Digiqole ad

Abantu 35 bamaze gukorwaho ubushakashatsi bwo gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu

 Abantu 35 bamaze gukorwaho ubushakashatsi bwo gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Minisitiri Uwacu Julienne, asanga uwakoze neza wese ataba intwari

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko abakora ibikorwa byiza ari benshi ariko ko bose bataba Intwari. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwavuze ko mu bakandida basaga 200 batanzwe, ubushakashatsi bwarangiye hafashwe 35 bashobora kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bakongerwa mu Ntwari z’igihugu.

Minisitiri Uwacu Julienne, asanga uwakoze neza wese ataba intwari

Iki kiganiro gitegurira Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka, insanganyamatsiko yatoranyijwe ni “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko kuri iyi nshuro ya 23 yo kwizihiza uyu munsi, Abanyarwanda bazaganirizwa ku bikorwa by’ubutwari n’ibigwi byaranze Intwari z’Abanyarwanda zabayeho mu bihe bitandukanye, bakazigisha Abanyarwanda ko ubutwari buharanirwa kandi ko buri gihe kigira Intwari zacyo bityo ibyo bikorwa bikazazirikanwa kandi bikazaranga n’abo mu gihe kizaza.

Avuga ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe, Minisitiri Uwacu yagize ati “Byagorana ko umuntu yaba Intwari atagira aho ahagaze atagira ibyo yemera, atagira kwitoranyiriza ndetse no kwigenera ibyo agomba gukora bityo ibyo yahisemo akaba ari byo abasha kwitangira no gukora atizigama.”

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi. Intwari z’Ingenzi kugeza ubu zirimo Umusirikare Utazwi na Maj.Gen Fred Gisa Rwigema. Mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwilingiyimana, Soeur Niyitegeka Felicite n’abana b’i Nyange naho icyiciro cy’Ingenzi nta we uragishyirwamo.

Aba 35 bo ntabwo batangajwe uyu munsi kuko bataremezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, avuga ko hagikomejwe ubushakashatsi kubera ko ngo kwemeza ko umuntu yashyizwe mu cyiciro cy’Intwari bisaba kwitonderwa kugira ngo ejo batazasanga hari icyo basize inyuma.

Ati “Icyo navuga ni uko dushobora kuba tutazagira urutonde rw’Intwari ruriho abantu ibihumbi n’ibihumbi n’ubwo abakora neza bashobora kuba ari benshi. Abantu bose bakoze neza ntabwo bajya mu cyiciro cy’Intwari, Politiki iriho ni uko abantu bakora neza n’iyo batashyirwa mu cyiciro cy’Intwari, ni uko habaho uburyo bwo kubashimira no kubagaragariza Abanyarwanda bakamenyekana ko bakoze ibikorwa byiza.”

Dr Pierre Damien Habumuremyi umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe yavuze ko abantu ku giti cyabo cyangwa urwego ayobora rubyibwirije bakora ubushakashatsi ku bakandida runaka bakaba bashyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’igihugu.

Abakandida Urwego rw’Intwari rwakiriye ngo barenze 200, abo ubushakashatsi bumaze kurangira neza ni 35, abo ni bo bashobora kuzashyirwa mu byiciro binyuranye by’Intwari nibamara gufatwaho icyemezo n’Inama y’Abaminisitiri.

Dr Habumuremyi avuga ko Impeta zigenerwa ingabo, imidari igahabwa abandi bo mu kindi cyiciro, bityo ngo na bariya 35, bashobora kuzajya mu bahabwa impeta cyangwa imidari y’ishimwe.

Guhera ejo ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2017, hazatangira icyumweru cy’Ubutwari kizatangizwa n’urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari mu mirenge yose y’Igihugu.

Ku rwego rw’igihugu urugendo ruzatangirira ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rwerekeza kuri Petit Stade i Remera. Nyuma y’urugendo hazaba ibiganiro ku butwari bizanakomeza gutangwa muri icyo cyumweru cyose.

Tariki ya 31 Mutarama hazaba igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba kirimo Itorero ry’Igihugu ryo kubyina (Urukerereza), n’andi matorero.

Tariki ya 1 Gashyantare hazaba kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’imidugudu hanashimirwe Abarinzi b’Igihango banerekwe abaturage. Ku rwego rw’Igihugu Abayobozi Bakuru n’imiryango y’Intwari bazashyira indabo ahateganyijwe ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • muri icyo cyumweru hazibukwe urwibutso rutajya ruhabwa agaciro rw intwari Umwami Rudahigwa hariya inyamirambo imbere ya brigade,kumashuri abanza yintwari,nimpamvu iryo shuri ryiswe intwari,ntampamvu yogupfobya amateka ngo nuko yibagiranye kd ahari,hari nurwibutso

    • @Ivunimpuruza, ndemeranywa nawe 100%, utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya.Amateka ni amateka ntabwo tuzahora dukora amateka buri mwaka.

  • Rudahigwa,Ndahindurwa,Kayibanda,Habyarimana,Rwigema,Twagiramungu Rukokoma,Paul Kagame.

  • Ese icyo Kiciro kuki mudashyiramo Mbonyumutwa nari nibeshye kuko abatwa batakibaho.Mukanashyiramo Makuza ndavuga Makuza père?

  • kudasubiza Buto ni amakosa,Mbonyumutwa na Makuza pere bakoze iki cyindashyikirwa,ahubwo turasaba nurwego rushinzwe ibigwari ngo aba hamwe nabandi bazashyirwemo,erega amateka ariyubaka,Mbonyumutwa na Makuza pere barutwa na Joseph Gitera wadusigiye numugani kubera ubugome bwumutima uriho ingese nkanswe ziriya mpirimbanyi zabagome gusa bacinyiraga abatutsi kurwara nkinda nkaho atari abanyarwanda,barutwa na Rukeba wahisemo kurega agahanga akihakana bene wabo akavugira igice cyabanyarwanda cyari cyibasiwe,uzasome amateka y’Intwari Rwagasana uyagereranye nibyo bigwari uvugira ngo ni Mbonyumutwa na Makuza pere,byakaguteye ipfunwe wowe nabo mubyumva kimwe mushaka kudutobera amateka,uko ni ugupfobya kabisa,ubuze kuvuga Rukara rwa Bishingwe nabandi bazwiho ibigwi byubutwari byokwanga nokurwanya abakoloni babapadiri bera batuzaniye gatigisimu bakabigomekaho ngo uravuga imboni zingirwakamarampaka!gerageza usige ikikwirukamo uhinduke nubwo bitoroshye

    • @ivunimpuruza we, ndabona mu mvugo zawe hari zimwe ntemeranywaho na we. Hari aho uvuga ngo “Mbonyumutwa na Makuza bari mpirimbanyi z’abagome gusa bacinyiraga abatutsi kurwara nkinda nkaho atari abanyarwanda”

      None se ko Makuza Anastase yari afite umugore w’umututsikazi, waba warigeze ubona amucinyiriza ku rwara, cyangwa waba warumvise aho uwo mugore wa Makuza yaba yarigeze atakira umuntu amubwira ko Umugabo we W’UMUHUTU (ariwe Makuza) amucinyiriza ku rwara?? Come on. let us be serious, tureke rwose kwandika hano amahomvu adahesha agaciro abanyarwanda abo aribo bose baba abitwaga abahutu cyangwa abitwaga abatutsi.

      Imana idufashe.

  • hehehh,Ruti nawe utanze urwamenyo,kuvanga amasaka nasakaramentu koko urumva aribyo,ayo mazina meza wanduje ukayavanga nayanduye wumva udakoze sakirirego,izina rijyana nibigwi cg ubugwari,nta soni ukavuga Kayibanda numukwe we Rukokoma koko!MDR Parmehutu yabo bombi ifite ibihe bigwi birenze gutwika,gusenya,kurya inka,kwica nogutera ubuhunzi bwigice kimwe cyabanyarwanda koko,ndabona ari ugupfobya ubutwari cg intwari,tuvuge se ko mutazi amateka?nyamara inkuru murimo gukoraho comment irasobanutse kdi na site yurwego rushinzwe intwari impeta nimidari byishimwe hariho info zose zishobika kd zisobanutse kuburyo ibi mubikorera ikibirukamo rwose,ni sabotage,ndayinenze kuko abanyarwanda hafi yatwese twanyuze mu itorero nabatarajyayo bari ku rugerero kuburyo tumaze gusobanukirwa namateka yacu ntakutuvangira cg ibiturangaza

  • Njye mbona muri iki gikorwa cyo kurobanura intwari, Komisiyo ibishinzwe itakagombye kugendera ku marangamutima, cyangwa kugendera ku byo ibona ubutegetsi buriho ubu bwaba bushaka.

    Iyo Komisiyo yakagombye kugira ubwigenge busesesuye kandi igakora yisanzuye nta bwoba ifite. Iyo Komisiyyo yakagombye kureba niba koko mu by’ukuri idakwiye guhitamo intwari abanyarwanda bose cyangwa benshi bibonamo

    Iyo urebye neza uburyo iyo Komisiyo ikora, usanga isa naho ireba intwari zifite aho zihuruiye na Situation iriho ubu cyangwa intwari zigize aho zaba zihuriye n’ubutegetsi buriho ubu hanashingiwe kuri Politiki yenerwa n’abayobozi bariho ubu.

    Usanga ikibazo cy’amoko cyaranze amateka y’u Rwanda n’ibyabaye muri 1959, bituma hari abantu bamwe badashobora gushyirwa ku rutonde rw’abashobora kuba intwari ngo Komisiyo ibe yabigaho, kubera ko wenda ubutegetsi buriho ubu butabishimira cyangwa butabemera, cyangwa se butabibonama, nyamara uramutse ubajije rubanda wasanga hashobora kuba hari bamwe muri abo bantu koko ibikorwa bakoze byatuma bafatwa nk’intwari.

    Ikibazo rero cyo kumenya intwari nyazo mu Rwanda, gishobora kuzatugora cyane mu gihe tukigendera ku marangamutima na za Politiki zo kutemera bamwe cyangwa gusuzugura bamwe tudahuje ibitekerezo cyangwa imikorere hashingiwe ku macakubiri yaranze abanyarwanda mu gihe cyo hambere.

    Nk’ubu tuvugishije ukuri, hari bamwe mu banyarwanda usanga bavuga ko hari abantu baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda, ko hari abantu baharaniye kurwanya no gukuraho akarengane kagaragaraga mu mitegekere y’ingoma ya cyami, hari abaharaniye ko ubuhake bucika mu Rwanda, hari abaharaniye ko ibikingi bicika mu Rwanda, hari abaharaniye ko ikiboko gicika mu Rwanda n’ibindi n’ibindi… Muri abo bose babiharaniye, wasangaga harimo abitwaga Abahutu hakabamo n’abitwaga abatutsi (n’ubwo mu Rwanda rw’ubu ibyo by’amoko tutakibireba). Ariko kubera amahano yabaye muri iki gihugu, hari ubwo usanga bamwe mu banyarwanda baharaniye ibyo twavuze haruguru batavugwa (kubavuga bikaba byafatwa nka Sacrilège/Sacrilege/SAKIRIREGO), kubera nyine aya mateka mabi yacu yadutanyije ku buryo ubutegetsi iyo busimbuye ubundi, usanga bivugwa ko ubwo butegetsi bwasimbuwe ari bubi ijana ku ijana, ko nta cyiza na kimwe bwigeze bukora. Aho rero niho hari ihurizo rikomeye ku bagize iriya Komite, kubera ko badashobora guhirahira ngo bashyira ku rutonde rw’intwari abantu bamwe kubera izo pamvu za Politiki yaranze kino gihugu cyacu.

    Biradusaba rero nk’abanyarwanda (cyane abagize iriya Komite) kugerageza kurenga amacakubiri yaranze abanyarwanda mu bihe binyuranye, tugashyira imbere ubunyangamugayo, ubutwari, kuvugisha ukuri, gutekereza kinyamwuga nta ntekerezo ya Politiki dushyizemo, kureba umuntu ushobora kuba intwari tumurebera cyane cyane mu ndorerwamo y’icyo yaba yarakoze kigamije imibereho myiza ya rubanda n’ubwo bamwe baba batamwibonamo kubera inyungu zabo bwite za Politiki. Nitwemere ko hari abitwaga Abahutu n’Abitwaga abatutsi mu mateka ya kino gihugu, bakoze ibikorwa by’ubutwari kandi mu gihe babikoraga bari bashishikajwe kandi bagamije ineza ya rubanda, bari banagamije inyungu za rubanda zizira intekerezo za Politiki.

