Urukiko rwakatiye Umunyamakuru Shyaka Kanuma iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera mu murenge wa Rusororo rwanzuye ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zo gutoroka ubutabera. Mu isomwa ry’urubanza ritamaze igihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama 2017, Umucamanza yavuze ko Shyaka Kanuma wayoboraga ikinyamakuru Rwanda Focus (ubu cyahombye kigafunga imiryango), afungwa iminsi […]Irambuye

LIPRODHOR ikeneye inguzanyo ya miliyoni 50 ngo yishyure umwenda wa

Nta Polisi ibahagaze hejuru, abanyamurayngo b’umuryango uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu, LIPRODHOR (Ligue Poru la Promotion et la Defense des Droits de l’Homme au Rwanda) ku wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 babashije guterana mu nama rusange baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bikomeye byugarije uyu muryango. Muri ibyo bibazo harimo icy’abanyamuryango bamaze igihe […]Irambuye

Pastor Mpyisi yahishuye ubutwari bwa Kigeli V benshi batazi

*Mpyisi ati ‘mbabazwa n’uko Gitera Joseph yakoze byinshi ariko ntabe Perezida,…’ *Lumumba yemereye ikintu gikomeye Kigeli, Mpyisi yanze kukivuga kuko ngo kirakomeye * Icyo kintu ngo cyari gutuma u Rwanda rwaguka *Mpyisi yanenze bikomeye abakobwa b’u Rwanda babyina bambaye ubusa Ubwo yafataga ijambo ngo avuge ku bigwi n’amateka by’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyinguwe i Mwima […]Irambuye

Kigeli amaze gutabarizwa i Mwima ya Nyanza….

Mu muhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Umugogo we wageze i Nyanza mu Rukari uherekejwe n’abantu benshi bari mu modoka zisaga 100, harimo abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho bwa nyuma bwere yo kumushyingura. I Nyanza ubuzima busa n’ubwakomeje uko bisanzwe, gusa bamwe muri rubanda rusanzwe baje kwifatanya n’umuryango […]Irambuye

Abamotari ntibabona kimwe inyungu zo gutanga umusanzu wa Koperative rimwe

*Hari ababona ko amafaranga azarushaho gucungwa neza. *Ku batizera abayobozi ba Koperative ngo bizaborohereza kujya barya atubutse. *Amafaranga umumotari asabwa gutanga ku mwaka asaga 264 600. Nyuma y’amabwiriza mashya agenga itangwa ry’umusanzu wakwaga abamotari, aya akaba aheruka gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iterambere ry’Amakoperative, abamotari ngo banyuzwe no kutazongera gusabwa umusanzu wa Koperative wa buri munsi. […]Irambuye

Ruhango: Abagabo bumvaga nta mugore wo kubakora mu bwanwa yogosha

*Yabitangiye abyigiye kuri basaza be *Amaze gushaka umugabo abagore baramusetse cyane kuko yogosha *Yabiretse imyaka ibiri ariko muri icyo gihe ubukene bubamerera nabi *Abagabo baravugaga ngo “Nta mugore wo gukora umugabo mu bwanwa” Ruhango – Benshi barakibwira ko hari imirimo yagenewe aba indi bariya, ariko uko imibereho bugenda buhinduka iyi myumvire ikwiye guhinduka nayo ndetse […]Irambuye

Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye. Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego. Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye abalimu gukora cyane no mu mahasaha y’ikirenga

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasoje itorero ry’Abarimu ryiswe Indemyabigwi, bari bamaze icyumweru batozwa indangagaciro nyarwanda, mu ijambo rye, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye kubabwira ko bagomba gukora cyane no mu masaha y’ikirenga kandi ngo azafatanya nabo kureba uko imibereho yabo yakomeza kuba myiza. Umubare w’Abalimu bari mu itorero ry’INDEMYABIGWI mu […]Irambuye

en_USEnglish