Rugby: DR Congo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma
Nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 12-9, DR Congo yegukanye irushanwa ry’Afurika muri Rugby rihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iyo mu Burasirazuba (African Championship East 2).
Iyi mikino yaberaga kuri Stade Amahoro yasorejwe kuri uyu wa gatanu, umukino wa nyuma ukaba wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Abakongomani bongeye kwisubiza iki gikombe batsinze Abanyarwanda amanota 12-9.
Vincent Kamali bita ‘Vince’, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Silverbacks’ yabwiye UM– USEKE ko bababajwe no gutsindirwa ku mukino wa nyuma.
Yagize ati “Ni imikino twari twariteguye neza. Twifuzaga kuzasoza dushimishije Abanyarwanda, ariko ntibishobotse. Nkeka ko abarebye umukino wa nyuma babonye umukino mwiza. Byari kuba byiza kurusha ho iyo dutwara igikombe, ariko Congo yinjiye mu mukino mbere yacu. Nta kundi tugiye gukomeza kwitegura andi marushanwa.”
DR Congo itsinze u Rwnada inshuro ebyiri zikurikiranya, kuko no muri 2015, mu irushanwa ryabereye i Kinshasa, ibihugu byombi byahuriye ku mukino wa nyuma.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ikipe y’u Rwanda imbaraga zarashize imaze imyaka myishi ikina imikino kandi abakinnyi ni bamwe nukuvuga ko amabikinnyi beshi batangije rugby nibo bagikinamo reba nka Cambara, Lucien, Didier n’abandi bose baracyakina hakeneye abana bashya bafite ingufu nka Maendeleo Sixbert Wakisasa anyway kulaj kabsa
Comments are closed.