Arusha: Ububiligi bwemeye kwakira Gen. Augustin Ndindiriyimana

Igihugu cy’Ububiligi cyahaye icumbi uwahoze ayoboye umutwe wa jandarumori (gendarmerie) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj Gen. Augustin Ndindiliyimana, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (ICTR) ku byaha bya Jenoside yari akurikiranyweho. Ibiro ntaramakuru Hirondelle biravuga ko “Gen Ndindiliyimana yabonye impapuro z’inzira z’igihugu cy’Ububiligi akaba yiteguye kuzinga utwe akerekezayo.” Ayo makuru yatangarijwe […]Irambuye

Laboratoire isuzuma imibu n’utundi dukoko dutera indwara yuzuye i Kigali

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kuwa kabiri tariki 16 Nzeri 2014 cyafunguye laboratoire (isuzumiro) rizafasha kumenya ubwoko bw’imibu n’utundi dukoko dutera indwara, bikazafasha gukumira indwara ya malaria n’izindi rwara ziterwa no kurumwa n’udukoko. Iri suzumiro rizafasha u Rwanda gupima neza imiti yica udukoko iterwa mu gihugu, ndetse no kumenya ubwoko bushya bw’imibu n’imiti ishobora guhangana nayo. […]Irambuye

Uruganda runini rwatangiye gutanga amashanyarazi akomoka ku Izuba mu Rwanda

Umushinga munini cyane w’ingufu z’imirasire y’izuba mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba watangiye kubyara amashanyarazi, bateri nini cyane zifata imirasire y’izuba zikayibyazamo amashanyarazi, ziri ku buso bwa ha 21 mu mudugudu w’Agahozo Shalom mu Burasirazuba bw’u Rwanda. U Rwanda rusingiriye igihugu cy’Afurika y’Epfo kuva mu kwezi gushize, kuza ku isonga mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu […]Irambuye

Imyitwarire mibi nagize ndi umusore yanze kumvamo aho mbereye umugabo

Nshuti bavandimwe singombwa ko mbabwira amazina yanjye ariko ndabasaba inama ku kibazo cy’ubusambanyi bushaka kunyokama kandi narabuvuyemo nkashaka umugore. Ndubatse mfite abana babiri, mu busore bwanjye nakundaga gucyura indaya, numvaga ntaryama ntararanye umukobwa, aba bibunza ku muhanda. By’amahirwe sinigize nandura agakoko gatera SIDA, nyuma naje kubivamo ibyo kurarana n’indaya, nshka umugore turabana, ndetse twibaruka abana […]Irambuye

Ingabo 3 000 za US zitegerejwe muri Africa guhangana na

Kuri uyu wa kabiri, Barack Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe za America aratangaza umugambi wo kohereza ingabo 3 000 muri Africa y’Iburengerazuba mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola. America yafashe iya mbere mu guhangana na Ebola. I Atlanta, mu ruzinduko Perezida Obama agirira mu kigo kigenzura kikanakumira indwara (Centres de contrôle et de […]Irambuye

CEPGL: Amahirwe ku rubyiruko yo gutsindira igihembo cya € 25

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifatanyije n’Umuryango w’Ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) batangiye igikorwa cyo gufasha urubyiruko guteza imbere imishinga igamije guteza imbere umuco w’amahoro, no gufasha urubyiruko kwiga ubumenyi ngiro bw’igihe gito, imishinga myiza ikazegukana igihembo cy’ama Euro 25 000 (Frw miliyoni 22). Imiryango y’Urubyiruko  cyangwa andi matsinda rubarizwamo, ibigo by’urubyiruko bashobora gupiganirwa gutsindira […]Irambuye

Uko babona DEMOKARASI mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi, igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda, abitabiriye iki gikorwa mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri basabye ko hakwiye kubaho demokarasi nyarwanda, ndetse bavuga uko bayibona buri wese ku giti cye. Muri filimi ntoya igaragaza ibikorwa Abanyarwanda […]Irambuye

CAR: Ingabo z’Ubumwe bwa Africa Misca zirasimburwa na Minusca

Mu gihugu cya Centrafrique, kuri uyu wa mbere ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe (Misca) zirasimburwa n’Uzumuryango w’Abibumbye (Minusca). Izingabo zifite inshingano yo gusubiza ibintu mu buryo muri iki gihugu zashyizweho tariki ya 10 Mata 2014 n’umwanzuro 2149 wa UN. Minusca isimbuye ingabo za Africa zageragezaga kugarura amahoro muri Central Africa […]Irambuye

Kampala: 19 bikekwa ko ari aba al-Shabab bafatanywe ibisasu

Polisi mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yafashe ibikoresho byinshi bikorwamo ibisasu mu mukwabo yakoze ku bantu bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islam wa al-Shabab urwanya leta ya Somalia. Inzego z’ubuyobozi zavuze ko agatsiko k’ibyihebe kateguraga ibitero mu mujyi wa Kampala. Abantu 19 batawe muri yombi, barahatwa ibibazo ku migambi bari bafite nk’uko […]Irambuye

Nta njyana yagenewe guhimbaza na Hip-hop yafasha abantu kumenya Imana!

Injyana ya HipHop ntivugwaho rumwe mu kuba yakwifashihwa mu guhimbaza Imana no kubwiriza abantu kwihana ibyaha. Bamwe mu bakirisitu bavuga ko Hip-hop ari injyana isuzuguritse kandi ikoresha imvugo zikomeye ku buryo yagusha abakirisitu aho kububaka, nyamara abavugabutumwa nka Pasitori Antoine Rutayisire avuga ko nta njyana yashyizeho ngo yitwe iyo guhimbaza Imana. Umwe mu bayoboke b’idini […]Irambuye

en_USEnglish