Imana yaduhaye igihugu cyiza -Kagame
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2013; Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabereye muri Nyamasheke ahari hateraniye abaturage benshi, Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage gukora cyane; yababwiye kandi ko umutekano w’igihugu urinzwe neza kuburyo ntawavugera u Rwanda
Ibyo mukora ntabwo arimwe bigarukiraho
Perezida Kagame wagejeje ijambo ku bari bateraniye ku kibuga cya Ntendezi giherereye mu Murenge wa Ruharambuga ndetse akakira n’ibibazo bitandukanye bamugejejeho, yashimiye abatuye Nyamasheke ku bw’ibyiza byinshi bikorerera ndetse bakorera igihugu muri rusange.
Ati “Ibyo mukora byiza ntabwo arimwe bigarukiraho gusa bituma n’igihugu cyose gitera imbere kandi nibyo twifuza rero.”
Nta Munyarwanda ukwiriye gusabiriza
Umukuru w’Igihugu yabwiye abatuye Akarere ka Nyamasheke ko badakwiye gusabiriza, ahubwo bakwiye gushyira amaboko hasi bagakora.
Ati “Nta munyarwanda ukwiriye gusabiriza. Dufire ubwenge n’amaboko, Imana yaduhaye igihugu cyiza, nta mpamvu tutakifatanya n’Abanyarwanda ngo tubikoreshe twigire, tugere kuri byinshi. Umuyobozi w’Akarere yahoze avuga uko mukorana n’abaturanyi bo muri DRC, ibyo ni byiza abantu ntibabanira kwangana cyangwa kugira amatiku, ibyo ni ibyo mu myaka yashyize… Abantu bakwiye guhahirana, turashaka ko mugira byinshi mubagurisha bityo mukinjiza imari, mukagira ifaranga mu mufuka.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko nta majyambere aba mu bitutsi cyangwa mu kwirirwa abantu bacyurirana. Ati “Rero icyo twifuza nubwo abantu baba batwanduranyaho, turabihorera tugakora ibyacu, tukabirinda tukabifata neza, tukabibyaza umusaruro. Njyewe nubwo wajya untuka ariko nimugoroba ukaza kugura ibyanjye nakwihorera ndetse waba utarebye neza ku giciro nkongeraho ko wahoze untuka mu gitondo.”
Umuhanda basabye yawubemereye
Mu ijambo, Umuyobozi w’Akarere yavuze yasabye ko Perezida Kagame yabafasha kubaka umuhanda ureshya n’ibilometero bitatu ugana ku bitaro bya Bushenge.
Abivugaho, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Tuzakomeza kubaka iyo mihanda uko dushoboye, na wa muhada bahoze bavuga, ibilometero bitatu ntabwo byatunanira…. ibilometro bitatu ni bikeya byanakorwa mu muganda, tuzawukora rero bitari kera, ubwo ndaziko n’abari hano babishinzwe babyumvise.”
Perezida Kagame yanavuze ko n’ibindi bikorwa remezo bitarakorwa bizakomeza gukorwa kugira ngo iterambere rikomeze kugenda neza mu Karere ka Nyamasheke.
Ati “N’amashanyarazi nshimye ko yaje ariko ntahagije turashaka kuyongera, abana baba bari ku ishuri, bari mu rugo bagashobora gusoma, ibyo gusomera ku katadowa biragoye.”
Perezida wa Repubulika kandi yibukije ko ayo mashyanyarazi atazafasha abanyeshuri gusa ahubwo ngo akwiye no gufasha abanyenganda bityo bakubaka inganda mu rwego rwo guteza imbere Akarere.
Nta muntu ushobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Perezida Kagame uvuga ko umutekano ari ngombwa kugira ngo ibyavuzwe haruguru byose bishoboke, avuga kandi ko umutekano ukwiye kurangwa kuri buri nzu, kuri buri muryango, ndetse no muri buri Karere, aha yijeje abaturage ko nta muntu n’umwe wawuhungabanya.
Ati “Bamwe mujya mwumva bashyugumbwa bumva ko inshingano zabo ari uguhungabanya umutekano abo ntibashobora, mukwiye kuba abizera koko. Nta narimwe twaba twubaka ibyacu twifuza, biduteza imbere ngo hagire uwuza kubisenya.”
Akoresheje urugero, Perezida Kagame yavuze ko umuntu washaka guhungaba umutekano w’Abanyarwanda yaba ameze nka wa wundi babwira ngo uru rutsinga rurimo umurimo mwinshi yarangiza akarukoraho abizi.
Ati “Iyo bakubwiye ngo urutsinga rurimo amashyanyarazi ukajya gukoraho, icyo usangaho nicyo wabona waje guhungabanya umutekano wacu. Umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda nta kuzuyaza nta gutindiganya, kandi buri Munyarwanda wese akabyibona ndetse akumva ko akwiye kubigiramo uruhare. Ibyo rero sinshidikanya ko abo muri aka karere mubyumva neza.”
Uretse ijambo yagejeje ku bari bahateraniye, Umukuru w’Igihugu yanakiriye n’ibibazo bitandukanye yagejejweho n’abaturage; kimwe muri byo ni icy’umwana w’umukobwa wahohotewe n’umuganga; akaza gufatwa agafungwa ariko akaza gufungurwa.
Perezida Kagame yasabye ko bikurikiranwa uyu mwana w’umukobwa wamugejejeho ikibazo cye afite intimba n’agahinda k’uburyo yarenganyijwe ariko ntarenganurwe, yarenganurwa byihuse; yanasabye abayobozi kutarangarana ibibazo nk’ibi by’akarengane.
Photos: PPU
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM