Digiqole ad

Kuri bamwe abazahatanira Salax Award 2012 ni aba bakurikira:

Ku munsi w’ejo (18 Mutarama) nibwo hazamenyekana abahanzi bazahatanira ibihembo (nominees) bya SALAX AWARD 2012. Abantu bose bakurikiraniga hafi iby’umuziki nyarwanda bafite amatsiko menshi ndetse bamwe na bamwe babinyijije ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukora urutonde rw’abo babona bazahatanira ibihembo.

Ni ku nshuro ya gatanu ibihembo bya Salax Award bigiye gutangwa
Ni ku nshuro ya gatanu ibihembo bya Salax Award bigiye gutangwa

Claudine Baraka ni umwe mu bakurikiranira hafi muzika mu Rwanda, yabaye Umunyamakuru kuri Radio Salus igihe kitari gito, aho yaje kuva ajya gukora mu nama nkuru y’Itangazamakuru aho ashinzwe “Internet and New Media”.

Nk’umuntu ukunda gukoresha imbuga nkoranyamambaga, cyane cyane facebook dore ko iri no mubyo ashinzwe, yashyize ahagaragara uko yumva abantu bakwiye gutoranywa akurikiye uko bakoze mu mwaka ushyize wa 2012.

Yanditse ati “Ku munsi w’ejo nibwo hazamenyekana abahanzi bazahatanira(nominees) ibihembo bya SALAX AWARD 2012, reka nkore urutonde wanjye nkurikije uko njye nabonye abahanzi bitwaye muri muzika umwaka ushize. Uwo tutaza kubibibona kimwe yihangane nawe akore urwe.

1. Best artist of the year (Umuhanzi w’umwaka)

-King James

-Urban boys

-Riderman

-Knowless

2. Best Male Artist (Umuhanzi mwiza mu bagabo)

-King James

-Riderman

-Jay polly

-Uncle Austin

3.Best Female Artist (Umuhanzi mwiza mu bagore)

-Knowless

-Paccy

-Young Grace

-Queen Cha

4.Best New Artist (Umuhanzi mushya witwaye neza)

-Bruce Melodie

-Am g the black

-Queen Cha

-(…aha mbuze undi mpashyira pe!)

5. Best Traditional artist (Umuhanzi wa gakondo witwaye neza)

-Mani Martin

-Jules Sentore

-Sophia Nzayisenga

-Ngarukiye Daniel

6.Best Afro beat Artist (Umuhanzi w’injyana ya Kinyafurika witwaye neza)

-Uncle Austin

-Kamichi

-Kitoko

-Senderi International Hit

7.Best RnB Artist (Umuhanzi wa RnB witwaye neza)

-King James

-Tom Close

-Christopher

8.Best Hip-Hop Artist (Umuhanzi wa Hip hop witwaye neza)

-Riderman

-Am G the black

-Jay Polly

-Bull Dog

9. Best Gospel Artist (Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana)

-Dominic Nic

-Theo (Bosebabireba)

-Tonzi

– Patient Bizimana

10. Best Group (Itsinda rya muzika ryitwaye neza kurusha ayandi)

-Urban boys

-Dream boys

-Just family

-TNP

11.Song of The Year (Indirimbo y’umwaka)

-Take it off

-Pala pala

-Bagupfusha ubusa

-(…aha ho ndacyahashakira indi ndirimbo nshyiraho pe)

12. Best album (Alubumu nziza y’umwaka)

-My destiny

-Ba 3 ku rugamba

-Biracyaza

-Nzakwizirikaho ibihe byose

13. Best Video (Indirimbo y’amashusho nziza)

-Take it off

-Byacitse

-Bibaye

-(aha naho ndacyatekereza indi mpashyira)

14. Diaspora Recognition Award (Umuhanzi witwaye neza mu baba hanze y’u Rwanda

– Meddy

– The Ben

-Alpha Rwirangira

-(aha naho mbuze uwo mpashyira pe)

Nguko uko Claudine Baraka abibona, ese wowe urabibona gute? Reka dutegereze uko bizagenda ku munsi w’ejo.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish