Digiqole ad

Kutamenya gusoma no kwandika byanteraga ipfunwe – Mukamurigo

Mukamurego Natalie wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Rwinkwavu, atangaza ko ashimira cyane ikigo ‘Ready for Reading learning’ mu kuba cyaramufashije kumwigisha  gusoma, kwandika no kubara kuko byamuteraga ipfunwe rikomeye cyane mu buzima. Kuri tariki ya tariki 8 Nzeri isi yose n’u Rwanda byijihije umunsi wo gusoma.

Mukamurigo wamenye kwandika no gusoma ubu yavuze ko agiye gukomeza no kwiga icyongereza
Mukamurigo wamenye kwandika no gusoma ubu yavuze ko agiye gukomeza no kwiga icyongereza

Ku myaka 45 y’amavuko, Mukamurigo yavuze ko yigomwa amasaha ye y’akazi akajya kwiga nubwo bitoroshye mu kigero agezemo. Uyu mugore avuga ko mbere atashoboraga kwisomera icyapa, kandi yabwiraga umuntu ngo amwandikire.

Mukamurigo Natalie, umubyeyi w’abana batatu, yabwiye Umuseke ko kutamenya gusoma, kwandika no kubara byahoraga bimutera ipfunwe mu bantu baturanye ndetse n’abo bakorana mu buzima busanzwe.

Mukamurigo avuga ko imyaka yose amaze atari yarigeze amenya gusoma, kwandika no kubara. Umwana we yamuzaniraga amanota yabonye ku ishuri ntabashe kumenya niba yatsinze cyangwa yatsinzwe, ikindi ngo umwana we ntiyashoboraga kumufasha imyitozo yahawe gukorera mu rugo.

Yagize ati “Njyewe navuga ko nari injiji yuzuye kuko umwana yanzaniraga imyitozo ngo mu fashe mu rugo bikanga bitewe n’ikibazo nari mfite cyo kutamenya.”

Imfura ye ni yo yamugobokaga kugira ngo amenye ibyo bamwandikiye kuri banki, kuri telephone… ati “Nageraga kuri Banki ibyo babaga banyandikiye ku rupapuro nitabazaga imfura yanjye kugira ngo aze ansobanurire.”

Mukamurigo Natalie yakomeje avuga ko kuva yamenya gusoma no kwandika ubu asigaye abyikorera, aho akorana na SACCO imwegereye ibyo bamwandikiye arabimenya ku buryo ashishikariza abakuze  ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange batabashije kugana isomero kujya kwiga kuko ibyiza yahakuye bimaze kumuteza imbere.

Kanamugire Pascal uhagarariye Ready for Reading itanga amahugurwa ku batazi gusoma, avuga ko isomero ryashyiriweho abatuye i Rwinkwavu bityo ngo bakwiye kurigana bakarushaho kujijuka.

Yagize ati “Ubujiji ntaho bwakugeza mugomba kugana gusoma mwiteza imbere, kugana isomero ntabwo twishyuza, amarembo arakinguye, dutanga ubumenyi.”

Kanamugire Pascal  avuga ko  Ready for Reading yigisha ibintu byinshi harimo ikoranbuhanga, kudoda, umuziki ndetse n’ibindi bitandukanye byafasha abaturage mu kwikura mu bukene, akaba ashishikariza Abanyarwanda bose kuva mu bujiji.

Maguru umuyobozi mukuru uhagarariye uburezi mu rwego rw’imirenge na Karere ka Kayonza,  avuga ko icyo Minisiteri y’Uburezi ishishikariye cyane ari uko mu Rwanda hatabamo umuntu n’umwe utazi gusoma, kwandika  no kubara.

Isomero ‘Rwinkwavu Community Library and Learning Center’ rifashwa n’ikigo ‘Ready for Reading’ mu mushinga wateguwe na Betsy Dickey. Ryatangiye mu mwaka wa 2012, riza guhabwa ubuzima gatozi n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) muri 2013, abantu bagera ku 150 bakaba bamaze kuharangiza mu bijyanye no kubigisha gusoma no kwandika.

Furaha Ernestine/Rwinkwavu

UM– USEKE.RW

en_USEnglish