Digiqole ad

BrigGen Rwigamba arasaba ibihano bikomeye ku bakoresha ibiyobyabwenge

 BrigGen Rwigamba arasaba ibihano bikomeye ku bakoresha ibiyobyabwenge

BregGen George Rwigamba Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa / Internet

Mu nama nyunguranabitekerezo ku byaha byambukiranya imipaka n’iby’ikoranabuhanga ibera muri Sena ikaba yagombaga guhuza inzego 47 z’igihugu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’Abagororwa, BrigGen George Rwigamba yavuze ko abakoresha ibiyobyabwenge bakwiye guhabwa ibihano bibatinyisha kubinywa cyangwa bikabera abandi urugero.

BregGen George Rwigamba Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa / Internet

Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, yatumijwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano ya Sena, igamije kwigira hamwe uko ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, ingengabitekerezo ya Jenoside, iyezandonke, ibyo kwibisha ikoranabuhanga n’ibyo gukoresha ibiyobyabwenge byahuzwa n’amategeko ariho bikarushaho no gukurikiranwa.

Mu kiganiro cyatanzwe na ACP Morris Muligo ukuriye Ubugenzacyaha (CID) kijyanye n’uko ibyo byaha biteye, yavuze ko ikoranabuhanga ryazanye ibyiza byinshi ariko rikaba ryaranabaye inzira y’abajura.

Ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ryatugejeje kuri byinshi ariko ryoroheje ubujura, ntibigisaba ko umuntu ahaguruka iwe ngo ajye kwiba anyuza ukuboko muri mudasobwa akagukora mu mufuka.”

ACP Morris yavuze ko ikibazo cy’iterabwoba gishingiye ku buhezanguni ari urugamba nk’urw’amasasu ariko rwahinduye isura rukaba rurwanirwa mu bantu benshi rudahitana inzirakarengane.

Mu Rwanda ngo iterabwoba ni icyaha gishya, kuko mu byaha 17 000 ibijyanye na ryo ni 0,01%.

Ku byaha by’Ikoranabuhanga, ngo iri koranabuhanga ni irembo rifunguye ku banyabyaha ku buryo ibyaha bijyana na ryo kubigenza biba bikomeye ahanini bitewe n’uko ababikora barusha ubushobozi abigenza.

Polisi ngo yakiriye 0,36% bijyanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga mu byaha 17 000 yakiriye ndetse ngo yabashije kuburizamo ubujura bwari bugambiriye kwiba imwe muri banki mu Rwanda amafaranga miliyoni 700 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibiyobyabwenge nka kimwe mu byaha byambukiranya imipaka, ngo mu Rwanda haboneka ibya cocaine (America) nkeya, heroin (Aziya) nke n’urumogi ruva muri Tanzania, na Congo Kinshasa ndetse na kanyanga ahanini iva muri Uganda kuko ho amategeko atayifata nk’icyaha.

Ibi byaha byihariye 23,87% ry’ibyaha byose Polisi yakiriye. Imbaraga nyinshi ngo zashyizwe mu kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, aho mu bafatiwe muri icyo cyaha abangana na 64% bari muri urwo rwego.

Ibiyobyabwenge byibasiye cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 aho abagera kuri 71,87% by’abafatiwe muri icyo cyaha bari muri icyo kigero cy’imyaka. Abagera kuri 1,14% bari bafite munsi y’imyaka 18, naho abandi 26,98% bari barengeje imyaka 35.

Impungenge zikomeye ngo ni uko ibi byaha by’ibiyobyabwenge binajyana no gukora ibindi byaha ku muntu ubikoresha kandi bikaba biri mu rubyiruko rw’abakize bidasize n’ab’amikoro make.

Ikindi cyaha gifata intera ni icyo gucuruza abantu, aho Polisi yakiriye 0,25% bijyanye na byo ugereranyije n’umubare w’ibyaha 17 000 Polisi yakiriye. Iki cyaha ngo kibasira benshi mu rubyiruko kuko abagifatiwemo 61% bari bafite imyaka hagati ya 18-35.

Brig Gen George Rwigamba ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, yavuze ko asanga ibyaha by’ibiyobyabwenge byiyongera nk’umuntu ukunze gukurikirana abantu bafungwa, kandi ugasanga ibiyobyabwenge ahanini biva hanze byinjira mu Rwanda akaba asaba ko ibihano byakwiyongera.

Ati “Hakwiye gushyirwaho itegeko rihana mu buryo bukomeye abakoresha ibiyobyabwenge,  ubikora akabitinya cyangwa abandi bakabitinya.”

Kuri Me Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, avuga ko guhana byonyine bitaba igisubizo, kuko ngo no mu bihugu nk’U Bushinwa barasa ukoresha ibiyobyabwenge biranga bikahaboneka.

Yavuze ko zero crime itashoboka ku Isi kuko ngo ni muri Eden byarananiranye, ahubwo ngo hakwiye kubaho uburyo bwo gufatanya abantu bakareba uko abafungwa bashyirwa ahantu bakagirwa inama hakurikijwe urwego bariho binjira muri gereza kugira ngo batazavamo barabaye ibyihebe.

Yaba ibiyobyabwenge n’ibi byaha bishya bivuka bitewe n’uko Isi itera imbere mu ikoanabuhanga, Perezida wa Sena ndetse na zimwe mu ngamba nk’uko byagaragajw ena ACP Morris Muligo, ngo hakwiye kwigisha abantu ibijyanye n’ibi byaha bishya n’uko bihindura isura.

Hakwiye ko inzego z’ubugenzacyaha zihabwa ubushobozi mu gukurikirana ibi byaha kuko ngo usanga ababikora barusha ubushobozi ababakurikirana, ndetse ngo hakwiye ubufatanye bw’inzego n’ibihugu ariko n’uruhare rw’ababyeyi mu kuryanga ibiyobyabwenge, ndetse n’ibyaha bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish