Umuhanzikazi Jody arasaba abanyamideli kwigirira icyizere
Ku nshuro ya gatatu ikompanyi ‘One Shot’ ikorera mu mujyi wa Kigali ikaba itoza abanyamideli mu Rwanda kumenya guhagarara no kuvugira mu ruhame, umuhanzikazi Jody yatumiwe nk’umwe bantu bamenyereye kuvugira mu ruhame akaba yarasabye abanyamideli kwigiramo icyizere ubwo batozwa ku cyumweru tariki 7 Nzeri.
Muri uwo mwiyereko, abanyamideli n’abitoza guseruka mu marushanwa y’ubwiza ndetse n’abashinzwe kubashakira isoko, bari kumwe n’umuhanzikazi Jody watumiwe nk’umwe mu Banyarwandakazi bafite aho bamaze kugera mu bijyanye no kuvugira mu ruhame kugira ngo agire icyo yamarira bagenzi be.
Uyu muhanzikazi yari ari mu kanama nkemura mpaka kari gashinzwe gutanga amanota no kureba uburyo aba banyamideli bitwaye imbere y’abantu bari batumiwe kureba umwiyereko.
Jody Phibi yasabye abanyamideli gukomeza kwigirira icyizere no gukunda umwuga wabo.
Yagize ati “Ni byiza ko mutegura iyi gahunda kugira ngo mugere kure nk’uko mubyifuza kandi ikigaragara ni uko muri guhagarara neza gusa mukwiriye kuvuga cyane mushize amanga ni byo bizatuma muba abanyamwuga nyabo.”
Mucyo Fiston uyobora ‘One Shot’ akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yatangarije Umuseke ko igikorwa cyo kwiyereka ku banyamideli mu Rwanda kigenda kirushaho kuba cyiza ugereranyije na mbere.
Yagize ati “Ni byiza cyane ndashimira Abanyamideli bagize icyo bavuga uyu munsi kuko bigaragara ko hari impinduka iri kugenda iboneka ubwo mu nshuro zatambutse wasangaga bafite amanota atari meza, ariko ubu uwambere yagize 70%, umukurikiye agira 68% ikintu mbona ko ari icyo kwishimira cyane.”
Mucyo akomeza avuga ko iyi ari gahunda igiye gukomeza ikazajya iba buri cyumweru aho aba banyamideli bazajya bahura n’abantu benshi bakabaganiriza ku byo bateguye ndetse bagahura n’abantu bamenyekanye cyane mu Rwanda batandukanye mu rwego rwo kugira ngo babasangize ubumenyi bamaze kugeraho.
Avuga kandi ko gahunda ihari yo gushaka abantu bazajya batanga inama ku banyamideli nk’uko batumiye umuhanzikzi Jody izibanda cyane ku gufashaka ab’igitsina gore kuko abokobwa ngo aribo batarabasha gutinyuka.
Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW