Digiqole ad

Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi?

Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga ku bw’umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo rero kugira ngo ibyo byirindwe hari ibigomba gukorwa.

Iyo gutanga icya cumi bitumvikanyweho ho hagati y’umugabo n’umugore biteza impagarara
Iyo gutanga icya cumi bitumvikanyweho ho hagati y’umugabo n’umugore biteza impagarara

Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icya cumi mu byo Imana yabahaye.

Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya cumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyatangwaga na mbere y’uko iryo tegeko ritangwa (Itangiriro 14:20), no mu gitabo cy’Abalewi 27:30 haravuga ngo, “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka.”

Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:22, Mose abwira ubwoko bw’Abisirayeli ibyo Uwiteka avuga, “Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo mirima yawe izera uko umwaka utashye.”

Abisirayeri bagombaga gutanga kimwe mu icumi mu byo bungutse maze bakabiha Imana. Icyo kimwe mu icumi batangaga cyafashaga gutunganya inzu y’Imana tutibagiwe n’abatambyi bayo.

Iminsi ya none, icya cumi dutanga ni impano z’urukundo mu gushimira Imana ku migisha yayo duhabwa nayo nk’abana b’Imana.

Ntabwo turi munsi y’itegeko rya kera ryo mu Isezerano rya Kera ry’ubukungu, ahubwo turi mu gihe cy’ubuntu butangaje. Icya cumi dutanga ndetse n’izindi mpano, ni uburyo bwo gushyigikira umurimo w’Imana mu matorero dusengeramo atandukanye mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Ihame rero ni uko tuha Imana, yo iduha umugisha uhagije bityo tukabasha gukomeza gukora umurimo wayo. Mu yandi magambo, iyo dutanganye ibyo dutanga umutima ukunze kandi tugatanga ibishyitse, imigisha tubona iza ari myinshi kandi iturutse ku Mana kuko urugero tugeramo ari rwo tuzagererwamo natwe (Luka 6:38).

Ariko kandi ntidushobora kubikorera mu nzira mbi bityo ngo tuziringire kubona umugisha uturutse ku byo twatanze.

Ntabwo imitima yacu mibi ishobora gutuma dushima kubwo iyo mpano itanzwe, kandi iri niryo hame riri inyuma yo gutsindwa kw’Abafarisayo. Iyo duha Imana, ibyo dutanga tugomba kubitangana imitima iboneye. “Ariko ndavuga ibi ngo: ubiba bike azasarura bike, naho ubiba byinshi azasarura byinshi.

“Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana Ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:6-7).

Gutanga nta bushake dufite, cyangwa se gutanga kugira ngo tubone ibyo twifuza, ibyo byose nta nyungu biduha nimwe mu Mwuka, kandi nta n’umugisha bishobora kutuzanira mu ngo zacu.

Kwizera abagore bacu tubitegekwa n’Imana, kandi no kugandukira abagabo ni ingenzi cyane kuko bituma dushyikirana ndetse tugakorana neza mu ngo zacu. Ukubaha kw’abagore no kwizera mu gukora ibyo bazi no gushimisha Imana bizaba ubuhamya bukomeye ku bagabo babo.

Mu bushake bw’Imana, umugabo n’umugore ni umwe (Mariko 10:8). Iyo habonetse ukutumvikana ku birebana n’ibyo bakwiriye gutanga imbere y’Imana, umugore ntashobora gufata ubutware bw’umugabo maze ngo abashe kugira icyo akora mu mwanya we. Mu gihe biramutse bibayeho, umugore agafata ubutware bw’umugabo (Abefeso 5:22-33) akabwigerekaho, icyo gihe aba yishyize hanze y’ugushaka kw’Imana. Abagore rero bakwiriye kugendera mu mategeko y’Imana kandi bakagandukira Imana (Abefeso 5:22).

Uko kubaha kuzazana umugisha n’ubuntu bishingiye mu kwizera. Imana yo ubwayo ifite uburyo ikora ibyayo, bityo dushobora guhagarara dushikamye mu kwizera tugategereza, aho guhitamo kwicira inzira.

Muri Samweli wa mbere tubonamo iri hame rihoraho; Samweli aramusubiza ati, ‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byotswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama’’ (1 Samweli 15:22).

©Ubugingo.com

en_USEnglish