Kenya: Umubyeyi yaroshye abana be babiri na we ariyahura

Umugabo wakekwagaho kwica abana be babiri b’abakobwa abajugunye mu mugezi mu gace kitwa Kakamega mu gihugu cya Kenya, habonetse umurambo we yiyahuye. Umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri. Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kakamega, Ahmed Mohammed yatangaje ko uyu mugabo yaburiwe irengero ubwo havugwaga ko ariwe wahambiranyije abana […]Irambuye

Greenwich Hotel ikitegererezo mu mahoteli i Kigali

Greenwich Hotel ni Hoteli y’ikitegererezo muri Kigali kubera serivisi zitandukanye kandi zinoze itanga ku bayigana, ibanga rizwi n’uwahigereye. Iri i Remera ku muhanda uva Gisimenti werekeza mu Giporoso mu nsi gato y’Ikigo  cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) muri Metero 300 uvuye ku Gisiment ugana i Kanombe. Ni mu rugendo rwa 800m uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya […]Irambuye

Intambara y’iminsi 50 muri Gaza yatwaye Israel miliyari 2,5 z’amadorali

Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Israel Moshe Yaalon yatangaje ko igitero igihugu cye cyagabye mu gace ka Gaza mu minsi 50 ishize, cyatwaye akayabo ka miliyari 2,5 z’amadolari, nk’uko yabigarutseho kuwa kabiri. Mu nama yaberaga mu mujyi wa Tel-Aviv ijyanye n’ubukungu, yagize ati “Ikiguzi cy’urugamba rwiswe ‘Bordure protectrice’ mu bijyanye n’igisirikare, n’ibindi byarugiyeho bigera kuri […]Irambuye

Njarama: Safari atunzwe no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga

Safari Rachid w’imyaka 23 y’amavuko atuye mu kagari ka Kigomba, umurenge wa Njarama mu karere ka Ngoma avuga ko yiteje imbere kubera ubuhanga bwo gufasha abaturage mu kubasanira ibikoresho by’ikoranabuhanga biba byangiritse. Safari asana ibikoresho bitandukanye birimo amaradiyo, amateleviziyo, amasaha, amatelefoni, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Safari, afite umugore n’umwana, avuga ko aka kazi kamutunze kandi kamufashije […]Irambuye

Amazi ashobora kuba ingume ku baturage miliyoni 250 muri Afurika

Mu mahugurwa yahuje abanyamakuru n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga amazi muri Afurika y’Ibirasirazuba (Global water Parterneship Eastern Africa), Dr Munyaneza Omar umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gishobora kugira ingaruka mbi ku baturage bari hagati ya miliyoni 75 na 250 bo muri Afurika mu mwaka wa 2020. Impamvu nyamukuru ikaba […]Irambuye

Ukraine: Ingabo za leta zahunze urugamba, zirashinja Uburusiya kugaba igitero

Minisitiri w’ingabo mu kiguhu cya Ukraine, Valeriy Heletey yashinje Uburusiya ko bwatangije “Intambara ikomeye” ishobora kuzagwamo abaturage ibihumbi n’ibihumbi. Uburusiya bwahise bunyomoza ayo makuru, buvuga ko bugerageza kurokora abaturage b’abasivile mu makimbirane ashobora kubahitana. Uku guterana amagambo kwabaye nyuma y’aho ingabo za leta ya Ukraine zahungaga urugamba ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Luhansk […]Irambuye

BK yungutse miliyari 9,8 mu mezi atandatu ya 2014

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2014 bwagaragarije abanyamakuru ko iyi banki yungutse akayabo ka miliyari 9,8 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka wa 2014. James Gatera Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagaragaje byinshi iyi banki yagezeho mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka […]Irambuye

DRC : Maj Gen Lucien Bahuma watsinsuye M23 muri Kivu

Kuri iki cyumweru igisirikare cya Congo Kinshasa cyumvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Maj Gen Lucien Bahuma Ambamba, wari umugaba mukuru w’ingabo mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru ihoramo imidugararo n’inyeshyamba, uyu Bahama ni we wanesheje M23 ndetse agaba n’ibitero byinshi ku zindi nyeshyamba. Iby’urupfu rw’uyu musirikare, byatangajwe ku cyumweru na Minisitiri w’ingabo muri DRC, Alexandre Luba […]Irambuye

Ibiganiro nyakuri ku mibonano mpuzabitsina mu rubyiruko birakenewe

Natangajwe cyane nogusoma kuri iyi website mu minsi ishize ko ibinini byo kuboneza urubyaro (contraceptives) aribyo byongera imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko rw’u Rwanda. Bakomezaga bemeza ko abakobwa biyahuza ibyo binini baryamana n’abahungu (cyangwa n’abagabo) kurushaho kuko basa n’ababohotse. Manutse hepfo gato, nsanga ibitekerezo (comments) byatanzwe nabyo byiganjemo impungenge ku myitwarire n’ubugorame (immorality) by’urubyiruko rw’u Rwanda […]Irambuye

Zaza: IPRC East n’abaturage bubakiye abirukanywe muri Tanzaniya

Mu gikorwa cy’umuganda wakorewe mu karere ka Ngoma kuya 30 Kanama 2014, abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), bafatanyije n’abaturage kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagifite ikibazo cyo kutagira inzu zo guturamo. Icyi gikorwa cyabereye mu murenge wa Zaza, akagari ka Ruhinga, kikaba cyaritabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, abakozi […]Irambuye

en_USEnglish