Intambara ikonje hagati ya Irani n’ibihugu byo mu Burengerazu bw’isi
Inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, bemeje ko Irani yafatirwa ibihano bikaze aho kuyigaba ho ibitero bya gisirikare.
Kuri uyu wa mbere ni bwo Abaminisiti b’ububanyi n’amahanga mu bihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (Union européenne), bakoraniye i Bruxelles mu Bubiligi biga ku gihugu cya Irani, abaminisiti bakaba bahisemo ko ibihano byafatiwe Irani byakazwa ariko ntihabe kuyigabaho ibitero bya gisirikari, bakazongera guhura ku itariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka biga ku bihano bishya byafatwa.
Nkuko bigaragara mu itangazo bashize ahagaragara riragira riti “inama y’abaminisitiri izakomeza kwita no gukaza ibihano byafashwe kandi mu nama itaha iki kibazo kizagarukwaho, ariko hanarebwe uko Irani izakomeza kwitwara”.
N’ubwo abaminisiti bari mu nama Bruxelles, batafashe umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikari umuryango mpuzamahanga ushinzwe ingufu za kirimbuzi -Agence internationale de l’énergie atomique (AIEA) – mu minsi ishize wasohoye icyegeranyo cyemeza ko ubutegetsi bwa Ahmednidjad bukomeje gukora ibishoboka ngo bugere ku ntwaro kirimbuzi.
Mu gihe abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahangayikishijwe n’uko Irani ikomeje kwigwizaho amabuye ya Iranium ndetse n’ibyagaragajwe n’icyegeranyo cya AIEA, ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Isiraheli ngo icyo bashyize imbere ni uburyo ubwo aribwo bwose bwatuma Irani itabona intwaro kirimbuzi.
Ku bw’umunyamabanga w’ubwongereza w’ububanyi n’amahanga William Hague, ngo ntiyari yiteze ibyo gukoresha ingufu za gisirikari ati ” Ntitwanze kandi ntidushyigikiye ko hakoreshwa ingufu za gisirikari”.
Ku bwa mugenzi we wo mu Budage Guido Westerwelle, we ngo ” ibihano kuri Irani bigomba gufatwa, ndetse ibihano bikarishye bigomba gufatwa mu gihe Irani itagaragaza ubushake bwo gukorana na AIEA. Irani ifite uburenganzira bwo gukoresha ingufu za iranium mu rwego rwa gisiviri ariko igomba kureka ibintu byose bijyanye no kubona intwaro zakirimbuzi, ikanasobanura neza ibivugwa n’umuryango mpuzamahanga”.
Westerwelle akaba nawe yumva Ubudage nta ngufu zagisirikari buzakoresha ati: ” Ntabiganiro byo gukoresha ingufu za gisirikari twajyamo, ibiganiro nk’ibi nta cyo byageraho.”
Igihugu cya Irani cyashegeshwe bikomeye n’ibihano by’umuryango w’abibumbye ONU ndetse n’ingamba zagiye zifatwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’Uburayi.
Kuri ubu hari bazwa ikizakorwa dore ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, (Uburayi n’Amerika), byifuje ko hafatwa ibihano bikaze kuri Irani binyujijwe mu kanama k’umutekano ku isi bikabangamirwa n’ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa bifite icyicaro gihoraho mu kanama k’umutekano ku isi.
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM
5 Comments
NDEREKWA SI NDAGURA,NDABONA INTAMBARA YA GATATU Y’ISI YEGEREJE. AHAAAA!!!!!!! MUZABA MUMBWIRA.UBWUMVIKANE BWAGIYEHE KOKO? MURI IKI KINYEJANA NTIBYARI BIKWIYE KO INTAMBARA IBAHO.TEKINOLOJI YATEYE IMBERE ,IBYO BITWARO BYAKORA AKANTU KANDI NATWE BYATUGIRAHO INGARUKA.NZABA MBARIRWA.
none se kome? wagira ngo imperuka izaba ite? ko mubiyibanziriza ibi nabyo birimo: intambara ishyanga rizatera irindi shyanga, ariko Iran yo rero!!! ahaaaa najye ndi nkawe reka tubitege amajisho.
Ntantambara iba hagati y’abatanganya ingufu.Ibyo byitwa ubwicanyi. None se wambiwra ko Iraq cg Afghanistan barwabnye na USA na NATO cg ko batewe bakabura amarekezo?
Abantu benshi bibwira ko intambara zikemura ibibazo.Ariko si byo, ahubwo zirabyongera.
Burya umuntu wese upfuye,cyane cyane akiri muto, aba ari igihombo cy’igihugu ,ndetse n’isi muri rusange.
Koko rero , n’iki cyatubwira ko muri bariya bana bapfa hatagendamo abari abazavumbura ibintu byashobora kugirira isi akamaro?
Intambara si igisubizo, irica ntikiza.
Wowe witwa Jebadu uvuga ngo ‘Abantu benshi bibwira ko intambara ari zo zikemura ibibazo’ ubwo bushakashatsi wabukoreye he? ryari? wasanze ari bangahe babyemera uko?
Ibyo babyita affirmation gratuite
Comments are closed.