Digiqole ad

U Rwanda ku isonga ku Isi muri gahunda ya HeForShe

 U Rwanda ku isonga ku Isi muri gahunda ya HeForShe

U Rwanda ruyoboye ibindi bihugu mu gushyigikira HeForShe.

Ubu u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu bigize umuryango w’abibumbye mu kugaragaza ko rushyigikiye gahunda igamije guteza imbere umugore izwi nka “HeForShe”, Abanyarwanda hafi ibihumbi 111 bamaze kugaragaza ko bayishyigikiye.

U Rwanda ruyoboye ibindi bihugu mu gushyigikira HeForShe.
U Rwanda ruyoboye ibindi bihugu mu gushyigikira HeForShe.

Gahunda ya HeForShe igamije gukangurira igitsina gabo guhaguruka bakarengera uburenganzira bw’Ababyeyi bababyara, bashikibabo cyangwa abagore babo b’igitsina gore.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame umwe mu bayobozi bacye bagaragaje ko bashyigikiye iyi gahunda cyane, mu ntangiro z’uyu mwaka yavuze ko u Rwanda ruzi akamaro ko guha umugore ijambo muri gahunda zose z’igihugu.

Ati “Abagore n’abagobo barareshya mu buryo bw’ubushobozi n’agaciro, nta wabihakana. Abagore n’abagabo rero bakwiye no kureshya mu buryo bw’amahirwe,…ntabwo wagera ku iterambere rusange twifuza kereka buri muntu muri Sosiyete afite uburenganzira bwo gukoresha impano ye.”

Ku itariki 23 Mutarama 2016, Perezida yavugiye i Davos mu Busuwisi ko Abagabo n’Abagore b’Abanyarwanda biteguye gushyigikira ‘HeForShe’.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata, bwo yavugiye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda ko abagabo ibihumbi 100 u Rwanda rwiyemeje badahagije, ahubwo imibare ikwiye kuzamuka ikaba ibihumbi 500 bazashyigikira ubu bukangurambaga.

Abanyarwanda baramwumvise kuko ubu abarenga ibihumbi 110 bamaze gutoshyigikira ubu bukangurambaga, bituma ruza ku mwanya wa mbere ku Isi.

Mu Banyarwanda bagera ku 110,641 bari bamaze gutora bashyishyikira ubu bukangurambaga bwa ‘HeForShe/He4She’ ubwo twakoraga iyi nkuru, abagera ku 84,047 bari Abagabo, 21,784 ari abagore, naho abandi bose bakaba 4810.

Iyo umaze gutora, unahitamo hagati y’urweo rw’Ubuzima, Uburezi, Politike, umurimo, ihohoterwa, n’irangamimerere, urwo ubona rukirimo ikibazo mu Rwanda. Abenshi mu bamaze gutora bakomeje kugaragaza ko mu Burezi ariho harimo ikibazo.

Umaze kwiyandikisha/gutora ushyigikira HeForShe uganagaragaza aho ubona hakiri ikibazo.
Umaze kwiyandikisha/gutora ushyigikira HeForShe uganagaragaza aho ubona hakiri ikibazo.

U Rwanda rukurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku mwanya wa kabiri n’abasaga ibihumbi 107 bamaze gushyigikira ‘HeForShe’, hagakurikiraho Mexico, Ubwami bw’Ubwongereza (United Kingdom) na Ecuador ku mwanya wa gatanu.

Ushaka nawe gushyigikira ubu bukangurambaga bwa ‘HeForShe’ wajya ku rubuga ‘heforshe.org’, ugakanda ahanditse ‘Count me in’ hanyuma ugakurikiza amabwiriza baguha.

Abagabo nibo barimo gushyigikra ubu bukangurambaga cyane.
Abagabo nibo barimo gushyigikra ubu bukangurambaga cyane.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngaho se sha president natugurire kamwe dore twakoresheje internet fresh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish