Digiqole ad

Munyandirikirwa yareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu Arusha

 Munyandirikirwa yareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu Arusha

Munyandirikirwa Laurent wahisemo kurega Leta mu Rukiko rurengera uburenganzira bwa muntu ruri Arusha

Nyuma y’ibibazo byo kumaranira ubuyobo byavutse hagati ya Komite abyiri mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (LIPRODHOR), uwari Perezida wa Komite wegujwe Munyandirikirwa Laurent yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu Arusha muri Tanzania.

Munyandirikirwa Laurent wahisemo kurega Leta mu Rukiko rurengera uburenganzira bwa muntu ruri Arusha / Internet

Muri Nyakanga 2013 nibwo Munyandirikirwa yeguzwaga n’inama rusange ashinjwa gushaka gukura uyu muryango mu mpuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa mu ntu (CLADHO) no gukoresha uko yishakiye imitungo y’umuryango yari abereye umuyobozi.

Icyo gihe Komite ye yari ihanganye n’iya Munyangaju Aloys na we wari Perezida wa LIPRODHOR wari watsinze amatora.

Mu nama rusange y’uyu muryango yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, iki kibazo cyagarutsweho nka kimwe mu cyawugarije mu bihe byashize, ariko ubu kikaba ntacyo kigitwaye Komite nshya iyobowe na Me Nkurunziza Jean Pierre.

Me Nkurunziza Jean Pierre avuga ko nubwo LIPRODHOR itaburanira Leta, kandi umuntu wese akaba afite uburenganzira bwo kurega aho ashaka, ngo Munyandirikirwa Laurent nta kuri afite.

Agira ati “Ni ibintu bigaragara, ntabwo yavuga ngo inkiko zo mu Rwanda zanze kumukemurira ikibazo kandi zaragikemuye uko atabishaka, kandi burya ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, na we ibyo atubahirije arabizi.Yareze Leta y’u Rwanda ko inkiko zamurenganyije ariko mu by’ukuri ntabwo ari byo kuko ntabwo yari yanyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Me Nkurunziza avuga ko Munyandirikirwa yirengagije Akanama gashinzwe gukemura impaka, ako kanama ngo ni ko kari bufate umwanzuro ku kibazo yari afitanye na Komite yindi ariko we ajya mu rukiko na rwo rwanga kwakira ikirego cye.

Munyandirikirwa yahise ajyana ikirego cye mu rukiko rwa Africa rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples) rukorera Arusha muri Tanzania. Iki kirego kirega Leta y’u Rwanda kumwiba uburenganzira cyageze muri Komisiyo ya Africa y’Uburenganzira bwa muntu tariki ya 1 Werurwe 2016, kijyezwa mu rukiko tariki 2 Werurwe 2016.

Iki kibazo cy’amacakubiri cyaranze LIPRODHOR yo mu bihe byashize, n’ubu ngo gifite ibisigisigi, aho bamwe mu banyamuryango basa n’abigometse, bakaba badatanga imisanzu y’umunyamuryango kandi bakaba batanasezera burundu.

Ari Dr. Alfred n’uwitwa Mukunzi bari abanyamuryango bakomeye muri uyu muryango, batunzwe agatoki ko begerewe ngo bagaragaze uruhande barimo ariko ngo ibisubizo byabo birimo kuruhanya.

Alfred avuga ko atakiri umunyammuryango ariko ngo ntashobora kwandikira ubuyobozi buriho asaba kwegura.

Kuri Mukunzi we ngo yagize ati “Hasigaye igisa na LIPRODHOR, LIPRODHOR mwarayigurishije ntimuzongere kumbaza ibya LIPRODHOR sinzagarukamo.”

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish