Komezusenge Charles wiga mu mwaka wa gatandatu Travaux Publique mu ishuri ry’umyuga ry’I Save (Ecole Technique St Kizito de Save) mu karere ka Gisagara avuga ko kuba yarize Technique bimuha agaciro mu buzima bw’ishuri n’igihe azagera mu buzima bwo hanze. Ibi yabitangarije Umuseke mu ruzinduko rw’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), John Bideli […]Irambuye
Nk’uko byari byamenyeshejwe ko kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri, Lt Joel Mutabazi n’abantu 15 bareganwa mu rubanza rw’iterabwoba, kugambanira igihugu no gushaka guhitana umukuru w’igihugu n’ibindi byaha bikomeye, urubanza rwasubukuwe harebwa ibimenyetso urukiko ubwarwo rwakoze ku byavugwaga n’abaregwa Nizigiyeyo Jean de Dieu na Murekeyisoni Dativa, nyuma Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwatangaje ko isomwa […]Irambuye
Urukiko rwo mu gihugu cya Congo Brazzaville rwakatiye Marecel Ntsourou wari umuyobozi wungirije mu rwego rushinzwe ubutasi, akaba yashinjwaga kurema inyeshyamba no guteza umutekano muke imbere mu gihugu, ibi bikaba aribyo byatumye akatirwa kuzamara ubuzima bwe bwose akora imirimo y’agahato kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nzeri 2014. Mu isomwa ry’urubanza, abandi bantu 50 […]Irambuye
Imiryango itegamiye kuri Leta mu gace ka Lubero irasaba ko hatangira gukorwa iperereza ku byaha byaba byarakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda, zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Muri raporo y’ubuvugizi yasohotse kuwa kabiri tariki ya 9 Nzeri, ikaba igamije kugarura amahoro no kongera kubaka igihugu abakuriye Imiryango itegamiye […]Irambuye
Kuri uyu wa 9 Nzeli 2014, mu rwego rw’ibiganiro muri za Gereza intumwa za Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge zari muri Gereza ya Kimironko zigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ aho hagiye gukorwa amatsinda yo kuganiriramo ngo kuko uburemere bw’ibyaha ntibutuma bafungurira imitima mu ruhame. Muri bimwe mu biganiro bitangirwa muri za Gereza benshi bakunda gutandukira bakagaragaza ko […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nzeri, Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rukiko rukuru rwagize umwere Nzirasanaho Anastase wahoze ari Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2003-2008, akaba yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cya burundu y’umwihariko Tariki 20 Werurwe 2014 ahamijwe […]Irambuye
Gasabo – Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Gikomero, kuri uyu wa 9 Nzeri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibyangombwa byose bihari kugira ngo Abanyarwanda bihute mu nzira y’iterambere barimo. U Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange hari aho bavuye hari n’aho bageze ariko hari n’aho bifuza kugera ari naho hakwiye guhabwa agaciro […]Irambuye
Mukamurego Natalie wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Rwinkwavu, atangaza ko ashimira cyane ikigo ‘Ready for Reading learning’ mu kuba cyaramufashije kumwigisha gusoma, kwandika no kubara kuko byamuteraga ipfunwe rikomeye cyane mu buzima. Kuri tariki ya tariki 8 Nzeri isi yose n’u Rwanda byijihije umunsi wo gusoma. Ku myaka 45 y’amavuko, Mukamurigo yavuze […]Irambuye
Umutwe mushya wa Dasso (District administration security support and organ) wasimbuye Lacal defense Forces, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri mu karere ka Gicumbi, warahiriye kongera umutekano, guca ruswa no gukumira ibiyobyabwenge biva muri Uganda. Mu gikorwa cyo kurahira imbere y’abayobozi, uru rwego rushimangira ko rutazarenga ku nshingano z’igihugu rushyiriweho zirimo kubungabunga umutekano […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu ikompanyi ‘One Shot’ ikorera mu mujyi wa Kigali ikaba itoza abanyamideli mu Rwanda kumenya guhagarara no kuvugira mu ruhame, umuhanzikazi Jody yatumiwe nk’umwe bantu bamenyereye kuvugira mu ruhame akaba yarasabye abanyamideli kwigiramo icyizere ubwo batozwa ku cyumweru tariki 7 Nzeri. Muri uwo mwiyereko, abanyamideli n’abitoza guseruka mu marushanwa y’ubwiza ndetse n’abashinzwe […]Irambuye