Digiqole ad

REMA yahagurukiye kurengera ibidukikije inyuze mu barimu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA kirasaba abarimu bo muri za kaminuza kujya bibuka guhuza amasomo bigisha no kubungabunga ibidukikije; ibi byasabwe na Ingenieur Colette RUHAMYA Umuyobozi Wungirije wa REMA kuri uyu wa gatatu tariki 16 Mutarama 2013.

Intiti zo muri Kaminuza zirasabwa kujya zinakangurira abanyeshuri kubungabunga ibidukikije
Intiti zo muri Kaminuza zirasabwa kujya zinakangurira abanyeshuri kubungabunga ibidukikije

Yabisabye abarimu bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu gikorwa cyo kubahugura ku burezi bugamije iterambere rirambye hanabungwabungwa ibidukijije.

REMA isanga mu burezi haba umuyoboro mwiza wo kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije. Ibyo abarimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru nabo baarabyemera kuko ngo mu bumenyi bwose bigisha bagiye kujya bazirikana kurengera ibidukikije.

Ku bwe, Ingenieur Colette RUHAMYA asanga kuba mu mashuri hatangirwa ubumenyi butandukanye, byatanga umusaruro kurushaho abarezi bagiye bigisha amasomo yabo ariko bakigisha abanyeshuri no kuzashyira mu bikorwa ibyo bize mu buryo butabangamira ibidukikije.

Ruhamya anavuga ko ubushakashasti bw’abahanga, bugomba kugaragaza uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi baba barize ariko mu buryo bugamije kubungabunga ibidukikije.

Abalimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru bahuguwe nabo bemera ko amasomo yose yigishwa afite aho ahuriye n’ibidukikije.

Mu kiganiro twaganiriye n’umwarimu wigisha mu Ishami ry’Ubwubatsi mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali KIST, Dr Mbereaho Leopord yavuze ko bikwiye ko abanyeshuri biga amasomo atandukanye bakwiye kumenya uburyo barengera ibidukikije ndetse bagahora babyitwararika.

Avuga kandi ko n’ubwo umuntu yaba atiga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije yagakwiye kubigira ibye umunsi ku munsi, ndetse yahura n’ikintu cyakwangiriza ibidukikije akaba yatabara.

Nyamara ariko, ubwo REMA isaba ko iyi gahunda yashirwa mu mashuri yose yo mu Rwanda, bamwe mu barimu basanga bitazoroha, kubera ikibazo cy’imumvire no guhindura za gahunda muri ayo mashuri makuru na za kaminuza, hakiyongeraho no kuba hari bamwe bumva amasomo yabo ntaho ahuriye n’ibidukikije.

Icyakora na none ngo birashoboka kuko hari za kaminuza zimwe na zimwe zamaze gutangira kwigisha amasomo yo kubungabunga ibidukikije, kuko byagaragaye ko bitabungabunzwe, Isi yakugarizwa n’amakuba aturutse ku iyangirika ry’ibidukikije dore ko, uko imyaka itashe ariko Akayunguruzo kagabanya izuba imirasire y’izuba ku isi “OZONE” kagenda kurushaho kwangirika, bitewe no kutabungabunga ibidukikije.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish