Digiqole ad

Hehe no kuzongera kureba Video y’indirimbo Uruhinja ya Ama-G The Black

“Uruhinja” ni indirimbo y’Umuhanzi Ama-G The Black yakunzwe cyane kuva mu mwaka w’2012. Nyuma yo gukundwa na benshi yashyizwe mu mashusho kugira ngo inarebwe. Gusa uburyo byakozwemo ntibyashimishije umubyeyi w’umwana wagaragaye muri iyi ndirimbo none bigeze aho ihagarikwa.

Byari byamubijije icyuya ngo abone umwana wo gukoresha muri Video uruhinja none yemeye kuva ku izima agiye kuyihagarika
Byari byamubijije icyuya ngo abone umwana wo gukoresha muri Video uruhinja none yemeye kuva ku izima agiye kuyihagarika

Byose byatangiye uyu mubyeyi avuga ko Ama-G The Black yafashe umwana we amukoresha nta ruhushya yabiherewe byongeye ndetse ngo Ama-G yamukubitiye umwana ngo akunde arire.

Mu kwisobanura kuri ibi, Ama-G The Black yavuze ko umukobwa ugaragara muri iyo ndirimbo ariwe wamuhaye uwo mwana ngo akoreshwe muri video kuko yari yamubwiye ko ari we nyina.

Icyo gihe, Ama-G The Black yanavuze ko guca iriya ndirimbo bidashoboka kuko yamaze gusakara hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi; gusa yaje kuva ku izima avuga ko iyo ndirimbo igiye guhagarikwa aho igaragara hose.

Aganira na Radio Isango Star mu Kiganiro Sunday Night cyatambutse ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2012, Ama-G The Black yavuze ko yahisemo guhagarika amashusho y’indirimo mu bitangazamakuru byose ndetse n’ahandi hantu hose yaba iri.

Ku ikubitiro akaba ari butangire yandikira Televiziyo y’u Rwanda kutazongera kugaragaza iyo ndirimbo, bigakomereza n’ahandi iyo ndimbo yageze.

Nubwo ariko agiye kuyihagarika, ngo arahita atangira urugendo rwo kureba uburyo yakora andi mashusho y’iyi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi Gisa.

Gusa bishobora kutazamworohera kuko kuwa 22 Ukuboza 2012 yari yatangarije Umuseke.com ko kubona ruriya ruhinja rwagaragara muri iriya ndirimbo byari byamubijije icyuya. Gusa ngo nubwo byamugoye yaje kubona umuntu umumuha (ubwo ni uriya mukobwa wiyitiriye uriya mwana) ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15 000Frw).

Icyo gihe yagize ati “Iby’iyi video ntibyari byoroshye kuri jye kuko kubona uruhinja byambereye ingorabahizi, uwo nakoragaho wese yanyamaganiraga kure niyo yaba ari inshuti yanjye magara”.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish