Mu minsi ishize, Rabbi Shmuley Boteach yanditse igitekerezo kuri ‘The Times of Israel’ agaragaza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba igisubizo mu guhagarara hagati ya Israel na Palestine hakaboneka amahoro, icyo gihe urugamba rw’ibisasu n’ibimodoka by’intambara rwari rurimbanyije muri Gaza. Jonathan Beloff ni umunyeshuri muri PhD mu ishuri ryitwa ‘School of Oriental and African Studies’ […]Irambuye
Bakunzi ba Umuseke ndabasaba inama kuko musanzwe muzigira n’abandi. Ndi umusore nkora akazi ko gutwara abantu kuri moto, muri make ikibazo cyanje giteye gitya. Nakundanye n’umukobwa imyaka ine, ariko mukunda urukondo rutagira uburyarya, na we nabonaga ankunda. Naje kugura moto, ariko iyo moto nyigura n’umuntu atampaye ibyangombwa byose. Nyuma naje gufatanwa ya moto ndayamburwa kandi […]Irambuye
Ba mukerarugendo babiri bakomoka mu gihugu cya Austaralia bapfiriye mu mpanuka ya bus mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi, abandi 18 bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga. Amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere n’ishyirahamwe, Intrepid Travel, ry’ubukerarugendo avuga ko bus yari ibatwaye yaguye mu mugezi bitewe n’imwe mu mapine yayo yaturitse ku cyumweru ku mugoroba ku muhanda […]Irambuye
Ku munsi wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2014-15, tariki ya 5 Nzeri 2014, umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza yatangaje ko batazihanganira abakozi bo mu butabera banyuranya n’amategeko, abashoferi bateza impanuka n’ibisambo binyereza imari ya Leta. Umushinjacyaha Mukuru, Muhumuza Richard yavuze ko hari byinshi byagezweho, nko kuba ubutabera bw’u Rwanda ubu bufitiwe icyizere, bukaba bwarabashije guca imanza […]Irambuye
Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Nzeri 2014 Aline Gahongayire yibarutse umwana we wa mbere ariko uyu mwana ahita yitaba Imana. Aline Gahongayire yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana kuva mu 2010, yakoze ubukwe mu Ukuboza 2013 arushingana na Gahima Gabriel. Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko Aline yabyariye mu ijoro ryakeye mu bitaro […]Irambuye
Kigali – Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda, inzego z’ubucamanza zagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri abacamanza badakurikizi amahame y’umwuga wabo ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yabwiye abacamanza ko mu bya mbere bigomba kubaranga harimo ubunyangamugayo nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014 mu Nteko Nshingamategeko ku […]Irambuye
Abakozi mu nzego z’ubutabera mu gihugu hose basoje amahugurwa y’iminsi ine bahugurwa ku bijyanye n’amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yerekeranye n’itegeko ry’imiburanishirize y’iminza z’umurimo, ubucuruzi, imbonezamubano n’ubutegetsi, aya mahugurwa akaba yaratanzwe n’ Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD). Aya mahugurwa yatangiye kuwa mbere mu mujyi wa […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu igihugu cya Africa y’Epfo kimwe uruhushya rwo kugikandagiramo (Visa) umuyobozi w’intara ya Tibet iharanira ubwigenge ku gihugu cy’Ubushinwa, Dalai Lama unafite igihembo cy’Amahoro kitiwe Nobel washakaga kwitabira inama y’abahawe iryo shimwe mu mujyi wa Cape Town muri Africa y’Epfo. Yari yatumiwe muri iyi nama n’abayiteguye, ikaba izaba mu kwezi gutaha bwa mbere […]Irambuye
* Kubona igishoro ntibyoroshye * Umugabane ababyeyi baduha ntacyo watumarira kubera ubwinshi bw’abana tuvukana * Uwageze ku kazi ntaba akikavuyeho * Udafite kivugira ntiwabona akazi * Amabanki ntatwizera Izo ngo ni zimwe mu mbogamizi za mbere urubyiruko rwo mu cyaro rugaragaza nk’imbogamizi yo kwiteze imbere nk’uko bitangazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro rwaganiriye […]Irambuye
Mu mico y’abaturage mu Buhinde, abakobwa bashyingirwa imbwa mu gihe batarashaka kugira ngo bazagire amahirwe yo kubona abagabo, no kwirinda imyuka mibi. Umukobwa w’imyaka 18 muri iki gihugu yashyingiwe imbwa kuri uyu wagatatu mu rwego rwo kwivura umwaku. Uyu mukobwa witwa Mangli Munda, ukomoka mu Majyepfo y’Ubuhinde muri leta ya Jharkhand yashyingiranywe n’imbwa mu birori […]Irambuye