iri perereza.

Mbarushimana Alias Kunda ngo azabanza asuzume iperereza ryakozwe n’abo atemera

Kuri uyu wa mbere,  Mbarushimana uburana atemera abunganizi yahawe yari mu rukiko. Yavuze ko kugira ngo aziregure azabanza agasuzuma ibizava mu iperereza riri gukorwa n’aba bunganizi.

Nyuma yo kubwirwa n’Umucamanza ko ari we uzisobanura kuko ari we uregwa, Mbarushimana yahise agira ati “Kuba muvuze ko ari jye uzisobanura, nkaba numva hari gukorwa amaperereza nzabanza nkore verification (nyasuzume/isuzuma).”

Umucamanza yahise amusubiza ko ari uburenganzira bwe, ariko amwibutsa ko nta cyemezo na kimwe cyafashwe adahari. Yahise yimurira iburanisha ritaha mu cyumweru gitaha ku itariki ya 31 Gicurasi.

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda yoherejwe n’igihugu cya Denmark kugira ngo aburanishwe ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gisagara.

Ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ikirego cyabwo, bwavuze ko hari Abatangabuhamya bavuze ko biboneye Kunda atera ‘Grenades’ mu mpunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye.

Mu kwiregura kwe; Mbarushimana yakunze kuvuga ibintu Ubushinjacyaha bwafashe nko gushinyagurira Abarokotse aho yavugaga ko akeneye ibyemezo (attestation de deces) by’abo ashinjwa kwica.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish