Amafoto yambere y’ifatwa rya Saif al Islam muri Libya

Saif al Islam, umuhungu wa nyakwigendera Col. Mouammar Khaddafi yatawe muri yombi mu mujyi wa Obari mu majyepfo ya Libya nkuko byemejwe n’abayoboye Libya kuri uyu wa gatandatu. “uwari kuzasimbura Mouammar Khaddafi, Saif al Islam nawe twamufatiye mu butayu bwo mu majyepfo ya Libya” ni ibyatngajwe na Mohammed al-Alagy Ministre w’Ubutabera w’agateganyo muri Libya. Yemereye Reuters […]Irambuye

Itariki ya 19 Ugushyingo umunsi wahariwe isuku yo mu bwiherero

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 19 Ugushyingo ni umunsi ngarukamwaka ku kuzirikana ku isuku yo mu bwiherero (imisarani), ikaba ari inshuro ya 10, uyu munsi wizihizwa. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba ‘kurandura impiswi indwra yica abantu benshi’. Uyu munsi watangijwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku misarani (WTO), umuryango utegamiye kuri Leta mu rwego rwo kwita ku buzima […]Irambuye

La Haye : Urukiko rwanze ko Yvonne BASEBYA arekurwa ngo

Kuri uyu wa kane ushize,urukiko rw’i La Haye mu Ubuholandi rwategetse ko Yvonne Ntacyontabara Basebya, ushinjwa Genocide yakoreye mu Rwanda, aguma mu nzu y’imbohe mu gihe iperereza ku byaha bye rikomeje. Abacamanza batatu banzuye ko ibyaha akekwaho ariko ibyaha « bikomeye kandi bihanwa n’amategeko mpuzamahanga » ko rero ataba arekuwe ngo ajye kwishimira umunsi mukuru wa Noheli […]Irambuye

Minisitiri mu Buyapani yahisemo kureka umushahara wa 15 000 €

Mu gihugu cy’Ubuyapani Minisitiri ushinzwe ibidukikije Goshi Honoso, kuri uyu wa gatanu tariki ya 18, yatangaje ko atazongera gufata umushahara we wa biri kwezi ungana n’amafaranga 15 000 by’ama Euro amafaranga akoresha i Burayi akaba arenga miliyoni 12 z’amanyarwanda. Impamvu yo kureka umushahara wa buri kwezi ungana utyo, ikaba ari ikosa ryakozwe n’umukozi wa minisiteri y’ibidukikije […]Irambuye

Sepp Blatter yasabye imbabazi ku magambo ye

Nyuma yo gutangaza ko irondaruhu rikorewe mu kibuga ryajya rirangizwa no guhana umukono gusa bikarangira, Umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter, yamaze gusabira imbabazi aya magambo kuri uyu wa gatanu. Uyu mukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, akaba mbere yari yabanje kuvuga ko amagambo ye yumviswe nabi, ko atari byo yasobanuraga, ndetse ko yifuza ko ikibazo cy’irondaruhu […]Irambuye

Alain Juppé mu nzira zo kunga Africa y’epfo na France

Ntibyroshye kwibagirwa amatati hagati y’ibihugu byombi ku bibazo bya Libya na Cote d’Ivoire. Mu ruzinduko rwe i Pretoria, Alain Juppé yagerageje gusubiranya umubano w’ibihugu byombi. “Nyuma y’uko murashe Libya, turi kwibaza niba mushaka kongera kudukoroniza” ni amagambo Umunyamabanga mukuru wa ANC, Gwede Mantashe, yabwiye Allain Juppé. Ubufaransa kandi na Africa y’epfo byapfuye cyane uburyo Union […]Irambuye

ARD na FRC bateguye Sport ku batuye Kigali bose

Muri gahunda y’icyumweru cyo kwirinda indwara y’umutima n’iya diyabete mu Rwanda, kizatangira taliki 20 Ugushyingo 2011 ubwo hazaba hizihizwa “Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umutima / journée mondiale du coeur / world heart day ”; ku bufatanye bw’Urugaga nyarwanda rw’abaganga b’indwara y’umutima “ Fondation Rwandaise du Coeur” (FRC), Urugaga nyarwanda rw’abarwayi ba diyabete “Association Rwandaise des Diabetiques”( […]Irambuye

Papa Benoît XVI ku nshuro ya kabiri yasuye Africa

Kuri uyu wa gatanu nibwo Papa Benoit XVI yageze i Cotonou ndetse akerekeza n’i Ouidah ku cyumweru tariki 20 muri Benin.Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika aje ku butumire bw’ubuyobozi bwa Benin n’inteko yabakuru ba kiliziya Gatolika yaho. Abagore ibihumbi n’ibihumbi nibo bari benshi mu mihanda ya Cotonou bishimira uruzinduko rw’uyu mukambwe w’imyaka 84 wasuye Africa ku […]Irambuye

Barack Obama yashyize Wamariya Clementine mu kanama kayoboye Holocaust Museum

Wamariya Clementine warokotse Genocide mu Rwanda uba muri Amerika yashyizwe na President Obama wa America mu kanama kayoboye inzibutso n’inzu ndangamurage za Genocice yakorewe abayahudi bita Holocaust zo muri America. Wamariya ufite imyaka 23 wanahawe ubwengihugu bwa Amerika (US), ubu yiga muri Kaminuza imwe mu zikomeye ku Isi yitwa Yale. Niwe muntu muto kandi wavukiye […]Irambuye

en_USEnglish