Umuyobozi w’abarinda Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyivuganye uwafatwaga nk’umuntu ukomeye mu barwanyi b’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) aho yari ari muri Repubulika ya Centrafrique. Ibyi byemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) Colonel Felix Kulayigye, watangaje ko Brigadier Binani wari Umuyobozi Mukuru w’abarinda Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Urupfu rwa Col. Binani […]Irambuye

Hehe no kuzongera kureba Video y’indirimbo Uruhinja ya Ama-G The

“Uruhinja” ni indirimbo y’Umuhanzi Ama-G The Black yakunzwe cyane kuva mu mwaka w’2012. Nyuma yo gukundwa na benshi yashyizwe mu mashusho kugira ngo inarebwe. Gusa uburyo byakozwemo ntibyashimishije umubyeyi w’umwana wagaragaye muri iyi ndirimbo none bigeze aho ihagarikwa. Byose byatangiye uyu mubyeyi avuga ko Ama-G The Black yafashe umwana we amukoresha nta ruhushya yabiherewe byongeye […]Irambuye

Ninde wemerewe gutunga Passeport diplomatique mu Rwanda?

Pasiporo y’abanyacyubahiro (Diplomatic passport/ Passeport diplomatique) ni urwandiko rw’inzira ruhabwa abari mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga. Ihabwa kandi abandi bantu bateganyijwe n’Iteka rya Minisitiri N° 04/001 ryo kuwa 31/01/2012 ryerekeye pasiporo y’abanyacyubahiro. Mu ngingo ya 3 y’iri tegeko havugwamo abantu bakurikira bemerewe gukoresha no kugumana pasiporo y’abanyacyubahiro iyo bagiye cyangwa […]Irambuye

Umucuruzi wo muri Uganda yiciwe mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuwa 17 Mutarama umucuruzi wo muri Uganda yiciwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi. Ibyo byatumye kuri uyu wa gatanu haba imyigaragambyo yoroheje yabereye ku mupaka wa Katuna ahagana ku gice cya Uganda. Kubera iyi myigaragambyo y’abagande inzego zibishinzwe ku bihugu byombi (u Rwanda na Uganda) zihutiye gukemura iki […]Irambuye

"Uwifuza guhungabanya umutekano ni umwanzi udakwiye kwihanganirwa"

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Iburengerezuba, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rusizi, aho yababwiye ko umutekano w’igihugu urinzwe kandi nta muntu n’umwe wawuhungabanya. Perezida wa Repubukika yavuze ko abaturage b’aka Karere gaturanye n’ibihugu bibiri aribyo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kubyungukiramo mu […]Irambuye

Kenya: Mukuru wa Obama arashaka kwinjira muri politiki

Ku myaka 54 mukuru wa Barack Obama basangiye se, uba mu gihugu cya Kenya yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwe mu bya politiki; ibi yabishimangiye ubwo yavugaga ko aziyamamariza kuyobora agace ka Kisumu mu matora azaba muri Werurwe 2013. Malik Obama yavuze ko kuba murumuna we (Barack Obama) yarageze ku bintu bitandukanye aribyo byamuteye kumva […]Irambuye

Kuri bamwe abazahatanira Salax Award 2012 ni aba bakurikira:

Ku munsi w’ejo (18 Mutarama) nibwo hazamenyekana abahanzi bazahatanira ibihembo (nominees) bya SALAX AWARD 2012. Abantu bose bakurikiraniga hafi iby’umuziki nyarwanda bafite amatsiko menshi ndetse bamwe na bamwe babinyijije ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukora urutonde rw’abo babona bazahatanira ibihembo. Claudine Baraka ni umwe mu bakurikiranira hafi muzika mu Rwanda, yabaye Umunyamakuru kuri Radio Salus igihe […]Irambuye

Imana yaduhaye igihugu cyiza -Kagame

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2013; Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabereye muri Nyamasheke ahari hateraniye abaturage benshi, Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage gukora cyane; yababwiye kandi ko umutekano w’igihugu urinzwe neza kuburyo ntawavugera […]Irambuye

Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cya

Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga ku bw’umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo rero kugira ngo ibyo byirindwe hari ibigomba gukorwa. Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icya cumi mu byo Imana yabahaye. Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya […]Irambuye

REMA yahagurukiye kurengera ibidukikije inyuze mu barimu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA kirasaba abarimu bo muri za kaminuza kujya bibuka guhuza amasomo bigisha no kubungabunga ibidukikije; ibi byasabwe na Ingenieur Colette RUHAMYA Umuyobozi Wungirije wa REMA kuri uyu wa gatatu tariki 16 Mutarama 2013. Yabisabye abarimu bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu gikorwa cyo kubahugura ku burezi bugamije iterambere rirambye […]Irambuye

en_USEnglish