Yatanze 20 000$ ngo bamutereho ibere rya gatatu

Jasmine Tridevil ni igitangaza, ubu afite amabere atatu. Yifuje cyane kuzakora kuri Televiziyo, kugira ngo abigereho yatanze amafaranga arenga miliyoni 13 mu manyarwanda (20 000$) kugira ngo bamutereho ibere rya gatatu. Byaramugoye cyane, kuko yabajije abaganga bari hagati ya 50 na 60 buri wese ngo amuhakanira amubwira ko abikoze yaba anyuranyije n’amahame agenga umwuga wabo. […]Irambuye

Kugaburira abana ku ishuri si uguha abayobozi b’ibigo kurira mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga muri gahunda y’imyaka 9-12 aho abana bigira ubuntu, kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kubwo kugabanya umubare w’abata ishuri no korohereza abanyeshuri kwiga neza aho kuba akanya abayobozo b’ibigo by’amashuri bakoresha mu gutanga […]Irambuye

Kwimakaza amahoro ni inshingano ya buri Munyarwanda wese

Igihugu cyacu kiri mu bihugu bifite umutekano ku isi ariko turacyarangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’Abanyarwanda bikorerwa Abanyarwanda. Ejo, tariki 21 Nzeri, yari umunsi mpuzamahanga wo kwimakaza amahoro wari ufite insanganyamatsiko, “Gukumira ubugizi bwa nabi mu muryango wacu. Ese twafatanya dute?” Mu biganiro byabereye mu Nteko Nshingamategeko, hagarutsweho cyane ko ntawugira amahoro umuturanyi we […]Irambuye

Opinion: Akenshi njya kwivuza mfite mutuelle bakansaba kugura imiti hanze!

Ikibazo cyanjye nshobora kuba nkihuriyeho n’abandi benshi, ubwo mperuka kwa muganga bamaze kunkorera ibizamini bantegetse ko imiti njya kuyigura muri pharmacie yo hanze kandi narimfite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Nkurikije ibyo numvaga abandi barwayi bijujuta ko muri Centre de santé nta miti bagira, abandi ngo bayiha abatanga amafaranga (cash), abandi ngo barayikwandikira […]Irambuye

Umwana wa mukeba yananiye ejo bizitwa ngo ni mukase

Bavandi duhurira kuri uru rubuga rwa Umuseke, ndabasaba inama ku myitwarire y’umwana nasigiwe n’umugore wari uw’umugabo wanjye ubu witabye Imana. Umugabo wanjye yanshatse ndi umugore wa kabiri nyuma y’aho umugore we wa mbere yari amaze kwitaba Imana, nyuma umugabo yaje gutabaruka, twari tumaze kubyarana abana babiri, naho umugore we wa mbere bari bafitanye abana batatu. […]Irambuye

MONUSCO yemeje ko ariyo yagonze nyakwigendera Mukategeri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2014 nibwo ubuyobozi bw’ingabo za MONUSCO bwatanze umurambo wa Aleoncie Mukategeri uherekejwe n’urwandiko rwemeza ko imodoka yabo ariyo yamugonze akitaba Imana muri week end ishize. Aleoncie Mukategeri yahise yakirwa n’abo mu muryango we bari bamaze iminsi irindwi mu kiriyo umurambo wabo uri muri Congo Umwe mubo mu […]Irambuye

Huye: Bahigiye kuzita cyane ku gihingwa cy'avoka mu mihigo ya

Mu muhango wo kwishimira umwanya wa gatatu akarere ka Huye kajeho mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, umuyobozi w’aka karere Kayiranga Muzuka Eugène yavuze mu nkingi y’ubukungu, bateganya kubaka uruganda ruzatunganya ibikomoka ku giti cy’avoka. Muri uyu muhango wo kumurika imihigo y’imirenge mu mwaka wa 2014-2015 kandi hishimirwa ko Huye yabaye iya gatatu mu kwesa imihigo […]Irambuye

Russia: Abanyamakuru ba BBC bakubiswe banamburwa Camera

Ikipe y’abanyamakuru ba BBC batewe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cy’Uburusiya, barimo bakora inkuru ijyanye n’abasirikare b’Uburusiya ‘biciwe ku mupaka w’igihugu cya Ukraine’ nk’uko kuri uyu wa kane byatangajwe na Televiziyo yo mu Bwongereza. Mu itangazo ryasohowe na BBC bagira bati “Ikipe y’abanyamakuru bacu bakubiswe bikomeye, Camera yabo irangizwa kandi barayamburwa.” Abanyamakuru batatu ba BBC bakoraga […]Irambuye

Nshimyumuremyi akora amasabune n’amavuta mu byatsi

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, umwarimu witwa Nshimyumuremyi Cephas yatangije kampani (company) “Uburanga Products Ltd” ikora amasabuni n’amavuta mu byatsi bya Kinyarwanda. Nkuko twabitangarijwe na Mukamuhirwa Marie Janvière, akaba yungirije umuyobozi w’iyi kampani  ngo igitekerezo cyo gukora amasabune n’amavuta cyaje nyuma yo gukora ubushakashatsi bw’ibyatsi bikoreshwa mu kuvura indwara z’uruhu. Nshimyumuremyi yahawe ubufasha […]Irambuye

Murekezi na Amb. wa USA mu Rwanda baganiriye ku iterambere

Kimihurura, 18 Nzeri 2014 – Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagiranye na Ambasaderi  wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Donald W. Koran, yamugaragarije imigambi y’ingenzi afite mu gukomeza iterambere ry’igihugu. Banavuze ku nkunga u Rwanda rwatanga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga muri Africa y’Iburengerazuba, hari kandi mu rwego rwo […]Irambuye

en_USEnglish