Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yaraye agejeje ijambo ku batuye igihugu abasaba ko bategereza umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo nirwo ruzemeza uwatowe nka Perezida. Ijambo rye ryakurikiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uvuga ko ruzaterana muri Gicurasi 2017 kugira ngo abacamanza basuzume ikirego cyatanzwe n’ishyaka rya Perezida Jammeh risaba ko amatora yasubirwamo. Urukiko rw’Ikirenga rwimuriye urubanza muri […]Irambuye
Perezida wa Cote d’Ivoire/Ivory Coast Alassane Ouattara yagize uwari Minisitiri w’Intebe weguye ku wa mbere, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida. Kablan Duncan yeguye ku wa mbere nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe rya ‘RHDP Coalition’ rigize ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Nshingamategeko. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe washyizweho mu Itegeko Nshinga rishya ryemejwe muri […]Irambuye
Uwari Minisitir w’Itangazamakuru muri Gambia, Sheriff Bojang yahungiye muri Senegal, hari ababibona nk’ikimenyetso cy’uko muri Guverinoma ya Perezida Yahya Jammeh utaremera ko yatsinzwe amatora harimo abatamushyigikiye. Sheriff Bojang yasohoye inyandiko avuga ko icyemezo cya Jammeh cyo guhakana ibyavuye mu matora byatangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016, ari ukuburizamo ubushake bw’abaturage ba Gambia batoye uwo bashaka […]Irambuye
Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, haravugwa ubujura bw’inka buvanze n’ubugizi bwa nabi aho baza bagakura inka mu kiraro barangiza bakayicira aho ngaho bayitemaguyemo ibice bitandukanye. Abahatuye bavuga ko bibahangayikishije kuko ngo iyo aba bajura bafashwe badahanwa ahubwo bagezwa kuri Polisi bugacya barekuwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera burahumuriza abaturage buvuga ko nta gikuba cyacitse […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bifuza gushyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY), uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye. Iki gitekerezo cyagarutsweho mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 30 Ukuboza 2016. Byavuzwe ko Byemayire yari yarashyizeho ihuriro ry’abanyeHuye basiganwa ku magare, anatangiza isiganwa ngarukamwaka, ryo […]Irambuye
Episode 95 ……………Mama Sarah – “Eddy urihariye ni ukuri. Nguhaye Jane wanjye ahubwo gira vuba umushyire mu rugo dore ibisitaza mu rukundo ni byinshi.” Njyewe – “Mama Sa, humura wivunika kubita imfumbyi wowe gusa!” Jane na Grace bararekuranye amarira ashoka ku matama yabo ndabegera ndabiyegamiza nshira impumu maze ndababwira. Njyewe – “Boo, nguyu Grace amaraso […]Irambuye
*Umuvunyi arifuza ko hajyaho urukiko rwihariye rwajya ruca imanza za ruswa *DAF na Gitifu w’Akarere bagizwe abere kandi hari ibimenyetso bibahamya ruswa *DAF ngo yakoresheje umugore we mu kwakira ruswa ya miliyoni eshanu *Amategeko y’u Rwanda amwe akingira ikibaba abayobozi bakuru Imbere ya Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Umuvunyi Mukuru […]Irambuye
Episode ya 94………………Njyewe – “Ngo meze nk’umuntu waba uzi?” Uwo mwana w’umukobwa yatangiye kuvuga akupa amagambo, ntangira kwibaza impamvu ibimuteye, gusa yari afite ijwi risa nk’iryo naba narumvise ariko amatara yo muri club ambuza kumureba neza. Njyewe – “None se ko utanganiriza birambuye wantinye?” We – “Oyaa, ahubwo nyine nako urebye si nzi niba twaganira?” […]Irambuye
Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora Ghana nka Perezida mushya nyuma yo guhigika John Mahama amutsinze mu matora yabaye mu Ukuboza 2016. Abayobozi b’Ibihugu binyuranye bitabiriye uyu muhango, wabereye ku murwa mukuru Accra. Akufo-Addo, afite imyaka 72, yabaye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, yasezeranyije abatuye Ghana kuzigira Ubuntu mu mashuri makuru no kubaka inganda. Gusa, abamunenga bibaza […]Irambuye
Umushinga w’Itegeko rivugurura imikorere y’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda (RCAA) wari umaze igihe unonosorwa na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, kuri uyu wa kane wemejwe n’Inteko rusange y’Abadepite, nubwo abadepite batavuga rumwe kuri zimwe mu ngingo zigize iri tegeko, ndetse kuwutora bika byari byasubitswe ku wa gatatu. Ku wa gatatu itorwa ry’iri […]Irambuye