Abunganira Ingabire Victoire bafite impungenge ku bamushinja mu rubanza

Kuri uyu wa kabiri mu rubanza rukomeje kuburanishwamo Ingabire Victoire, abamwunganira, Maitre Ian Eduard na Maitre Gashabana Gatera bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge ku bagabo bari gushinja Ingabire Victoire. Babajije umwe mu bamushinja, Vital UWUMUREMYI ku gihe yafatiwe, maze uyu Vital abatangariza ko yatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo tariki 14 Ukwakira 2010 saa […]Irambuye

Benshi mu bagore bakora imibonano mpuzabitsina atari uko babishaka

Icyegeranyo gikorwa buri mwaka n’urubuga rw’abagore WomenTALK, bayobowe n’umuryango wita ku buzima bw’abagore HealthyWomen, kiragerageza kwiga ku buzima bwo mu ngo ku bagore kuva ku myaka 18 bagera ku 1031. Kimwe mu byagaragaye ni uko abagore iyo bageze mu ngo, hari bumwe mu burenganzira bari bafite mbere buhinduka. Nk’uko bivugwa mu bushakashatsi, ngo ntibaba bagikora […]Irambuye

Inzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda ikora gute?

Inzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda(National Herbarium) Ni inzu yagenewe kubika ibimera bitandukanye bibarizwa mu Rwanda kugira ngo   abantu babyifashishe mu bushakashatsi bunyuranye kandi n’ibyaba byarazimiye cyangwa byarangiritse byongere guterwa bivuye mu byabitswe muri iyi nzu. Iyi nzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda iri mu karere ka Huye mu kigo cy’ubushakashatsi ku bumenyi n’ibyikoranabuhanga IRST ibitse ibimera […]Irambuye

Nyuma ya Erithrea,Amavubi mu rugamba rukomeye na Mali, Benin na

Bitaruhanyije amavubi yabashije gutsinda ikipe ya Red Sea Boys ya Erithrea i Kigali ku bitego 3-1. Ni ibitego byinjijwe na Olivier Karekezi ku munota wa gatanu, Iranzi Jean Claude, 67’, na myugariro wa Erithrea witsinze icya gatatu cy’u Rwanda ku munota wa 78’ kuri ‘centré’ yari itewe na Bokota Labama. Red Sea Boys ariko nayo […]Irambuye

Ninde wo kugenzura itangazamakuru mu Rwanda? Leta cyangwa ryo ubwaryo?

Kumenya uzazamura ubushobozi bw’itangazamakuru n’uzajya arigenzura ni ikibazo abakora uyu mwuga na Leta batavugaho rumwe  Mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel, kuri uyu wa mbere ni bwo hatangiye inama nyungurana bitekerezo ngarukamwaka ku nshuro ya gatatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru hagamijwe iterambere ryaryo mu Rwanda’. Muri iyi nama yafunguwe na Minisitiri […]Irambuye

Intambara ikonje hagati ya Irani n’ibihugu byo mu Burengerazu bw’isi

Inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, bemeje ko Irani yafatirwa ibihano bikaze aho kuyigaba ho ibitero bya gisirikare. Kuri uyu wa mbere ni bwo Abaminisiti b’ububanyi n’amahanga mu bihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (Union européenne), bakoraniye i Bruxelles mu Bubiligi biga ku gihugu cya Irani, abaminisiti bakaba bahisemo ko […]Irambuye

Joseph Bideri umuyobozi wa Newtimes yahaswe ibibazo na Police

Joseph Bideri, umuyobozi w’ikinyamakuru The New Times akaba n’umwanditsi mukuru wacyo kuir uyu wambere yahamagawe na Police y’igihugu ngo agire ibyo abazwa, akaba atafunzwe nkuko byemejwe na  Spt Theos Badege Joseph Bideri ku munsi wejo akaba yaririwe ahatwa ibibazoku bijyanye n’inshingano ze n’ibyo ashinzwe maze kumugoroba ataha murugo iwe nkuko bisanzwe. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda  […]Irambuye

Raoul Shungu yasinye mu ikipe ya AS V Club

Kuri uyu wa mbere nibwo Raoul Jean Pierre Shungu yashyize amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AS V Club y’I Kinshasa muri DRCongo. Raoul Shungu wamenyekanye muri Rayon Sport mu Rwanda, yari amaze iminsi ari umutoza St Eloi Lupopo y’i Lubumbashi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Congo. President wa AS V Club Gabriel Amisi yatangarije digital […]Irambuye

“Abanyarwanda baturiye Nyamulagira birinde ingaruka ziruka ryayo” MIDIMAR

Ikigo gishinzwe iby’ibirunga “L’Observatoire volcanique de Goma” gifite icyicaro i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), kiratangaza ko iruka ry’ikirunga cya Nyamuragira nta ngaruka zikomeye rizagira ku buzima bw’abantu ndetse n’ibinyabuzima. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo rivuga ko iki kirunga nta bukana kirukana kuko ngo ibizamuka muri icyo kirunga bidatemba ndetse ngo […]Irambuye

Guverinoma yagiye kumva ibibazo by’aborozi mu burasirazuba

Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yijeje aborozi bo mu Karere ka Nyagatare ko isoko ry’amata rigiye kuboneka kuko umusaruro mwinshi w’amata ugaragara muri aka karere ari igisubizo aho kuba ikibazo. Ubwo yasuraga aka Karere kuri uyu wa mbere,Minisitiri w’Inebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Bwana James Musoni, Minisitir w’ubucuruzi n’inganda Bwana […]Irambuye

en_USEnglish