    Turasabira abagize iyo Komite ngo Imana izabafashe kurenga amacakubiri, kandi ibahe umutima-nama udasobekeranya amarangamutima n’intekerezo za Politiki.

  • Uti Mbonye umutwa na Habyarimana na bagenzi babo, ni iki cyiza bakoreye u Rwanda?

  • kibaluma kwizera na kagabe weee,iyobavuze ibigondamye imihoro irarakara,nta kigwari mu ntwari,komisiyo irasobanutse kd intwari zikubitiro zirimo ingeri zose nta sentiment ya situation bagendeyeho rwose kuko iyo biba gutyo Rwagasana ntaba yaragizwe intwari,uzamenye icyo apfana na Kayibanda Gregoire,si umuvandimwe we?reka tuzarebe naziriya zemejwe kotutazasangamo abo mwita abahutu maze muruhuke kumutima,mutuze rwose kuko komisiyo yiga kandi igakora ubushakashatsi kubo yashyikirijwe ningeri zitandukanye zabanyarwanda hirya nohino ndetse nohanze yacyo igendeye kumakuru yatanzwe kdi twizerako ntamarangamutima bagira, ahubwo turasaba nurutonde rwibigwari nibyabiranze nkuko dufite intwari nibyaziranze,akariho nikavugwe sindi mukuru nkumuto waribonye arko bariya basaza bari imbata zubugome,uwabahaye amata bamwimye amatwi bayoboka abakoloni none numvise intwari zacu zitirirwa ko arizo zazanye kiboko,shiku nibindi nkaho tutazi ababizanye,uwaciye ubuhake turamuzi ni Rudahigwa,abandi barayobotse bamira bunguri ingengas yakirimbuzi bazana amategeko yabahutu namanifesto yabo bahawe nabakoloni abazungu babapadiri bera baje bigisha gatigisimu kdi twese turabemera kuko ibyacu badutoje ko ari ibishenzi cg ibipagani,niba utazi amateka utarayize uzasome ibitabo cg ubaze abakuru barimo abasaza uzegere nka mzehe pastor ezra mpyisi azakubwira ibya Makuza Anastase nabagenzi be nka Mbonyumutwa nibindi bikoresho byitwaga impirimbanyi zingirwa kamarampaka ningirwa revolution responsable,inkarabankaba.None se urahakana ko jenoside itakorewe abatutsi kd ko itateguwe kuva 195..-1994,yateguwe nabapadiri bakiliziya gatolika babapadiri bera bari nabakoloni ishyirwa mubikorwa nabahutu.Gen.Maj. Habyarimana Juvenal siwe wayiteguye ahubwo yashyize mubikorwa ibyasizwe naba Makuza pere,ubuse impunzi za 1959 nambere yaho gato zahunze iki?hatwikiwe bande,inka zariwe nizabande cg izatwawe zagiyehe,amasambu yigaruriwe ni ayabande yigabijwe nabande,abicwaga bari bande…?yewega yewega,ahavuye igisebe hitwa inkovu,hashimwe inkotanyi zitahoye abana ugukiranirwa kwa ba se nahubundi uwavuga ayinzuki ubuki ntibwaribwa nimureke turirimbe ubumwe nubwiyunge dusinde amahoro tunywere twese kuri ndiumunyarwanda nahubundi amateka tuyarekere ibyayo kuko ariyubaka,aho tujya niheza cyane turagana mucyerekezo kizima kitwibutsa amateka arko tudaheranwa nayo kuko aho twavuye ni mumwijima,mujye muvuga tumenye icyomuhatse bibasohokemo wenda mwaruhuka bikabashiramo,ipfunwe ryo hari abazarihorana

    • Ivunimpuruza, usoma amateka kimwe n’abandi cyangwa ufitamateka yawe wihariye wumva ariyo akwiriye abanyarwanda? Iyo nyagwa yajonoside uvuga yateguwe kuva 1959 igashyirwamubikorwa muri 1994 kuki batayishyize mubikorwa mbere? Abantu mwagiye mureka kuvuga ibyomwishakiye koko?

  • Aba bantu 35 ni abazambikwa impeta z’ishimwe, si intwari. Muzakosore iyi nkuru, ni na yo yayo, ndabona yateje impaka za ng turwane!

Comments are closed.

en_USEnglish