Digiqole ad

Lt. Joel Mutabazi n’abo bareganwa bazasomerwa tariki 3 Ukwakira 2014

Nk’uko byari byamenyeshejwe ko kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri, Lt Joel Mutabazi n’abantu 15 bareganwa mu rubanza rw’iterabwoba, kugambanira igihugu no gushaka guhitana umukuru w’igihugu n’ibindi byaha bikomeye, urubanza rwasubukuwe harebwa ibimenyetso urukiko ubwarwo rwakoze ku byavugwaga n’abaregwa Nizigiyeyo Jean de Dieu na Murekeyisoni Dativa, nyuma Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwatangaje ko isomwa rizaba tariki ya 3/10/2014.

Nizigiyeyo Jean de Dieu watangaje umugambi mubisha na Murekeyisoni Dativa bareganwa gufatanya gufungura konti ya RNC muri BK
Nizigiyeyo Jean de Dieu watangaje umugambi mubisha na Murekeyisoni Dativa bareganwa gufatanya gufungura konti ya RNC muri BK

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rukorera I Kanombe rwatangaje tariki ya 29 Kanama 2014, nk’itariki yari gusomerwaho urubanza rwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe, ko isomwa risubitswe kubera ko hari ibimenyetso ubushinjacyaha butagaragaje, urukiko rukaba rwaragiye kubishaka.

Urubanza rwahise rushyirwa kuri iyi tariki ya 12 Nzeri kugira ngo urukiko ruzabe rwagaragaje ibyo rwabonye, n’abaregwa babigeho impaka ariko uyu munsi kuwa gatanu byagenze.

Urukiko rwatangaje ko rwiyemeje gukora iperereza ryarwo ku bijyanye n’ubwiregure bwa Nizigiyeyo Jean de Dieu wavugaga ko ariwe watangaje umugambi mubisha wategurwaga akabimenyesha Col Eugene Nkubito wari ukuriye ingabo I Musanze.

Uyu Col. Eugene Nkubito utagaragaye mu rukiko rwa gisirikare ariko ibyo yatangarije urukiko bikaba byashingiweho nk’ibimenyetso bifatika, urukiko rwabisubiyemo uko byakabaye runahata ibibazo Nizigiyeyo Jean de Dieu kugira ngo abyemere cyangwa igire icyo abivugaho.

Col Nkubito yabwiye urukiko ko Nizigiyeyo yaje kumureba akabanza kumufata nk’uri gukina, ariko ku nshuro ya gatatu yemera ko bavugana amugezaho imigambi yose we na bagenzi be barimo bategura yo gushakira abayoboke RNC na FDLR mu rwego rwo kuzafata ubutegetsi.

Ibi Col Nkubito akibyumva ngo byamuteye ubwoba, ari naho urukiko rwashingiye ruhata Nizigiyeyo ngo agaragaze amabanga yose yavuze akagera ubwo atera ubwoba umusirikare mukuru.

Nizigiyeyo Jean de Dieu wisobanuye avuga ko Nibisha Syprien ariwe wamujyanye muri RNC yavuze ko yemera ibyavuzwe na Col Nkubito ariko ahakana ko atigeze akorana na FDLR gusa ngo yakoranaga na RNC, kuko ngo ubwo yasabwaga kujyana ibaruwa isaba ubufatanye hagati ya RNC na FDLR yahise afata icyemezo cyo kuva muri iyo migambi.

Aha kujya kubaza Col Nkubito, urukiko rwagira ngo rurebe ko Nizigiyeyo atabeshye, ndetse niba ibyo yavuze byarabanjirije iperereza cyangwa byararikurikiye.

Nta kidasanzwe cyavuzwe kuri ibi, kuko urukiko rwagerageje guhata ibibazo Nizigiyeyo ngo avuge akari imurori ku buryo yagiye muri Uganda mu mujyi wa Kampala muri hotel yitwa Nakuragye, aharimo RNC na FDLR nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha, asubiza ko nta byinshi byavuzwe gusa ngo yahawe imfashanyigisho za RNC.

Ikindi urukiko rwashakaga kumenya niba I Musanze hari abantu benshi bakoranaga na Nizigiyeyo ku mpamvu z’uko yavuze ko ajya kureba Col Nkubito yari afitiye ubwoba bagenzi be, ariko Nizigiyeyo asubiza ko hari uwitwa Alexandre Niyomugabo bakoranaga ngo yari afitiye ubwoba ko namubona akomeza kujya mu gisirikare azamukeka.

