DRC: Imiryango yigenga irasaba iperereza ku byaha byakozwe na FDLR
Imiryango itegamiye kuri Leta mu gace ka Lubero irasaba ko hatangira gukorwa iperereza ku byaha byaba byarakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda, zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri raporo y’ubuvugizi yasohotse kuwa kabiri tariki ya 9 Nzeri, ikaba igamije kugarura amahoro no kongera kubaka igihugu abakuriye Imiryango itegamiye kuri Leta, basaba ko hakwiye ko iterabwoba kubaturage rihagarara.
Iyi miryango ya Sisiyeti sivile irasaba guverinoma ya Congo n’umuryango w’Abibumbye gushyiraho uburyo bwo kuburanisha ibyaha byakorewe abaturage kuva mu 1998.
Georges Muhindo Katsongo, umujyanama mu buyobozi bw’uyu muryango mu gace ka Lubero, avuga ko bidakwiye kwihanganirwa ko mu myaka 20 ishize abatuye Lubero bakomeza gukorerwa ibikorwa bibabaza.
Yagize ati «Kuva FDLR zagera muri aka gace, zakoze amahano. Zarishe, zatsembatsembye abantu, zafashe abagore ku ngufu batabarika, batwitse ku bushake inzu, baribye banasahura imirima n’amabuye y’agaciro n’ibindi bintu byinshi.»
Ibyo byose byakorewe ahatuwe abantu, atari muri Lubero gusa, n’ahandi henshi mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko Georges Muhindo Katsongo akomeza abivuga.
Hari bamwe mu ntabo za FDLR bamaze gushyira intwaro hasi bishyira mu maboko y’ingabo za leta (FARDC) na Monusco.
Izi nyeshyamba za FDLR zikiri mu nkambi ya Kanyaboyanga, mu gace ka Lubero, zahakanye kwimurirwa muri Kisangani (Province Orientale) no muri Irebu (Equateur).
Basaba Umuryango mpuzamahanga kubafasha gutaha mu mahoro binyunye mu bwumvikane.
Nyamara ariko izndi nyeshyamba za FDLR, zikomeje kuyogoza uduce turimo nk’uko iryo tangazo ribivuga, ngo zishinjwa gukora ibyaha binyuranye ku baturage b’abasivile.
Mu misni ishize izi nyeshyamba zashinjwe gukomeretsa abaturage b’abasivile mu gace ka Magelegele, muri km 200 z’agace ka Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.
RadioOkapi
UM– USEKE.RW
0 Comment
FDLR ni ikibazo gikomeye cy’akarere ariko kugirango kirangire nuko ikwiye kwakwa intwaro aho byaca hose.
FDLR niyamburwe intwaro kungufu batarinze gutegereza yaminsi bahawe kuko nibyegereza baza hita batangira kwihisha
fdlr mwishiz’indwaro hasi muka duha amahoro ko ndacho muzageraho usibye kukor’ibyaha.
turabarambiwe muri congo pe!.
Comments are closed.