U Bufaransa, umwanzi wa mbere w’Intagondwa z’Abayisilamu

Kuba ingabo z’Abafaransa zarafashe iya mbere zikajya guhangana n’Intagondwa z’Abayisilamu muri Mali byatumye u Bufaransa bushya ubwoba ko isaha n’isaha bwagabwaho ibitero by’iterabwo. Ibi ngo ntibizaba mu gihe cya vuba ariko birashoboka cyane ko uko imyaka izagenda yicuma ariko izi ntagondwa zizashaka uko zahimura ku Bafaransa, nk’uko byatangajwe n’Umucamanza ushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa, […]Irambuye

Misiri: Abantu 21 bakatiwe urwo gupfa

Inkuru yasakaye ku isi yose kuri uyu wa 26 Mutarama 2013, ni uko Ubutabera bwa Misiri bwakatiye abantu 21 igihano cy’Urupfu nyuma yo gumwa n’icyaha cy’uko bagize uruhare rupfu rw’abantu 74, baguye kuri Stade ya Port-Saïd. Hari ku itariki ya Mbere Gashyantare 2012; ubwo abantu 74 bapfaga bazize imvururu zabaye nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje […]Irambuye

Nyirakuberwa yabaye uwa mbere wasekewe n’amahirwe ya Airtel

Hashize iminsi Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel ikoresha Tombola yise “Birahebuje” aho umuntu ushyira ikarita muri telefoni ashobora kwegukana ibintu bitandukanye.   Mu gutanga igihembo ku nshuro ya mbere, amahirwe yasekeye Umuturage wo muri Musanze witwaLaurentine Nyirakuberwa watomboye Inka . Nyirakuberwa, waberewe mbeye y’abandi yegukana iyi nka yavuze ko izamukemurira byinshi birimo kumuha amata we n’umuryango […]Irambuye

Akarere Gasabo kafunze Ishuri ribanza rya Girubuntu

Kuwa 25 Mutarama 2013; Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwafunze Ishuri ribanza rya Girubuntu kubera inyubako zitujuje ibyangongwa zabangamiraga abanyeshuri basaga 300 bahigaga. Ubuyobozi bw’iri shuri ariko ntibwishimiye iki cyemezo. Iri shuri ryakusanyirizaga hamwe amashuri y’inshuke n’abanza (Nursery and Primary School) ryafunzwe nyuma y’isuzuma ryakoze bagasanga rifite inyubako zitujuje ibisabwa, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Willy […]Irambuye

Ibintu 20 utemerewe gukora mu Mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali, ni Umurwa Mukuru w’u Rwanda, kimwe n’indi Mijyi y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, uhura n’ibibazo byinshi birimo n’icy’isuku nke yabangamira ubuzima bw’abaturage. Nicyo cyatumye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yicara igashyiraho amabwiriza arebana n’isuku y’abawutuye, iy’ibikorwa remezo, imirimo iwukorerwamo, abawugendamo, n’ibindi bitandukanye; mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Isuku. Gusa, n’ubwo aya mabwiriza […]Irambuye

Muri Congo havutse undi mutwe witwa M26

Uko bwije n’uko bukeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havuka imitwe yitwara gisirikare, ubu uvugwa cyane ni uwitwa M26. Uyu mutwe urimo gukorera ibikorwa byaho mu gace kitwa Mpati muri Kivu y’Amajyaruguru ngo ufitanye isano n’undi mutwe witwa Nyatura nawo wegeranye bya bugufi n’umutwe wa FDLR. Kuva watangira ibikorwa byawo mu kwezi kwa mbere […]Irambuye

“Ibanga Abanyarwanda turusha abandi ni Imiyoborere Myiza”

Kenshi na kenshi muri gahunda zijyane n’ibikorwa by’igihugu uzumva abantu baririmba ngo “Ibanga Abanyarwanda tugendana n’abanyamahanga ryarabayobeye.” Iyo bigeze ku rubyiruko ho biba ibindi bindi kuko babirimbana amaraso ya gisore hakiyongeraho na morale bahorana kakahava. Ariko se koko ibanga baba baririmba bararisobanukiwe? Bazi iryo ariyo se? Ryaje rite, ni hehe rigejeje u Rwanda? Ibi byose […]Irambuye

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri “Drones” Loni ishaka kohereza

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibyo kohereza “Drones” muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabifataho umwanya munini. Mu ntangirizo z’uku kwezi kwa mbere, nibwo Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano ku isi kagaragaje ko gashaka kohereza indege zitagira umupilote mu kugenzura ikirere cya […]Irambuye

Njye nambuka urutindo ndugezeho -Perezida Kagame

Ubwo yari mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize aho yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu, abaturage babiri bo mu turere dutandukanye bamubwiye ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa kugira ngo aziyamamarize mandat ya gatatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Mutarama, umunyamakuru nawe yamubajije kuri iyi ngingo nanone. Umukuru w’Igihugu nta kintu kinini yigeze abwira […]Irambuye

Kigali: Amazu arenga 50 yasenywe n'imvura

Mu mpera z’icyumweru gishize (ku wa gatandatu), imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yashenye amazu arenga 60 n’ibindi bikorwa remezo mu duce twa Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Icyakora nta muntu wakomeretse cyangwa ngo atakaze ubuzima. Bamwe mu baturage bibasiwe ku buryo bukomeye nibyo biza mu duce twa Muhima na Gikondo bavuga ko byabateje igihombo, […]Irambuye

en_USEnglish