Digiqole ad

U Rwanda ntiruratezuka ku mushinga wa Gariyamoshi Kenya – Kigali

 U Rwanda ntiruratezuka ku mushinga wa Gariyamoshi Kenya – Kigali

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete arahakana amakuru avuga ko u Rwanda rwamaze gufata umwanzuro wo kuva mu mushinga wa Gariyamoshi y’umuhoora wa Ruguru uzaturuka Mombasa muri Kenya ukagera i Kigali.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete.

Uyu mushinga umaze imyaka itatu kuko wumvikanyweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya mu mwaka wa 2013, usa n’utarasobanuka neza igihe uzagerere mu Rwanda dore ko havugwamo ibibazo by’ubushobozi no kuba Uganda ngo ishaka kuzawubaka iwerekeza ku mupaka wa Sudani y’Epfo aho kuwerekeza ku mupaka w’u Rwanda.

Kuwa kabiri, ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko u Rwanda rwikuye muri uyu mushinga kuko uzaruhenda, kandi ukaba ushobora kuzatinda cyane.

Ahubwo ngo rukaba rugiye gushyira ingufu ku muhanda wa Gariyamoshi wo mu muhora wo hagati uva Tanzania ukagera mu Rwanda (Dar es Salaam-Isaka-Kigali).

Ubusanzwe, hejuru ya 70% by’ibicuruza biva n’ibiza mu Rwanda biviye mu mahanga binyura ku cyambu cya Dar es Salaam.

Guhitamo umuhanda wa Gariyamoshi wo mu muhora wo hagati ariko, ngo binafitiye inyungu u Rwanda kuko wo udahenze cyane kandi ukaba ariwo ushobora kurangira vuba, nko mu mwaka wa 2018.

Ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko ‘u Rwanda rwahisemo guhindura amayira, rukihuza n’inyanja ya Oseyaniya runyuze ku cyambu cya Tanzania kuko ariho hahendutse kandi bugufi’.

Gusa, Amb. Claver Gatete yahakaniye Umuseke aya makuru, avuga ko bamwumvise nabi.

Ati “Sinigeze mvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yahisemo umuhanda umwe kandi sinzi aho babikuye. Navuze ko dukeneye imihanda ya Gariyamoshi yombi, uwo mu muhora wa ruguru kimwe n’uwo mu muhora wo hagati, nk’uko dukeneye ubucuruzi bunyuze mu mihora yombi.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’imari utashatse ko amazinaye atangazwa, yabwiye Umuseke ko ibinyamakuru byo muri Kenya byari bikwiye kwitondera gutangaza amakuru nk’ariya kuko ashobora guteza ibibazo bya Politike hagati y’ibihugu byombi no mu mishinga bifitanye.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) ivuga ko hari inyigo yagaragaje ko Umuhanda wa Gariyamoshi uturuka Tanzania watwara u Rwanda Amadolari ya Amerika ($) ari hagati ya Miliyoni 800 na 900, uturuka Kenya wo warutwara asaga Miliyari y’Amadolari.

Muri rusange, umushinga wose Mombasa-Kigali ukaba uhagaze Miliyari 13 z’Amadolari, Kenya ikaba yaratangiye kubaka uruhande rwayo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Abo baturage bari kwicwa ninzara inzego ziri kwambura, abo bazunguzayi,Abo baganga bategereza bakageza aho barambirwa ndumva biri mubyihutirwa byibanze mbere ya gari yamoshi.

    • Kagabo ibyuvuze nibigeraranya nuko waba ushaka guhinga ukeza warangiza ukarya imbuto….ujakuyikira arayirara……Imbuto zodutera nizo ziza dutabara iyinzara wanditse mugitekerezo cyawe

  • UBWO BARAVUGISHIJWE. None se twavuga ngo iki?

  • Ndumva cyakora bagezaho bagashyira ubwenge kugihe, ayo manama yaburi cyumweru ngo umuhora wa ruguru uhuriweho na Soudani yepfo,Kenya,Uganda nu Rwanda doreko Tanzaniya nu Burundi bari baravuyemo, wabonaga rwose kugirango uzagere mu Rwanda bizagorana ko ushobora kuzaherera muri Uganda (Juba,Nairobi,Kampala)Njyewe nsanga uyu muhora wohagati ariwo mushinga ufatika kandi nubundi ariwo ufatiye runini igihugu cyacu, Tanzaniya,Rwanda,Burundi Kongo.Ibyimihora ya ruguru tubirekere abo mumujaruguru.Yewe nibyo kugura amashanyarazi muri Kenya kandi abandi bava muri Africa yepfo bakaza kuyagura muri Kongo duturanye nabyo sinshidikanya ko bizageraho bagashyira ingufu ahakwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish