RDC: Abarwanyi ba PARECO bacikishije abanyururu 372

Abarwanyi b’umutwe wa PARECO (Patriotes résistants congolais) urwanira mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bacikishije abanyururu 372 bari bafungiye muri gereza ya Kakwangura iherereye i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, iyi gereza yasigayemo abanyurura babarirwa ku ntoki kuko hari harimo abanyururu 399; ni ukuvuga ko nyuma yo gucikisha abageze kuri […]Irambuye

U Bufaransa bwasamiye hejuru ibyo kohereza ingabo 3000 muri Mali

Akanama k’Umutekano ka Loni gashinzwe kubungabunga Amahoro ku isi kemeje kohereza mu buryo bwihuse ingabo 3000 z’Abanyafururika , muri Malingo barebe ko bagarura umutekano mu gace k’Amajyaruguru kamaze iminsi kibasiwe n’abarwanyi biyise Ansar Dine bashyigikiwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaeda. Ibi byo kohereza ingabo mu Mali byasamiwe hejuru n’igihugu cy’u Bufaransa bwavuze ko nabwo bwiteguye kujya […]Irambuye

Nanone ubujurire bwa Mugesera bwaburijwemo

Nyuma yo kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga, urukiko rwasuzumye ubujurire rwa Dr Leon Mugesera rubutesha agaciro kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2013 ku kicaro cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura. Urubanza ruregwamo Dr Mugesera Leon rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi ejo hashize ariko Mugesera aza kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga. Nyuma […]Irambuye

Darfur: RDF yongeye kubakira abaturage amashuri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur rirashimira Ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace, ndetse n’ibikorwa bifasha abaturage kubaho mu buzima bwiza bwa buri munsi.   Ibi byavuzwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga wiswe “Quick Impact Projects (QIP)” byagenewe abaturage batuye mu gace ko […]Irambuye

Ruhango: Bararana n’amatungo mu nzu kubera abajura

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, abaturage bibasiwe n’abujura biba amatungo yabo, byafashe indi ntera ku buryo abaturage babonye nta wundi mwanzuro bahitamo kwigomwa ibyumba by’amazu yabo babigenera amatungo. Abaturage batifuje ko dutangariza amazina yabo batangarije umuseke.com ko bafata umwanya wo guhinga no korora kugira ngo bikure mu bukene ariko benengango […]Irambuye

MAGERWA yagize icyo ivuga kuri serivisi mbi ziyivugwaho

Mu minsi ishize nibwo abantu batandukanye bavuze ko batishimira uburyo bakirwa na MAGERWA, bavuze kandi ko batishimira serivise bahabwa kugeza n’ubwo ibintu by’umukiliya bishobora kuhatinda. Ni kenshi cyane ujya kumva, ukumva umuntu aravuze ati “Wahora n’iki ko mba nguhaye lift ariko imodoka yanjye ikaba yaraheze muri MAGERWA.” Undi nawe akavuga ati “Iyo imizigo yanjye idahera […]Irambuye

Umuyobozi wa PSF yeguye ku mirimo

Faustin Mbundu, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Private Sector Federation) yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite. Faustin Mbundu yabaye Perezida wa PSF ku itariki ya 22 Nyakanga 2011 nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka itatu n’inama rusange, none yeguye igihe yatorewe kitageze. Mu kiganiro yagiranye na New Times, Faustin Mbundu ntiyigeze avuga umunsi nyawo […]Irambuye

Televiziyo 5 zigenga zigiye gutangira mu Rwanda

Nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rufite televiziyo imwe rukumbi ariyo Televiziyo y’u Rwanda; televiziyo eshanu zigiye gutangira gukora muri uyu mwaka wa 2013. Izi televiziyo zaramaze guhabwa uburenganzira bwo gukora (Licence) n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru; igisigaye n’uko RURA nayo igomba gutanga umuyoboro (frequency). Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru avuga ko abantu batangiye gushora imari mu […]Irambuye

Padiri Banyangandora wari wirukanywe muri Zambia yasubiyeyo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2013, nibwo Padiri Viateur Banyangandora wari warirukanywe muri Zambia nyuma yo kuvuga amagambo atarashimishije abayobozi b’iki gihugu yuriye indege agasubirayo. Padiri Viateur Banyangandora yari amaze amezi ane mu Rwanda nyuma y’aho ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia byari byategetse ko yirukanywa mu gihugu, ashinjwa gukangurira abaturage guhaguruka […]Irambuye

en_USEnglish