Gicumbi: Dasso zarahiriye kongera umutekano no guca ruswa
Umutwe mushya wa Dasso (District administration security support and organ) wasimbuye Lacal defense Forces, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri mu karere ka Gicumbi, warahiriye kongera umutekano, guca ruswa no gukumira ibiyobyabwenge biva muri Uganda.
Mu gikorwa cyo kurahira imbere y’abayobozi, uru rwego rushimangira ko rutazarenga ku nshingano z’igihugu rushyiriweho zirimo kubungabunga umutekano ndetse no kongera iterambere.
Benshi mu Banyarwanda bavuga ko bateze amaso uyu mutwe mushya, ngo ahanini kuba mu bawugize harimo abarangije amashuri yisumbuye ngo bitanga icyizere ko baba bazakosora amwe mu makosa yakozwe na local defense basimbuye bakazerekana itandukaniro.
Akarere ka Gicumbi kabonye Dasso zigera kuri 80 nubwo batangiye ari 82, umwe akaba yaraje kuvamo atwite ubwo bari mu myitozo, undi yatorotse amahugurwa atarangiye.
Aba 80 barahiye biyemeje kwerekana isura nshya kandi bakayobora imirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.
Nkuko bamwe mu bayobozi bashinzwe umutekano babahaye impanuro, bibanze cyane ku kongera imikorere myiza iranga izindi nzego zibungabunga umutekano mu gihugu, kandi bagafatanya n’abaturage kongera iterambere, umutekano ndetse banabwirwa kongera ubumenyi cyane mu indimi z’amahanga.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yabwiye abari muri Dasso ko kuva tariki ya 8 Nzeri 2024, binjiye mu mubare w’abakozi b’akarere, kandi akarere kabatezeho gukora neza.
Yagize ati “Ntidushaka Dasso irangwa na ruswa kuko izahanwa cyane nk’undi mukozi w’akarere wese, igihano ku mukozi w’akarere wafashe ruswa ni imyaka itanu y’igifungo akanirukanwa burundu.”
Musonera Erneste ukukuriye urwego rwa Dasso mu karere yatangaje ko urwego ayobora rwiyemeje kutazateshuka ku ndahiro.
Yavuze ko aho bizaba ngombwa ko bitabaza inzego zibakuriye hazifashishwa cyane itumanaho mu gihe batarabona ibikoresho bihagije byo guhashya abarembetsi binjiza ibiyobyabwe biva muri Uganda.
Imbogamizi bagaragaje cyane ni ukuba batarabona imyambaro ya kabiri bazajya bahindura ndetse basaba cyane amakoti yo kubarinda imbeho dore ko Gicumbi irangwa n’ubukonje cyane kandi imyambaro bahawe nta makoti y’imbeho ifite.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW