Digiqole ad

Nyuma ya Erithrea,Amavubi mu rugamba rukomeye na Mali, Benin na Algeria

Bitaruhanyije amavubi yabashije gutsinda ikipe ya Red Sea Boys ya Erithrea i Kigali ku bitego 3-1.

Ni ibitego byinjijwe na Olivier Karekezi ku munota wa gatanu, Iranzi Jean Claude, 67’, na myugariro wa Erithrea witsinze icya gatatu cy’u Rwanda ku munota wa 78’ kuri ‘centré’ yari itewe na Bokota Labama.

Abayobozi mbere y'umukino w'Amavubi na Erithrea i Kigali
Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda na Erithrea mbere y'umukino w'Amavubi na Erithrea i Kigali

Red Sea Boys ariko nayo yaje gukoramo, itsinda igitego kuri coup franc yatewe na Tedros Abraham ku munota wa 89’ nyuma y’abakinnyi bahagaze nabi ku rukuta. Byatumye isezererwa ku bitego 4-2 mu mikino yombi.

Uyu mukino ukaba wari uwo guhatanira byibura kwinjira mu matsinda yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi muri Brésil mu 2014, bitewe n’uko aya makipe ahagaze nabi ku rutonde rwa FIFA.

Urugendo rw’Amavubi rukomereje ku makipe yamaze gushyirwa mu itsinda H kuko yo yari ahagaze neza, ni Benin, Mali na Algeria.

Muri iri tsinda, Amavubi ntabwo asobanukiwe na Mali gusa, ariko Algeria yagiye ahura na Benin mu myaka ishize, cyane cyane Benin yo biheruka vuba aha mu guhatanira kujya muri CAN 2012 zombi bikanga.

Mu mikino yombi Amavubi yakinnye na Benin, umuntu yavuga ko Benin iri imbere, yatsinze Amavubi i Kigali 3 – 0, Amavubi nayo agiye i Porto Novo yihagararaho atsinda 1 kubusa.

Les Aigles ya Mali ya 68 ku Isi, y’abakinnyi nka Adama Tamboura, Ousmane Coulibaly, Seydou Keita na Garra Dembele mu mikino irindwi iheruka gukina muri uyu mwaka yatsinze 2 (Cap verde na Zimbabwe) itsindwa itatu (Tunisia, Cote d’Ivoire na Zimabwe) inganya inshuro ebyiri. Iyi kipe ikaba yarabonye ticket yo gukina igikombe cya Africa cy’ibihugu 2012 ari iyambere mu itsinda.

Algérie yo iherukana n’u Rwanda mu Ukwakira 2009 i Blida, Algeria, bifuza kujya mu gikombe cy’Isi cya 2010, Algeria inabigeraho, aha Algérie yasengereye u Rwanda rw’umutoza Tucak ibitego 3-1.

Mu mikino 5 Les Fennecs ya Algeria iheruka gukina muri uyu mwaka yatsinze 3, inganya umwe itsindwa gusa na Maroc, ni ikipe ihagaze neza muri rusange.

Aya makipe agize itsinda H ubu, Algeria, Benin, Mali n’u Rwanda, izaba iyambere muri iri tsinda izajya mu makipe 10 azaba yabaye ayambere mu matsinda 10 ya Africa, aya icumi nayo akazahatana yishakamo atanu azaserukira umugabane wa Africa mu gikombe cy’Isi muri Brésil mu 2014.

Birashimishije ko Amavubi ateye ntambwe asezerera Erithrea, ariko ntibyoroshye imbere mu itsinda H ahari amakipe atoroshye nka Erithrea.

Ese Amavubi azabishobora ?

 

Uko amatsinda icumi ameze kugeza ubu:

Group A: South Africa, Botswana, Central African Republic, Somalia cyangwa Ethiopia(zirakina kuri uyu wa gagatu)

Group B: Tunisia, Cape Verde Islands, Sierra Leone, Equatorial

Group C: Cote d’Ivoire, Morocco, Gambia, Tanzania

Group D: Ghana, Zambia, Sudan, Lesotho

Group E: Burkina Faso, Gabon, Niger, Congo

Group F: Nigeria, Malawi, Kenya, Namibia

Group G: Egypt, Guinea, Zimbabwe, Mozambique

Group H: Algeria, Mali, Benin, Rwanda

Group I: Cameroon, Libya, Togo, Congo DR

Group J: Senegal, Uganda, Angola, Liberia

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

3 Comments

  • GROUPE D Uburundi ntaburimo!

  • Mukosore muri groupe D ntabwo ari Burundi ni Lesotho.

  • Kanyandekwe na Tbag mwakoze kudukosora, ni koko Uburundi bwasezerewe na Lesotho, habayeho ukwibeshya. Turabashimiye. UM– USEKE.COM

Comments are closed.

en_USEnglish