Yavuze ko yagerageje gushyira muri RNC abantu babiri ariko ngo yamara kumenya ko ikorana na FDLR agahita ababuza.

Nizigiyeyo yabwiye urukiko ko rwazamworohereza ibihano rusanze hari ibyaha bimuhama, ndetse bisa n’ibyavuzwe na Me Rubasha Hubert umwunganira mu mategeko. Nizigiyeyo uheruka kwa muganga ku bw’uburwayi butavuzwe, yasabye urukiko ko rwazagerandera ku mpapuro za muganga zigaragaza ko yabazwe (yakorewe operation) bukamugabanyiriza ibyaha n’ubwo hari abibajije aho ubwo burwayi buhurira n’urubanza arimo.

Ibindi bimenyetso byakozwe ku makuru yatanzwe na Murekeyisoni Dativa uregwa ku kuba yarafunguye konti ya RNC, ariko we akavuga ko yayifunguye abwirwa ko izakoreshwa mu kwaka inguzanyo mu mafaranga yagenewe abagore, ngo yamara gutahura ko ifitanye isano na RNC agahita yitandukanya na Nizigiyeyo Jean de Dieu wari umwishingizi.

Urukiko rwabajije Banki ya Kigali niba yarabonye ibaruwa yanditswe na Murekeyisoni isaba kuvana kuri konti ye umwishingizi, BK yandika ivuga ko iyo baruwa ntayo bakiriye bityo ngo ntibahamya ko yanditswe.

Murekeyisoni yakomeje kwemeza ko yayanditse ndetse avuga ko yabikoze n’iperereza ku byaha aregwa ritaraba, bivuga ko ngo atigeze yemera kwifatanya na RNC. Urukiko ntirwanyuzwe n’ibisobanuro by’uburyo umwishingizi akurwa kuri konti atabimenyeshejwe.

Gusa Me Saad wunganira Murekeyisoni yavuze ko bibaho ngo iyo serivise zakwa n’abantu benshi hari igihe zitangwa hadakurikijwe amategeko. Yavuze ko niba Nizigiyeyo yarakuwe kuri konti nk’umwishingizi atabizi, byaba ari amakosa y’umukozi wa BK Musanze.

Urukiko rumaze kumva impande zose, abaregwa, ababunganira ndetse n’Ubushinjacyaha rwanzuye ko isomwa ry’urubanza RP 0003/013/HCM ruregwamo Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 rishyizwe tariki ya 3 Ukwakira 2014, hazaba ari kuwa gatanu saa 9h00 z’igitondo.

Twibutse ko, Nizigiyeyo waburanye yasabiwe imyaka 20 y’igifungo ariko umushinjacyaha asaba urukiko kuzasuzuma ko yagabanywa ngo kuko yakoranye neza n’urukiko, na ho Murekeyisoni Dativa yasabiwe imyaka 37 nk’abandi banyeshuri bose bari kumwe mu rubanza bayobowe na Nibishaka Rwisanga Syprien.

Lt Joel Mutabazi ni we wasabiwe igihano kinini cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta zose za gisirikare, na Nshimiyimana Joseph wasabiwe gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Mu goihe abo mu muryango wa Mutabazi nka se wabo Mutamba Eugene ariwe wasabiwe igihano gito cyo gufungwa imyaka itanu, muramukazi we Gasengayire Diane yasabiwe igifungo cy’imyaka 7 na murumuna wa Mutabazi, Jackson wasabiwe igifungo cy’imyaka 7 kubera ubufatanyacyaha no kurema agatsiko k’abagizi ba nabi.

Kalisa Innocent wabaye mu ngabo za RDF mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida ariko akaba atakiri umusirikare yasabiwe imyaka 37 y’igifungo mu gihe Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick yasabiwe imyaka 20 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500, ariko asabrwa ko byazagabanwa bishobotse bitewe n’uko yitwaye imbere y’urukiko.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ni byiza ko bahabwa ubutabera ariko na none bakwiye kubazwa ibyo bakoze kuko imigambi bari bafite yari mibi ku banyarwanda bose utifuriza igihugu amahoro ntashobora nawe kuyagira

Comments are closed.

en_USEnglish