Digiqole ad

U Rwanda rwakiriye inama Nyafurika ku Irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga

 U Rwanda rwakiriye inama Nyafurika ku Irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga

Dr Joseph J. Atick, umuyobozi wa ‘ID4Africa’ ngo impamvu bazanye iyi nama mu Rwanda ni ukubera ibyo rwagezeho.

Hagati y’itariki 24-26 Gicurasi, u Rwanda rurakira inama yiga ku buryo ibihugu bya Afurika byagira irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga rigezwe nk’iyo u Rwanda rufite, abantu basaga 650 bayijemo ngo bazigira byinshi ku Rwanda.

Iyi nama izwi nka ‘ID4Africa’ yitabiriwe n’abantu basaga 650 mu basaga 750 bari basabye kuyitabira, bakaba baraturutse mu bihugu 36 bya Afurika n’imiryango itegamiye kuri Leta 29.

Dr Joseph J. Atick, umuyobozi wa ‘ID4Africa’ ngo impamvu bazanye iyi nama mu Rwanda ni ukubera ibyo rwagezeho.
Dr Joseph J. Atick, umuyobozi wa ‘ID4Africa’ ngo impamvu bazanye iyi nama mu Rwanda ni ukubera ibyo rwagezeho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Joseph J. Atick, umuyobozi wa ‘ID4Africa’ yavuze ko bahisemo ko iyi nama ngaruka mwaka ibera mu Rwanda kuko rumaze gutera imbere mu byerekeranye n’ikoranabuhanga n’imikoreshereze yaryo mu bijyanye n’irangamimerere.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu buryo bugaragara mu byerekeranye na System zo kumenya abantu (identification), ugereranyine n’ibindi bihugu muri Afurika u Rwanda rwubatse system ireba cyane ku bantu na Serivise nziza hashingiwe ku bikorwaremezo bihari.”

Mu nyigo Dr Atick yakoze ku ikoranabuhanga ry’urwego rw’irangamuntu mu Rwanda, ngo yasanze ari myiza ugereranyije no mu bindi bihugu bya Afurika, bityo ngo bifuza rwabera urugero ibindi bihugu bya Afurika bikaba byarwigiraho uko byateza imbere iri koranabuhanga mu irangamimerere.

Uyu muyobozi wa ‘ID4Africa’ kandi avuga ko ibyo bari gukora bitazabangamire ubusugire bw’igihugu icyo aricyo cyose n’abaturage bacyo

Ati “Uyu mushinga ntugamije kubaka irangamuntu Nyafurika imwe (Pan-African ID card), gahunda yacu ni ukorohereza za Guverinoma no guha ubushobozi abaturage bwoguharanira uburenganzira bwabo bw’irangamimerere.

Ariko twubaha ubusugire bwa buri gihugu, twubaha imyanzuro ku bwoko bw’irangamuntu iyo ariyo yose igihugu gishaka gukoresha, ntabwo twegamiye kuri Guverinoma n’imwe, ntabwo dukorera umuryango mpuzamahanga uwo ariwo wose, ibyo dukora bikorwa n’Abanyafurika, bigakorerwa Abanyafurika.”

Dr Atick avuga ko ubu muri Afurika hari ibihugu byinshi bishaka gutangirira kuri Zero, bikaba byatakaza amafaranga menshi mu kubaka ikoranabuhanga n’imikorere mu byerekeranye no gukora irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga, nyamara hari ibindi bihugu nk’u Rwanda bigeze kure ndetse bifite n’inararibonye byakwigisha abandi.

Ati “Intego yacu ni ugukora uko dushoboye tugafasha ibihugu kubaka ID system yihuta cyane, ihendutse kandi igera kuri bose (inclusive) muri Afurika, binyuze mu gusangira inararibonye.”

Dr Atick avuga ko kuba ufite irangamuntu bifasha Leta mu igenamigambi, ndetse n’abaturage bakeneye ubufasha na Serivise za Leta.

Iyi rangamuntu kandi igabanya akarengane no gutsikamirwa byashoboraga kubaho mbere yo gutanga irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga kuko umuntu yashoboraga kukwiyitirira agatwara ubufasha wari ugenewe.

Ati “Kugira irangamuntu bituma habaho imikorere iboneye kuri bose, kuko umuntu umwe aba ashobora gutora, ashobora kubona ubufasha bwa Leta, no kumenyekana, niko kamaro ka ID ‘bituma habaho ‘sense of democracy’, aho ntawubona Serivise kuko aziranye na runaka,…mwese muba mureshya kuko mufite irangamuntu imwe.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Pascal Nyamulinda, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu nshya (NIDA) yavuze ko mu myaka 8 ishize u Rwanda rutangiye gutanga iyi rangamuntu, ngo Abanyarwanda bayakiriye neza.

Ati “Abanyarwanda bayakiriye neza rwose barayishimiye, abantu bose bazi ko umwana wujuje imyaka 16 ahita ajya gufata irangamuntu, twe nta kibazo twigeze tugira uretse abantu nka 30 cyangwa 50 babanje kwanga gufata indangamuntu cyane cyane kubera imyemerere imyemerere ishingiye ku madini.”

Pascal Nyamulinda, Umuyobozi wa NIDA ngo biteguye gusangiza inararibonye ibindi bihugu.
Pascal Nyamulinda, Umuyobozi wa NIDA ngo biteguye gusangiza inararibonye ibindi bihugu.

Nyamulinda yavuze ko kuba ubu mu Rwanda nta Serivise z’ubuzima, iz’ubukungu, iza Leta, n’izindi wabona udafite irangamuntu nshya, ngo byatumye Abanyarwanda barushaho kuyitabira. U Rwanda kandi ngo rwiteguye guhanahana amakuru n’ibindi bihugu kugira ngo ibyo rwagezeho bifashe n’ibindi bihugu bya Afurika.

Byitezwe ko uyu mushinga w’irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga nugerwaho bizoroshya urujya n’uruza ku mugabane wa Afurika, dore ko ubu nko mu bihugu bimwe bya Afurika y’Iburasirazuba (u Rwanda, Uganda, Kenya) ho ushobora kubizenguruka ukoresheje irangamuntu yawe gusa.

Iyi nama ibereye mu Rwanda ije ikurikira iyabereye muri Tanzania mu mwaka ushize, ikaba yitabiriwe n’abantu biganjemo abo mu nzego zinyuranye za za Guverinoma n’ibigo byazo bishinzwe irangamimerere, amashami anyuranye y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, n’impuguke mu by’ikoranabuhanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish