Digiqole ad

"Uwifuza guhungabanya umutekano ni umwanzi udakwiye kwihanganirwa"

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Iburengerezuba, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rusizi, aho yababwiye ko umutekano w’igihugu urinzwe kandi nta muntu n’umwe wawuhungabanya.

President Kagame ahabwa ikaze n'abaturage ba Rusizi
President Kagame ahabwa ikaze n’abaturage ba Rusizi

Perezida wa Repubukika yavuze ko abaturage b’aka Karere gaturanye n’ibihugu bibiri aribyo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kubyungukiramo mu rwego rw’ubuhahirane.

Ati “Iyo ufite abaturanyi ni amahirwe, cyane iyo mushobora guhahirana. u Rwanda n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukwiye gushyira imbere ibyo guhahira icyo umwe afite akagiha undi utagifite.”

Perezida Kagame yanabwiye abaturage bari bahateraniye aho ko igikenewe ari amahoro yubakiye ku iterambere ariko abaturage bakabigiramo uruhare rukomeye.

Ati “Mwitegure kugira ngo bishoboke kandi bibagirire inyungu, muhahirane n’ibindi bihugu…ibindi byazamo guhungabanya imibereho myiza y’abarurage bacu ntimukwiriye kubijyamo cyangwa kubyihanganira mwe ntimuzabigiremo uruhare.”

Abaturage basabwe kubyaza umusaruro ubutunzi bafite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Akarere ka Rusizi gakungahaye ku bintu byinshi, ndetse ngo biramutse bikoreshejwe neza byatanga umusaruro mwiza bityo Akarere kagatera imbere.

Ati “Ibindi nabyo biri mu gihugu cyacu byavuzwe ni ukubibyaza umusaruro niyo mpamvu nahoze mvuga ko ntacyo tudafite. Ntabwo byumvikana kuba dufite aho twavana amashanyarazi ariko ntitugire amashyanyarazi ahagije.”

Kagame
Kagame ati igihugu cyacu gifite byinshi dukwiye kubyaza umusaruro

Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarusizi kubyaza Amashyushya, na Nyiramugengeri biri mu butaka bw’ako Karere umusaruro ugaragara; ariko ngo hakenewe imbaraga za buri wese (Leta n’abikorera abashoramari) kugirango bigerweho mu buryo bunoze.

Akarere ka Rusizi kandi ni kamwe mu dukora ku kiyaga cya Kivu; ibi Perezida Kagame abona ari ubutunzi bukomeye cyane bugomba kubyazwa umusaruro. Usibye gukonoza uburyo uburobyi by’amafi bwakorwa mu Kiyaga cya Kivu Kagame yasabye ko harebwa uburyo hakongerwamo amato menshi akajya akoreshwa mu bwikorezi.

Ntabwo mwaturira uruganda rwa sima ngo ijye ibasimbuka.

Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama, Perezida Kagame yari yasuye uruganda rwa CIMERWA; ageza ijambo rye ku baturage yavuze ko urwo ruganda ruri mu nzira nziza kuburyo ndetse yavuze ko yizeye ko rugiye kujya rutanga sima nyinshi kandi izaba ihendutse.

Perezida Kagame yavuze ko imikorere y’uru ruganda izagirira abaruturiye akamaro; yanabasabye ko umunsi sima yatangiye kuboneka bazayikoresha kuko byaba bibabaje baturanye n’uruganda ariko ntibakoreshe sima ahubwo ikarenga ikajya ahandi.

Umutekano niwo shingiro rya byose

Nk’uko n’ejo yabikomojeho ubwo yari mu Karere ka Nyamasheke, Perezida wa Repubulika yavuze ko kugira ngo ibintu byose bigerweho umutekano shingiro ry’ibindi byose.

Ati “Kugira ngo dukorane neza ni uko dukomeza umutekano, nta cyashoboka nta mutekano kuko niwo wa mbere, ndizera ko mwiteguye kurinda umutekano wacu. Uwariwe wese wifuza guhungabanya unutekano ni umwanzi udakwiye kwihanganirwa… nta Munyarwanda numwe utumva ko icyahungabanya umutekano kitakihanganirwa.

Bwaki ikwiye kuba kirazira

Akarere ka Rusizi ni ko ka mbere keza umuceri mu Rwanda, kuri ibi hinyongereho ibigori ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye. Umukuru w’Igihugu yasabye ko ibyera muri aka karere byarushaho guhingwa neza bityo bigatunga abaturage ndetse bagasagurira n’amasoko.

Senderi afatanya n'abaturage gushyiraho morale
Senderi afatanya n’abaturage gushyiraho morale

Ati “Aho mugeze harashimishize ariko turashaka kugera kure birereze aho kuko ibyo muhinga ntibihagije. Turashaka kwihaza tugasagurira n’abandi.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko indwara ya bwaki ikwiye kuba kirazira mu banyarusizi, kuko bafite uburyo bwose bwo kuhihashya. Ati “Bwaki ikwiye kuba kirazira, ko tuvuga umuceli, ibigori, na Girinka Bwaki yava hehe? Ubwo si uburangare?… Mwicaye hejuru y’amashyuza na Nyiramugengeri, mufite inka mwarangiza mukajya gusabiriza. Oya mukwiye gushyira mu gaciro.”

Mu byasabwe n’Umuyobozi bw’Akarere ka Rusizi harimo ko Perezida yabafasha gutunganya Kaminuza ihari idafite inyubako zihagije, mu kubasubiza Umukuru w’Igihugu yabemereye ko iyo Kaminuza igomba kubakwa, gusa ngo abayigamo bakwiye gutekereza uburyo bahanga imirimo ndetse bagashaka uko bakikorera aho gukorera abandi.

Ati “Dukore, twikorere, twigire, tugirana.
Hanyuma ibisigaye bibe kubana neza no guhahirana hanyuma dutere imbere n’abagira icyo badukekaho cyangwa badukemangaho bazage bumwirwa nibareba ibyiza dukora.”

Muri uru rugendo yagiriye mu Karere ka Rusizi Umukuru w’Igihugu yanakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage bitandukanye, abenshi bakaba bagarutse ku byiza Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

Photos/PPU

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish