Digiqole ad

Kenya: Mukuru wa Obama arashaka kwinjira muri politiki

Ku myaka 54 mukuru wa Barack Obama basangiye se, uba mu gihugu cya Kenya yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwe mu bya politiki; ibi yabishimangiye ubwo yavugaga ko aziyamamariza kuyobora agace ka Kisumu mu matora azaba muri Werurwe 2013.

Kuba avukana na Barack Obama ngo biramuhesha amahirwe menshi
Kuba avukana na Barack Obama ngo biramuhesha amahirwe menshi

Malik Obama yavuze ko kuba murumuna we (Barack Obama) yarageze ku bintu bitandukanye aribyo byamuteye kumva ko nawe yavamo umuyobozi uhamye mu gihugu cye cya Kenya.

Ati “Mu by’ukuri iyo mbonye ibyo murumuna wanjye yagezeho muri Amerika ndekereza ko natereranye abaturage bagenzi banjye babayeho mu kababaro kuko ntakoze nk’ibyo yakoze.”

Malik Obama wize ubukungu yatangarije AFP ko umunsi yaramutse abaye umuyobozi azakora uko ashoboye ubukene bukagabanuka mu buryo bugaragarira umuntu wese.

Mu kwereka ko ashoboye yagize ati “Ntewe ishema no kubwira abantu bose ko ari njyewe mukandida ushoboye kurusha abandi bose, uretse kuba mfite izina rizwi nabizeza ko mfite n’ubushobozi mu guharanira iterambere.”

Nubwo arimo kugendera ku izina rya Perezida Obama ngo arebe ko yaba umuyobozi, hari abavuga ko atazoroherwa kwegukana uyu mwanya dore ko urwanirwa n’abantu benshi barimo na mukuru wa Minisitiri w’Intebe wa Kenya Raila Odinga

Ngo biragoye kandi kumva ko Malik Obama yatsinda abantu bibumbiye mu mashyaka akomeye arimo “Orange Democratic party” riyobowe na Raila Odinga na “National Alliance party”, mu gihe we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, gusa ngo yizeye ko uburyo ashyigikiwe na Murumuna we (Barack Obama) azegukana umwanya.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish