Digiqole ad

Umuyobozi w’abarinda Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyivuganye uwafatwaga nk’umuntu ukomeye mu barwanyi b’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) aho yari ari muri Repubulika ya Centrafrique.

Uyu ni Joseph Kony. Benshi baribaza ngo ubwo uwari ukuriye abarinzi be yishwe harakurikiraho iki?
Uyu ni Joseph Kony. Benshi baribaza ngo ubwo uwari ukuriye abarinzi be yishwe harakurikiraho iki?

Ibyi byemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) Colonel Felix Kulayigye, watangaje ko Brigadier Binani wari Umuyobozi Mukuru w’abarinda Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Urupfu rwa Col. Binani rwabereye mu bilometero 280 ugana mu Majyaruguru ya Centrafrique mu gace kitwa Djema aho yivuganywe n’ingabo za Uganda nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru New vision cyo muri Uganda.

Avuga uko abasirikare ba Uganda (UPDF) bageze muri Centrafrique ngo bageze n’aho bivugana Binani, Col. Felix Kulayigye yavuze ko intasi z’igisirikare cya Uganda zari zagiyeyo mu rwego rwo kumenya ibikorwa by’umutwe wa LRA.

Yagize ati “Nta n’ubwo twari tuzi ko Binani ariyo, gusa twari tuzi neza ko hari abasirikare ba Kony.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yakomeje agira ati “Kwivugana umukuru w’abarindaga Kony bivuze ikintu gikomeye, ndetse bitwongereye imbaraga zo gukomeza guhiga umuyobozi mukuru w’uyu mutwe.”

Uretse kuba Binani yari Umuyobozi w’abarinzi ba Joseph Kony, yari anashinzwe ibikoresho byose bikoreshwa n’umutwe wa LRA ndetse yari ashinzwe no kumenya ikoreshwa ry’ibiryo muri uwo mutwe nk’uko byatangajwe na Col. Felix Kulayigye.

Kulayigye yanavuze ko bazakomeza ibikorwa bitandukanye byo guhashya uyu mutwe dore ko ngo mu mezi 6 yonyine ashize igisirikare cya Uganda cyakijije abana n’abagore 200 bari hagati y’urupfu n’umupfumu kubera umutwe wa LRA.

Urupfu rw’uyu mugabo ruje rukurikira amagambo amaze iminsi avuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, wiyemereye ko umuntu wese uzivigugana Umuyobozi Mukuru w’Umutwe wa LRA Joseph Kony azagororerwa.

Uretse Amerika yatangaje ibyo, Umuyobozi Mukuru wa LRA Joseph ndetse n’abasirikare bo mu nzego zo hejuru bashahakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu bakekwaho.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish