Komezusenge afite icyizere cyo gutera imbere abikesheje imyuga
Komezusenge Charles wiga mu mwaka wa gatandatu Travaux Publique mu ishuri ry’umyuga ry’I Save (Ecole Technique St Kizito de Save) mu karere ka Gisagara avuga ko kuba yarize Technique bimuha agaciro mu buzima bw’ishuri n’igihe azagera mu buzima bwo hanze.
Ibi yabitangarije Umuseke mu ruzinduko rw’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), John Bideli yagiriye kuri uyu wa kane tariki 11 Nzeri mu karere ka Gisagara ku ishuri rya ET Save.
Komezusenge Charles w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko mu gihe azagera hanze azerekana ko hari ubumenyi yakuye muri St Kizito. Yemera ko icyerekezo gitangwa n’Imana ariko ngo yifitemo icyizere ko atazabura akazi narangiza kwiga.
Ikindi ngo ni uko naramuka abuze akazi, iturufu yindi zaba asigaranye ari iyo kwikorera kandi ngo arabifite muri gahunda nubwo bisaba ubushobozi.
Yagize ati “Imbaraga n’ubumenyi ndabifite, nta cyambuza kujya guhatanira mu ruhando rw’isoko ry’umurimo.”
Iki cyizere Komezusenge agira ku kuba mu ishuri yari umuhanga agatsinda icyiciro rusange (Tronc-Commun), aza guhabwa ishami ryo kwiga ibijyanye n’ibikorwaremezo (Travaux Publiques) ari nabyo byatumye yiremamo icyizere ko byose bishoboka.
Komezusenge Charles yatangarije Umuseke ko mu kwiga kwe yahuye n’ibibazo bitandukanye nko kubura amafaranga y’ishuri byatumaga hari igihe atangira akererewe.
Mushimimana Mariette w’imyaka 19 na we yiga muri Travaux Publiques, avuga ko we yaje kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro kuko yumvaga abikunze kandi na we ntashidikanya ku kamaro bizamugirira mu gihe kizaza.
Yagize ati “Ubumenyingiro buzamfasha kugera ku cyo ngeraho, biza nteza imbere nubwo hari abakobwa bavuga ko batabyiga kuko ari akazi k’abahungu. Akazi ni akazi icyo basaza bacu bakwiga natwe twabyiga twabishizeho umwete ntacyababuza gutsinda.”
Mushimimana avuga ko ubutumwa yatanga ku bakobwa ari uko na bo bakangukira kwiga imyuga bakareka kwisugura bakerekana ko bashoboye.
John Bideli, umuyobozi mu nama y’ubutegetsi y’ikigo WDA yavuze ko ubumenyingiro bwigisha umuntu n’ubumenyi azakoresha mu buzima bwo hanze nko kwihangira imirimo dore ko uyu munsi umubare munini mu batuye u Rwanda ari urubyoruko.
Yagize ati “Ushobora kurangiza amyaka itandatu mu mashuri yisumbye, ukaba wakwihangira imirimo ukaba wakora, ugaha n’abandi imirimo, ndetse ukazanakomeza amashuri makuru.”
Bideli avuga ko amashuri yigisha ubumenyingiro arusha inyungu nyinshi amashuri asanzwe.
Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA yavuze ko amashuri y’ubumenyingiro yayatekerejwe mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiva mu Rwanda no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, bityo ngo bashyize imbere inonosorwa ry’amashuri y’ubumenyingiro.
Umuyobozi wa WDA avuga ko kugira ngo imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) igerweho ari uko abantu bakwitabira kwiga ibijyanye n’ubuhinzi, ubwubatsi, ubworozi n’ubumenyi busanzwe, hakaba harebwa uburyo bwo guteza imbere imyigishirize n’ubumenyi bwerekeye imirimo y’amaboko mu gihugu.
Uyu muyobozi avuga ko ubumenyingiro ari ibintu byigwa bishyirwa mu bikorwa (pratique) ku buryo uzatsindwa gukora ikintu runaka n’iyo yaba agira amanita 100% mu ishuri azasibira kugira ngo asubire muri cya kintu cyamunaniye.
Yongeraho ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho, ariko ngo barakora ibishoboka mu kongera inyubako n’ibikoresho nubwo ngo ibikoresho byifashishwa bihenze.
Intego ngo ni uko u Rwanda rwaba indashikirwa mu burezi, ku buryo n’ibindi bihugu byajya biza kurwigiraho.
Mu 2011 u Rwanda rwari rufite abanyeshuri biga ubumenyingiro bagera ku bihumbi 16,7 ariko uyu mwaka abanyeshuri bagera ku bihumbi 21 bakora ibizamini basaba kujya kwiga ubumenyingiro, iki ngo kikaba ikimenyetso ko ubumenyingiro bugenda butera imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW