Digiqole ad

Benshi mu bagore bakora imibonano mpuzabitsina atari uko babishaka

Icyegeranyo gikorwa buri mwaka n’urubuga rw’abagore WomenTALK, bayobowe n’umuryango wita ku buzima bw’abagore HealthyWomen, kiragerageza kwiga ku buzima bwo mu ngo ku bagore kuva ku myaka 18 bagera ku 1031.

Benshi bakoreshwa imibonano mpuzabitsina batabishaka
Benshi bakoreshwa imibonano mpuzabitsina batabishaka

Kimwe mu byagaragaye ni uko abagore iyo bageze mu ngo, hari bumwe mu burenganzira bari bafite mbere buhinduka. Nk’uko bivugwa mu bushakashatsi, ngo ntibaba bagikora imibonano kubera ibyishimo bakurikiranye, ngo ahubwo usanga bayikorera ko ari itegeko ry’umutware w’urugo.

Abegera kuri 42%  gusa ni bo basubije ko bashimishijwe n’ubuzima bujyanye n’uko bakora imibonano mpuzabitsina mu ngo zabo.

Abagera kuri 51% mu bakozweho ubushakashatsi bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye inshuro imwe mu cyumweru bihagije, 33% gusa ngo nibo bakora imibonano hafi buri munsi mu gihe abasaga 66% ngo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe mu minsi 7 cyangwa ntibanayikore.

Elisabeth Battaglino Cahill, umuyobozi w’akanyamakuru HealthyWomen asobanura agira ati: “Uretse kuba bituma abashakanye biyumvanamo cyane, gukora imibonano mpuzabitsina umwanya uhagije ngo bigabanya umunaniro (stress), gutera akabariro kandi byongera ingufu z’abasirikare barinda indwara (système immunitaire), ikindi bigabanya ibinure.”

Ku bwa Naomi Greenblatt, inzobere mu bijyanye n’imitekerereze (psychiatre spécialisée)  ku buzima bw’abagore, agira ati “bigenda bigaragara ko abagore badakora imibonano ku bwo gushaka ibyishimo, ahubwo bayikora kubera agahato bashyirwaho n’abagabo babo, ibi bituma bamwe banayihurwa burundu, bakayikora gusa ngo umugabo atange amahoro nyamara bo batabishaka“.

Naomi akaba agaruka ku cyegeranyo cyakozwe na Royal Edinburg Hospital kugira ngo imigirire nk’iyo yo guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina ihinduke, ati: “Abagore bakora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 4 mu cyumweru, usanga bibagabanyiriza gusaza kugeza ku myaka 10.”

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Reka sha, ngo abagore bakora imibonano mpuzabitsina batabishaka, mujye mubeshya abana di. Ntabantu bakunda kubikora nk’abagore. Sigaho di ntimukumve ibyo abazungu babatamika. ALUTA CONTINUA!!

  • ahaaa,buriwese ahitemo ibyazana amahoro murugo

  • eh. ngo umugore ubikora nka kane mucyumweru ngo ntasaza vuba? dore umuti buriya abagabo bakunda abagore babo bagomba kubibakorera buri gihe kugirango abo bagore bagire uburambe bwo kudasaza. ok

Comments are closed.

en_USEnglish