Gicumbi: Club Anti Kanyanga zigiye gukoreshwa mu gukumira ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 mu karere ka Gicumbi hatangijwe amahugurwa ku nzego zitandukanye, bagamije Kureba uko Club Anti Kanyanga zigomba gukumira iki kiyobyabwenge gikunze kwinjizwa muri aka Karere.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ni abahagariye inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yegeranye n’umupaka wa Gatuna wakunze kunyuzwamo kanyanga, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge 21 igize Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Inzego z’umutekano zagarutse cyane ku bijyanye no kureba ingamba zarushaho gukumira kwinjira kw’ibiyobyabwe. Basobanuriraga amoko atandukanye y’ibikunze gufatwa.
AIP Alphonse Karekezi yabasangije amwe mu moko y’ibibyabwe bwenge bigaragara mu Rwanda n’uburyo byinjizwamo. Ubu buryo burimo kubishyira mu binyabiziga, kubiheka mu mugongo nk’uko umuntu aheka umwana, kubitwara nk’abantu bagemuye kwa muganga n’andi mayeri menshi.
Ayo mayeri ngo agomba gutahurwa ndetse umuti ukaboneka binyujijwe muri izi Club Anti Kanyanga.
Inzoga z’inkorano nka kanyanga, muriture, vubi, beyurawihe, ‘(sinzundongoye)’, kirabiranya, mukubitumwice n’izindi ngo zikomeje kwangiza ubuzima bw’Abayarwanda, ingamba ngo ni ukwigisha abaturage bakazireka.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi