Digiqole ad

 Amahanga afitiye ubutabera bw’u Rwanda  icyizere – Min Busingye

  Amahanga afitiye ubutabera bw’u Rwanda  icyizere – Min Busingye

Min BUSINGYE avuga ko ubutabera bw’uRwanda bugeze ku ntambwe ishimishije

Nyanza – Ubwo hatangizwaga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko,  BUSINGYE Johnston Minitiri w’Ubutabera yavuze ko amahanga afitiye ubutabera bw’u Rwanda icyizere, asaba abagiye gukurikirana aya masomo ko barangwa n’indanganagaciro n’ubunyangamugayo.

Min BUSINGYE avuga ko ubutabera bw’uRwanda bugeze ku ntambwe ishimishije

Uyu muhango wo gutangiza amasomo abiri arebana no gushyira mu bikorwa amategeko n’uko amategeko yandikwa akanategurwa wabereye mu Karere ka Nyanza mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD). Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri BUSINGYE Johnston avuga ko mu myaka  ishize hari bamwe mu banyamahanga bumvaga ko nta butabera u Rwanda rushobora gutanga bashingiye ku mateka n’umubare muto w’amashuri makuru yigisha amategeko, ariko ngo kuri ubu hari ingero nyinshi zifatika Abanyarwanda ubwabo n’abanyamahanga bashobora guhamya ko hari ubutabera.

BUSINGYE ati: “Muhereye ku mubare w’abanyamahanga benshi bagiye kwiga muri iri shuri biratanga icyizere ko ubutabera bwacu bufitiwe icyizere, icyo twifuza ni uko Abanyarwanda na bo bajya mu bindi bihugu kwigishayo amategeko.”

REBECCA Kulio Umunyamategeko mu gihugu cya Uganda, avuga ko ngo hari ibyo yagiye asoma byerekana uko ubutabera buhagaze ndetse n’ubushake Guverinoma y’u Rwanda ifite mu kurwanya no guhangana n’icyaha cya ruswa, yongeraho ko kwiga amategeko ari kimwe no kuyashyira mu bikorwa bikaba ari ikindi.

MUGENZI Elie usanzwe ukora umwuga wo kunganira abaturage mu by’amategeko (Avocat) avuga ko kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya  Kaminuza  mu mategeko bidahagije, kuko ngo ubumenyi yifuza kongera ari kwiga ururimi rw’Icyongereza byimbitse kugira ngo azajye yunganira abaturage bo mu bihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Ati: “Natewe umurava na bagenzi  banjye barangije muri iri shuri, kuko nisanze narasigaye inyuma cyane mu birebana n’ururimi rw’Icyongereza.”

Abanyamategeko 74 bagiye gukurikirana amasomo ari mu byiciro bibiri, 60 muri bo ni abanyamahanga baturuka mu bihugu bya Uganda, Cameroun, Sudani, Sudani y’Epfo, na Kenya. Iyi gahunda yo kwiga uko bashyira mu bikorwa amategeko ndetse n’uko yandikwa izamara amezi atandatu.

MURESHYANKWANO M.Rose Guverineri w’intara y’Amajyepfo yari muri uyu muhango.
Bamwe mu banyamategeko bagiye kumara amezi atandatu bakurikirana aya masomo
Min BUSINGYE J hamwe n’abanyamategeko n’abayobozi bakora muri ILPD.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza.

en_USEnglish