Ghana na yo yemeje ko izohereza ingabo 200 muri Gambia

Igihugu cya Ghana cyemeje ko kizohereza ingabo zibarirwa muri 200 mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Umuryango wa Ecowas, bigamije kuvana ku butegetsi Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe yaba akomeje kwanga kurekura ubutegetsi. Umuvugizi w’ingabo muri Ghana, Col Aggrey Quashie yemereye BBC ko igikorwa cyo kohereza ingabo kizaba mu minsi mike iri imbere. Ghana yasohoye […]Irambuye

Abantu 35 bamaze gukorwaho ubushakashatsi bwo gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko abakora ibikorwa byiza ari benshi ariko ko bose bataba Intwari. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwavuze ko mu bakandida basaga 200 batanzwe, ubushakashatsi bwarangiye hafashwe 35 bashobora kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bakongerwa mu Ntwari z’igihugu. Iki kiganiro gitegurira Umunsi […]Irambuye

Ingabo za Nigeria 200 zajyanye n’ubwato bw’intambara muri Gambia

Igihugu cya Nigeria cyemeje ko ubwato bw’intambara bwacyo bwagiye muri Gambia mu myiteguro y’ingabo z’akarere zishobora gukuraho Perezida Yahya Jammeh. Perezida watowe muri Gambia, Adama Barrow aho ari muri Senegal, yatangaje ko yiteguye gufata ubutegetsi ejo ku wa kane ariko Perezida Yahya Jammeh ntiyemera ibyavuye mu matora, ndetse inteko nshingamategeko y’igihugu cye yemeje ko igihe […]Irambuye

Munyandirikirwa yareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu

Nyuma y’ibibazo byo kumaranira ubuyobo byavutse hagati ya Komite abyiri mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (LIPRODHOR), uwari Perezida wa Komite wegujwe Munyandirikirwa Laurent yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu Arusha muri Tanzania. Muri Nyakanga 2013 nibwo Munyandirikirwa yeguzwaga n’inama rusange ashinjwa gushaka gukura uyu muryango mu mpuzamiryango […]Irambuye

Gicumbi:  Club Anti Kanyanga zigiye gukoreshwa mu gukumira ibiyobyabwenge 

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 mu karere ka Gicumbi hatangijwe amahugurwa ku nzego zitandukanye, bagamije Kureba uko Club Anti Kanyanga zigomba gukumira iki kiyobyabwenge gikunze kwinjizwa muri aka Karere. Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ni abahagariye inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yegeranye n’umupaka wa Gatuna wakunze kunyuzwamo kanyanga, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge 21 igize […]Irambuye

 Amahanga afitiye ubutabera bw’u Rwanda  icyizere – Min Busingye

Nyanza – Ubwo hatangizwaga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko,  BUSINGYE Johnston Minitiri w’Ubutabera yavuze ko amahanga afitiye ubutabera bw’u Rwanda icyizere, asaba abagiye gukurikirana aya masomo ko barangwa n’indanganagaciro n’ubunyangamugayo. Uyu muhango wo gutangiza amasomo abiri arebana no gushyira mu bikorwa amategeko n’uko amategeko yandikwa akanategurwa wabereye mu Karere ka Nyanza mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha […]Irambuye

Ubwato bw’intambara bwa Nigeria bwerekeje muri Gambia

Ubwato bushya bw’intambara bwa Nigeria (NNS Unity), bwerekeje mu Gambia bwitegura ko igihe cyose bwakoreshwa mu ntambara yo gukuraho Perezida Yahya Jammeh wanze kwemera ibyavuye mu matora mu gihe yakabaye ava ku butegetsi ku wa kane w’iki cyumweru. Amakuru ava mu ngabo za Nigeria yamenywe na BBC ni uko ubwo bwato bw’intambara buri mu nyanja […]Irambuye

BrigGen Rwigamba arasaba ibihano bikomeye ku bakoresha ibiyobyabwenge

Mu nama nyunguranabitekerezo ku byaha byambukiranya imipaka n’iby’ikoranabuhanga ibera muri Sena ikaba yagombaga guhuza inzego 47 z’igihugu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’Abagororwa, BrigGen George Rwigamba yavuze ko abakoresha ibiyobyabwenge bakwiye guhabwa ibihano bibatinyisha kubinywa cyangwa bikabera abandi urugero. Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, yatumijwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano ya […]Irambuye

en_USEnglish