Digiqole ad

53% by’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni urubyiruko

 53% by’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni urubyiruko

Dr.Bideri

Mu gikorwa cyo gutaramira imiryango yazimye cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu ijoro ryo kuwa 21-22 Gicurasi, hagaragajwe ko 53% by’abishwe bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, mu gihe 59% baguye ku misozi naho 11.6% bagwa mu nsengero na za Kiliziya.

Dr.Bideri Diogène, umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.
Dr.Bideri Diogène, umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.

Muri ririya joro ryo kwibuka imiryangonyazimye, hatanzwe ibiganiro binyuranye byagaragaje uburyo Jenoside yateguwe na Leta n’ubukana mu kuyishyira mu bikorwa.

Hagaragajwe uko hakoreshejwe ingengo y’imari ya Leta mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kugura ibikoresho n’ubwo ubukungu bw’igihugu butari buhagaze neza.

Dr.Bideri Diogène, umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ‘CNLG’ yagaragaje ko mu bushakashatsi yakoze, yasanze inkunga n’inguzanyo byahawe Leta y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1990-1994, byakoreshejwe mu kugura imipanga/imihoro, amasuka, inyundo, n’ibindi bikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati y’umwaka wa 1991-1992, ngo mu Rwanda haguzwe imbunda n’anasasu byatwaye Amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 83.

Mu 1993, Leta yinjije mu gihugu imipanga ipima ibilo 581 n’amagarama 175, bihwanye n’amadorari ibihumbi 725,669.

Dr Bideri yavuze ko muri rusange intwaro nk’Inyundo, Inkero, Ibyuma, Amashoka, Imipanga n’ibindi bikoresho gakondo, byose hamwe byatwaye Leta Miliyari ebyiri z’Amadolari ($ 2 000 000 000).

Dr Bideri yavuze ko ibi bikoresho Leta yaguze byaje gukora ishyano kuko ngo nibura 90% by’Abatutsi bishwe muri Jenoside bicishijwe imipanga.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ibyahoze ari Perefegitura zagize umwete kurusha izindi mu gushyira mu bikorwa Jenoside ari Butare iza ku isonga, Kigali Ngali, Gitarama na Gikongoro.

Perezida w’umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri muri za Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘GAERG’, Charles Habonimana we yagarutse ku gikorwa nyir’izina cyo kwibuka imiryango yazimye, avuga ko Jenoside yakozwe n’abadafite ubumuntu bwuzuye

Ati “Turi hano nk’ikimenyetso cy’uko ububwa bw’abakoze Jenoside ntaho buzagera tukiriho.”

Perezida wa GAERG Charles Habonimana.
Perezida wa GAERG Charles Habonimana.

Habonimana yavuze ko ubu bamaze kubarurwa imiryango yazimye isaga 6,914 yari igizwe n’abantu 30,618 bo mu Turere 14 yazimye. Muri iyi mibare, Karongi yonyine ifitemo imiryango 2,839 yari igizwe n’abantu 13,371.

Ati “Iyi si imibare ndakuka, ni imibare yo mu makuru twabonye kandi buzakomeza.”

Mu turere 14 bakoreyemo ubushakashatsi, Akarere ka Burera niko konyine katagaragayemo umuryango n’umwe wazimye, gusa gafite abakarokotse.

Habonimana ati “Abatutsi bishwe bari baragiranye igihango n’imiryango myinshi irimo n’iy’Abahutu, ariko ntabwo cyubahirijwe. Twebwe rero twifuza gukora igihango cy’igihe kizaramba, tukabara ngo UBWO NDIHO NAMWE MURIHO NTIMUSHOBORA KUZAZIMA TWARAROKOTSE.”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru yashimiye cyane GAERG n’abo bafatanyije gutegura igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ari impanuka.

Yavuze ko kuba umugambi w’abakoze Jenoside utaragezweho 100% atari impuhwe zabo, ahubwo umugambi wabo wakomwe mu nkokora.

Minisitiri Uwacu ageza ijambo kubari bitabiriye iri joro ryo kwibuka imiryango yazimye.
Minisitiri Uwacu ageza ijambo kubari bitabiriye iri joro ryo kwibuka imiryango yazimye.

Min. Uwacu yavuze ko nta kure habi u Rwanda rutageze, ariko ko urebeye u Rwanda mu gihe cya Jenoside n’uyu munsi wahamya ko nta na kure heza rutazagera.

Urubyiruko, abato n'abakuze bitabiriye urugendo rwabanjirije ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye.
Urubyiruko, abato n’abakuze bitabiriye urugendo rwabanjirije ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye.
Abitabiriye uyu muhango banashyize indabo ku rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ari naho ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye ryabereye.
Abitabiriye uyu muhango banashyize indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ari naho ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye ryabereye.
Abitabiriye uyu muhango baraye ijoro ririnda ritandukana.
Abitabiriye uyu muhango baraye ijoro ririnda ritandukana.
Hakinwe imikino inyuranye mu rwego rwo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hakinwe imikino inyuranye mu rwego rwo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Baribuka imiryango yazimye, ubu hamaze kubarurwa imiryango 6,914 mu Turere 14 yazimye.
Baribuka imiryango yazimye, ubu hamaze kubarurwa imiryango 6,914 mu Turere 14 yazimye.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mfite impungenge y’uburyo abana biganjemo abari bataravuka muri 1994 ari bo bibanzweho muri iyi minsi mu bikorwa byo kwibuka, kandi abantu bakuze bagize uruhare muri jenoside bari aho bibereye mu mirimo yabo, ku batari muri gereza. Twavuga n’ibyo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, tugahera ku rubyiruko, turushishikariza kwirinda inyigisho mbi zo ku ishyiga. Nyamara inyingisho zibyara jensoide zitangwa n’udutsiko tw’abanyapolitiki, bakabikora ku mugaragaro, bakazinyuza mu mbwirwaruhame zabo, mu bitabo bandika bikajya mumacapiro, mu masomo y’amateka bagoreka uko bashaka, mu bitangazamakuru, n’ahandi haba hazwi neza. Ntabwo ubwicanyi bubyara jenoside bupfurikwa ngo bikunde, ntibuva mu burere bwo mu ngo z’abaturage b’intamenyekana, ahubwo buturuka mu bushorishori bw’ubutegetsi. Ntabwo imipanga yari gukora jenoside iyo Leta idashishikariza abaturage kuyikora, kuko n’uyu munsi nta rugo rw’umuturage mu cyaro rutagira umupanga. N’amafaranga yo kuyitumiza hanze ushobora gusanga ataragabanutse uyu munsi, kuko abayikeneye mu mirimo yabo biyongereye. Iyo abantu bahagurukiye kwica abandi, biba bishoboka no kubikoresha n’ibindi bikoresho byo mu rugo binyuranye, kandi bisanzwe. Ikibazo nyamukuru jye mbona atari ibikoresho byakoreshejwe, ikibazo nyamukuru ni uburyo abagombye gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda bahisemo gushyira imbere ubwicanyi butsemba abantu bagombye kurengera. Aba banyapolitiki ntibakigurutse uruhare rwabo mu koreka igihugu, ngo nibarangiza bahindukire bakorere urusyo abaturage b’intamenyekana, urubyiruko cyangwa abacuruzi bishakiriza imibereho bakanahora bacyeza abanyapolitiki ngo bagire amahoro.

  • nkunze comment yawe Safi, byose ni abanyapolitiki babizana nubu nibabishaka icyo bazashaka kizaba.
    niyo mpamvu nabashishikariza kwitondera gahunda zabo bagakora ubushakashatsi mbere yo gushyira mubikorwa gahunda zabo, ikindi bakanengana hagati yabo kuko twe rubana giseseka nutubwira kujya mumuganda tuzajyayo, nutatubwira kurwanya isuri imvura izagwa dupfe, nutubwira kwica ukabiba urwango wowe ufite radio tuzica, ariko nuhindukira ukatwigisha urukundo tuzakundana, nutubwira gukora tuzakira, nutubwira ko ukomeye cyane ukanabitwereka tuzagutora ugume kubutegetsi imyaka 100 mpaka upfuye, nutubwira kwiga ikinyarwanda tuzakiga neza, nutubwira ukanaduha urugero rwo kuvanga indimi tuzabikurusha ikinyarwanda tugice amazi, nutwigisha gutechnica tuzabikurusha. Nutwigisha kuba abanyakuri tuzabikora,…
    bayobozi cyane presida wa republica, mufite ingabo mufite imbunda, mufite police, mufite ibinyamakuru namaradio ndetse na television, ibyo mushaka ko dukora twe abaturage tuzabikora kurusha uko mwabivuze. Gusa umenyeko nusiga wishe igihugu kubera inyungu zawe abana bawe bazasazira imihanga.

    Turwanire gusiga isi yacu ahantu heza kuruta aho twayisanze.

  • NI BYO.

  • Ni hatari , niba umuseke.com utanditse amakosa, muturangire ubwo bushakashatsi bwa Nyakubahwa Diogene tubusome kuko njye ndabona ntarimo kubwumva neza. Ngo “Leta yinjije mu gihugu imipanga ipima ibilo 581 n’amagarama 175, bihwanye n’amadorari ibihumbi 725,669”

    Ni ukuvuga ko niba umuhoro umwe upima inusu (garama 500), ubwo Leta yaguze imihoro 1,160; bivuze ko umuhoro umwe waba waratwaye amadolar 625. Icyo gihe idolar rimwe ryavunjaga 150 frw, ni ukuvga ko ubwo umuhoro umwe waguzwe frw 93,000 ! Twibuke ko igare rishya ryaguraga frw 13,000; nta kuntu umuhoro wari kuba uhenze kurusha igare.

    Uyu mupadiri ubushakashatsi bwe ndabona njye ntabwumva neza, muturangire journal yaba yarabusohoyemo tubusome cg se ubwumva yansobanurira kuko ni ngombwa ko iyi genocide yaduhekuye ishingira ku kuri gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish