Hashize imyaka itatu umusaza Damien Nkurikiyinka utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi asabwe n’ubuyobozi gutanga ikibanza yari afite ngo Leta ihakure amabuye; kuva icyo gihe yijejwe kwishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere. Uyu musaza avuga ko ubuyobozi bwamusabye gutanga isambu ye kuko yari ikungahaye ku mabuye yagombaga gukoreshwa mu kubaka […]Irambuye
Nta nzoga ya Nzonnyo ni umagani baca ku muntu usuzuguritse, baca amaco yo kwirozonga icyo agamije kubaha; ni bwo bagira bati “Yewe nimucyo twigendere, nta nzoga ya Nzonnyo” Wakomotse ku mugabo witwaga Nzonnyo ahagana mu mwaka w’i 1800. Nzonnyo uwo nguwo iwabo kavukire hari mu Biru mu Kinyaga (Cyangugu); agabana ubutware bw’i Kinyaga cyose. Rimwe […]Irambuye
Yamuragiye Rosary wari utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo, yimuriwe mu Mudugudu wa Dusenyi Akagari ka Rukina mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ubusinzi. Nubwo ubuyobozi bw’akagari ka Gafunzo buvuga ko bwimuye Yamuragiye kubera gusinda cyane, we avuga ko yimuwe kubera akato ahabwa n’abaturage kuko ngo […]Irambuye
Ba mukerarugendo babiri bari bashimushwe n’abarwanyi bo mu twe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaruwe ari bazima n’abasirikare ba MONUSCO. Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO ribivuga, abo ba mukerarugendo bashimuswe kuwa 6 Mutarama 2013; ubwo bari mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Goma, ahitwa i Kisheguru mu Karere ka Rutshuru. Abo […]Irambuye
Nk’uko bigaragazwa n’urubuga Blindloop.com hari amwe mu mafoto adasanzwe yafashwe mu bihe binyuranye agakwirakwizwa henshi, ku buryo yakuye umutima isi yose. Ayo mafoto ni aya: 1. Iyi foto ibanza igaragaza abantu bapfuye bahitanywe n’umutingito ukaze wabaye muri Pakistan kuwa 10 Kanama 2005, ugahitana abantu basaga ibihumbi 80. 2. Iyi foto igaragaza umuntu ukomoka mu gihugu […]Irambuye
Inyeshyamba zibumbiye mu mutwe urwanya ubutegetsi muri Mali zitwa Ansar Dine, zaritsize ngo zigomba gufata igihugu cyose cya Mali zarangiza zikigabiza Côte d’Ivoire ndetse ngo ntizizarekera aho kuko zizanafata igihugu cya Burkina Faso. Ibi izi nyeshyamba zabitangaje ku munsi w’ejo nyuma yo gufata akagace kitwa Diabaly gaherereye mu bilometero 375 mu Majyaruguru ya Bamako, Umurwa […]Irambuye
Ubuyobozi wa Repubulika ya Uganda bwagaruye mu Rwanda Abanyarwanda 37 bari binjiye muri icyo gihugu badafite ibyangombwa bibibahera uburenganzira; ibi byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abo Banyarwanda 37 bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Rwanda ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda nk’uko twabitangarijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira […]Irambuye
Uko umwaka utashye abayobozi bakuru b’igihugu bateranira ahantu hamwe bagashima Imana kubyo iba yarakoreye igihugu mu mwaka utambutse. Niko byagenze kuri uyu wa 13 Mutarama 2013, ubwo abayobozi b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame bitabiraga igiterane cyo gushima Imana. Muri ayo masengesho, Perezida Kagame yavuze ibintu bitandukanye, bikubiye muri iri jambo rikurikira. Mwaramutse neza […]Irambuye
Iki ni ikibazo cyibazwa n’abatari bake kuri iyi si, ndetse wenda nawe waba uhora ubyibaza; muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho icyo Bibiliya ijambo ry’Imana ribivugaho. Umukristo ushaka kubana n’umuntu utari umukristu ni uguhubuka, kandi no gushyingiranwa n’umuntu utari umukristu nabyo si amahitamo amukwiriye. Mu gitabo cya 2 Abakorinto 2:14 haratubwira ngo, “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. […]Irambuye
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende yavuze ko kuba abatavuga rumwe na Leta bakomeje gushaka kujya mu biganiro bibahuje n’Umutwe wa M23 birimo kubera i Kampala muri Uganda bishobora gutuma ikibazo kirushaho kuremera. Ibi Lambert Mende Omalanga yabivuze nyuma y’aho bamwe mu ntumwa za rubanda batavuga rumwe n’ubutegetsi burangajwe imbere […]Irambuye