Mu murenge wa Mpanga, mu kagari ka Nyakabungo Dancile Kabageni yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we watoraguwe mu nsi y’urugo rwe mu gitondo cyo ku cyumweru, babatu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko umurambo wa Kabageni watoraguwe ujyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe. Yavuze ko bigoye kwemeza igihe […]Irambuye
*Mu bajuririye amanota ya Interview 46,2% ubujurire bwabo bwari bufite ishingiro, *Abasenateri barasaba ko abakosora ikizamini n’abagitegura bakwiye kuba ari abanyamwuga, *Ikizamini cya Interview kibajijweho byinshi n’Abasenateri. Ubwo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yaganiraga na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Hon Sen. Ntawukuliryayo Jean Damascene na bagenzi be bagaragaje […]Irambuye
Abahinzi mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bibumbiye mu makoperative bavuga ko bajyaga beza imyaka ikabapfira ubusa bitewe n’uko bahitaga bayigurisha n’abo bita abamamyi ku giciro gito, bikabateza igihombo, ubu bubakiwe inzu y’ubuhunikiro ifite ubushobozi bwo guhunika toni 3 000 z’imyaka inyuranye, bwatwaye amafaranga miriyoni 40 y’ u Rwanda. Ubuyobozi bw’aka karere […]Irambuye
*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona. *Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira. Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba […]Irambuye
Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh wari waranangiye akanga ko yatsinzwe amatora, yatangaje ko azava ku butegetsi mu mahoro. Kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko bitari ngombwa ko hagira n’igitonyanga kimwe cy’amaraso kimeneka kubera ko yanze kuva ku butegetsi. Iri tangazo ryabanjirijwe n’ibiganiro byamaze umwanya munini Jammeh aganira n’abahuza bo muri Africa y’Iburengerazuba. Ntiyigeze avuga mu magambo […]Irambuye
Umuhanzi Senderi uzwi cyane nka International Hit yasusurukije abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Convention’, atangazwa n’uko bayizi cyane kandi ikiri nsya ndetse bamusaba kubaririmbira n’izindi afite zitandukanye. Hari ejo ku wa kane tariki 19 Mutarama 2017 yari yifatanyije n’Itsinda ry’Abanyamakuru n’abahanzi n’abanyabugeni bari mu bikorwa […]Irambuye
Nitwa Claude Umwizerwa, muri iki gitangazamakuru nabonye hari abahasaba inama, none nanjye ndatekereza ku byambayeho nkumva ngomba gufata ingamba ariko na none ngakenera n’ibitekerezo by’abandi byubaka. Nubwo nabonye rimwe na rimwe hataburamo abandi inama numva ko zidahwitse, ariko na zo zigomba gusomwa n’ubushishozi igihe zatanzwe. Muri make ngeze mu myaka 38, nigeze umugore mu bihe […]Irambuye
Abayobozi b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS bahaye Perezida Yahya Jammeh amahirwe ya nyuma yo kuva mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ku bushake bwe bitarenze igicamunsi cy’uyu wa gatanu nyuma y’uko ingabo za Senegal zamaze kwinjira muri Gambia. Yahya Jammeh yahawe isaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu ko ari yo saha ntarengwa […]Irambuye
Umunyamabanga Ushinzwe Imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihu, Dr Mukabaramba Alvera, kuri uyu wa 19 Mutarama 2017 yasuye umurenge wa Byumba, asaba ko hakongerwa imbaraga mu isuku. Dr Mukabaramba yabasabye kwikosora bakareka guhora bavugwaho umwanda, avuga ko abaturage bagomba kujya bafashanya, haba mu kubaka ubwiherero ku baturage batishoboye no kubafite intege nke bari mu zabukuru. […]Irambuye
Adama Barrow, watangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016 nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gambia, yarahiriye kuyobora igihugu nka Perezida mushya. Barrow yarahiriye muri Ambasade ya Gambia muri Senegal ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama. Yamaze kwemerwa nka Perezida wa Gambia mu rwego mpuzamahanga. Gusa, Perezida watsinzwe amatora, Yahya Jammeh yanze kurekura […]Irambuye