Guverinoma yagiye kumva ibibazo by’aborozi mu burasirazuba
Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yijeje aborozi bo mu Karere ka Nyagatare ko isoko ry’amata rigiye kuboneka kuko umusaruro mwinshi w’amata ugaragara muri aka karere ari igisubizo aho kuba ikibazo.
Ubwo yasuraga aka Karere kuri uyu wa mbere,Minisitiri w’Inebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Bwana James Musoni, Minisitir w’ubucuruzi n’inganda Bwana Kanimba Francois, Minisitiri w’imari n’igenamigambi,Bwana Rwangombwa John, Minisitiri w’umutungo kamere Bwana Stanislas Kamanzi,Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette bari kumwe n’abayobozi basuye aborozi bo muri Nyagatare ndetse baganira nabo kugirango bashakire umuti ikibazo cy’isoko ry’amata.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare bwana Sabiti Fred yavuze ko muri aka Karere babona umukamo wa Litiro 126 000 ku munsi, ariko usanga isoko rikiri rito cyane kuko uruganda Inyange rutwara Litiro 5 000 ku munsi.
Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare aborozi bo mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaza mu iterambere ry’ubworozi, dore ko ari yo ntara ifite inka nyinshi mu gihugu (zigera 450. 000). Yabijeje ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize icyo kibazo imbere ku buryo umukamo mwinshi ugiye kuba igisubizo aho kuba ikibazo.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije gahunda yo koroza abaturage (girinka),ndetse akangurira aborozi gushaka inka z’umukamo;ibi rero ntidushobora gutuma umworozi avunika yorora ngo narangiza abure isoko”Habumuremyi.
Aborozi bagaragaje ikibazo cyo kuba uruganda INYANGE rwaragabanyije igiciro cy’amata kikava ku 210Frw kugera ku 150Frw kuri Litiro imwe kandi batabanje kubyumvikanaho.
Ibi ngo byatumye kugeza ubu abaturage bacyishyuza ayo mafaranga yabo abakuriye amashyirahamwe y’aborozi.
Minisitiri w’Intebe akaba yasabye abayobozi b’uruganda INYANGE gukemura iki kibazo abaturage bagasubizwa amafaranga yabo bidafashe igihe kinini.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ikibazo cyo kuba mu masezerano (contract) uruganda INYANGE rwagiranye n’aborozi bigaragara ko ku munsi bazajya batwara litiro 13000,ariko kugeza ubu bikaba bitubahirizwa dore ko uruganda rutwara litiro 5000 gusa ndetse hakaba igihe rusiba no gutwara amata.
Mukama Eugene ushinzwe guhuza uruganda INYANGE n’aborozi yasobanuye ko hari igihe amata aza atujuje ubuziranenge bitewe n’urugendo rurerure aba yakoze bigatuma batwara amata adahwanye n’ayo bumvikanye, ibi ariko ntabyemeranyaho n’aborozi bo muri iyi Ntara.
Aha bakaba basabye Minisitiri w’Intebe kubashakira uko haboneka uburyo bwo kubika aya mata neza(cold rooms) kugirango bidakomeza guhombya aborozi.
Uretse uruganda Inyange,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette akaba yavuze ko hari isoko ryabonetse mu Ntara y’Iburengerazuba aho mu gihe rizaba ryatunganye hazajya hoherezwayo litiro 8000 buri munsi.
Ndetse ubu ngo hatangiye no gushakwa amasoko mu mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu cy’Uburundi mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’umukamo mwinshi.
Eric MUVUNYI
PR Office Eastern Province
4 Comments
Biri mu nshingano za Leta gushakira amasoko abahinzi n’aborozi ku musaruro wabo by’aba amata, ibihingwa, cyangwa se n’ibindi. Kandi hari hakwiye kongerwa imbaraga nyinshi mu gushaka amasoko mu bihugu bidukikije (burundi, eastern congo, etc.). ALUTA CONTINUA!!
Iki kibazo ariko ko maze iminsi numva kivugwa kandi kikaba kidakemuka. Niba Inyange ifite contract ikaba itayubahiriza, igomba kwishyura ibihombo yateje abaturage. hanyuma uwo musaruro udafite isokoleta nifashe ubuyobozi bw’Intara n’Uturere tw’iburasirazuba hashakwe amasoko kuko nzi neza ko henshi bakeneye amata rwose na kigali ntahagije.
Guverineri mushya akomereze aho byari bigeze biratanga icyizere. if no yaba ari contradiction ya leta isaba abantu korora inka z’umukamo barangiza bakabura isoko ry’Amata. ariko iyiya staff yari yagiye muri iki kibazo ndaboba byanze bikunze igomba kubona umuti kuko haburaga His Excellency gusa kandi bavuze ko ari we wabatumye. so Imvugo nibe ingiro
Ngo ngwiki? izishyure? nde? ibyo uvuga urabizi? cg ushaka kugwa mubyo utazi?
Reka ngaye abayobozi b’uru ruganda; abakozi barwo nta ngofero bambaye ariko igitangaje bigaragara ko nta myenda yabugenewe y’abashyitsi bagira.. None se wanyemeza ute ko ayo mata wayambutsa umupaka ngo urajya kuyacuruza. Njyewe ndebye iyo mikorere yabo ndameza ko ayo mata atari shyashya.. abantu barangiza ngo barashaka amasoko. Munoze imikorere my friends naho ubundi tuzahora muri urwo.Akeza karigura niko bavuga! Iyo ugiye muri export ni ngombwa ko commodity yawe iba ifite shelf life ndende naho ubundi bigera ku isoko byangiritse kera.!!!! Tuvugurure imikorere cyane cyane mu nganda zikora ibyo kurya!
Comments are closed.