Digiqole ad

Ninde wemerewe gutunga Passeport diplomatique mu Rwanda?

Pasiporo y’abanyacyubahiro (Diplomatic passport/ Passeport diplomatique) ni urwandiko rw’inzira ruhabwa abari mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga. Ihabwa kandi abandi bantu bateganyijwe n’Iteka rya Minisitiri N° 04/001 ryo kuwa 31/01/2012 ryerekeye pasiporo y’abanyacyubahiro.

Abatari bake bakunze kwibaza bati “Ninde wemerewe gutunga Passport Diplomatique?”
Abatari bake bakunze kwibaza bati “Ninde wemerewe gutunga Passeport Diplomatique?”

Mu ngingo ya 3 y’iri tegeko havugwamo abantu bakurikira bemerewe gukoresha no kugumana pasiporo y’abanyacyubahiro iyo bagiye cyangwa bavuye mu ngendo zo hanze y’igihugu mu gihe cyose bagifite umwanya watumye bayihabwa:

Abo ni aba bakurikira:

1º Perezida wa Repubulika, uwo bashyingiranywe n’abana babo;

2º Perezida wa Sena, uwo bashyingiranywe n’abana babo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) cyangwa bari hagati y’imyaka cumi n’umunani (18) na makumyabiri n’itanu (25) y’amavuko mu gihe bagikomeza amashuri kandi batarashyingirwa;

3º Perezida w’Umutwe w’Abadepite uwo bashyingiranywe n’abana babo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) cyangwa bari hagati y’imyaka cumi n’umunani (18) na makumyabiri n’itanu (25) y’amavuko mu gihe bagikomeza amashuri kandi batarashyingirwa;

4º Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, uwo bashyingiranywe n’abana babo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) cyangwa bari hagati y’imyaka cumi n’umunani (18) na makumyabiri n’itanu (25) y’amavuko mu gihe bagikomeza amashuri kandi batarashyingirwa;

5º Minisitiri w’Intebe, uwo bashyingiranywe n’abana babo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) cyangwa bari hagati y’imyaka cumi n’umunani (18) na makumyabiri n’itanu (25) y’amavuko mu gihe bagikomeza amashuri kandi batarashyingirwa;

6º Abagize Guverinoma;

7º Guverineri w’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali;

8º Visi Perezida w’Umutwe wa Sena;

9º Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite;

10º Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga;

11º Umushinjacyaha Mukuru n’Umwungirije;

12º Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru;

13º Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga;

14º Umusenateri;

15º Umudepite;

16º Umuvunyi Mukuru n’umwungirije;

17º Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu;

18º Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka;

19º Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere;

20º Umugaba w’Inkeragutabara;

21º Ofisiye Jenerali;

22º Ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru;

23º Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano;

24º Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano hanze y’Igihugu;

25º Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano imbere mu Gihugu;

26º Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu;

27º Ensipegiteri Jenerali wa Polisi n’Umwungirije;

28º Komiseri wa Polisi ushinzwe ibikorwa bya Gipolisi;

29º Komiseri wa Polisi ushinzwe imari;

30º Komiseri wa Polisi ushinzwe ibikorwa rusange;

31º Komiseri wa Polisi ushinzwe Iperereza;

32º Komiseri wa Polisi ushinzwe ubugenzacyaha;

33º Komiseri wa Polisi ushinzwe abakozi;

34º Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa n’umwungirije;

35º Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda n’umwungirije;

36º Perezida na Visi Perezida ba Komisiyo y’Igihugu;

37º Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika;

38º Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

39º Umukuru wa Porotokole ya Leta;

40º Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika;

41º “Aide de Camp” wa Perezida wa Repubulika

42º Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri;

43º Umunyamabanga Mukuru mu Mutwe w’Abadepite;

44º Umunyamabanga Mukuru muri Sena;

45º Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga;

46º Umunyamabanga Mukuru mu Bushinjacyaha Bukuru;

47º Abahagarariye u Rwanda mu mahanga, abakozi b’abadipolomate mu biro bihagarariye u Rwanda mu mahanga, abo bashyingiranywe n’abana babo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) cyangwa bari hagati y’imyaka cumi n’umunani (18) na makumyabiri n’itanu (25) y’amavuko mu gihe bagikomeza amashuri kandi batarashyingirwa;

48º Ukuriye Consula y’u Rwanda;

49º Uhagarariye u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga cyangwa Umuryango wo mu Karere n’Umukozi ukora muri iyo Miryango woherejwe na Guverinoma y’u Rwanda;

50º Umunyarwanda uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga ushamikiye ku Muryango w’Abibumbye cyangwa ku Muryango w’Ubumwe bw’Afurika mu gihugu cy’amahanga;

51º Uwahoze ari Perezida wa Repubulika n’uwo bashyingiranywe;

52º Uwahoze ari Perezida w’Umutwe wa Sena;

53º Uwahoze ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite;

54º Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe;

55º Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Iri teka rya Minisitiri N° 04/001 ryo kuwa 31/01/2012 ryerekeye pasiporo y’abanyacyubahiro, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko abantu bakurikira bemerewe gukoresha pasiporo y’abanyacyubahiro mu butumwa bw’akazi ariko bavayo bakayishyikiriza Ofisiye wa Imigarasiyo ku mupaka binjiriyeho.

Abo ni aba bakurikira

1º Umujyanama muri Perezidansi ya Repubulika;

2º Umujyanama mu Nteko Ishinga Amategeko;

3º Umujyanama mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;

4º Uyoboye intumwa zidasanzwe mu mahanga;

5º Ukuriye Ikigo cya Leta;

6º Utwara inyandiko za Leta zijya cyangwa ziva mu mahanga.

Bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka twabagejejeho, umuntu utakiri mu mwanya umuhesha uburenganzira bwo gutunga pasiporo y’abanyacyubahiro asabwa guhita ayisubiza Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu.

Uwemerewe kugumana pasiporo y’abanyacyubahiro kandi ntiyemerewe gukoresha ikindi cyiciro cya pasiporo mu gihe agikoresha pasiporo y’abanyacyubahiro keretse byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Kanda hano umenye byinshi kuri Pasiporo y’Abanyacyubahiro

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish